Skip to main content

Posts

Showing posts from January, 2021

HUMURA KUKO YATUGIZE IMIRIRO

 HUMURA KUKO YATUGIZE IMIRIRO . Zab 104:4 [4]Agira abamarayika be imiyaga,Abagaragu be abagira umuriro waka. ◇NTABWO IBYO DUKORA ARIBYO BITUMA IMANA YACU IKOMERA, SINABYO BITUMA TWEMERA KO IBAHO. AHUBWO IBYO YAKOZE NIBYO BITUMA TUYIGIRIRA ICYIZERE KANDI BIGATUMA DUSHIRUKA UBWOBA BIKABA ARIBYO DUHAGARARAHO DUCECEKESHA ITERABWOBA RYA SATANI. ◇NDASENZE MW'IZINA RYA YESU NGO UBE UMURIMO IMBERE Y'ABAROZI,IMBERE YIYO NRWARA,IMBERE Y'UWO MUSOZI N'IMBERE Y'ABAKURWANYA. ◇IYO URI KUMWE N'IMANA WAMBARA AMABABA IMBERE Y'IMISOZI IKUNANIZA, WAGERA MU GIKOMBE UKAHAHINDURA  AMASOKO Y'AMASHIMWE. ◇KUKO IZI AHO UZAGIRA UMUMARO NIYO MPAMVU IGUHOZAHO IJISHO. ◇Zab 33:8-9 [8]Isi yose yubahe Uwiteka,Abari mu isi bose bamutinye. [9]Kuko yavuze bikaba,Yategetse bigakomera. ◇NSOZA REKA NKUBWIRE NGO HUMURA KUKO TURI IMIRIRO, TURI KUMWE  N'IMANA IVUGA BIKABA YATEGEKA BIGAKOMERA.

NO MUBIKOMEYE YESU AHORA ARI UMWAMI

 NO MUBIKOMEYE YESU AHORA ARI UMWAMI. Mika 4:9 [9]Ariko none ni iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk'umugore uri ku nda? ◇GUCECEKA NI UKUMENYA AHO UGANISHA IBYAWE. ◇KUNYURA MU NTAMBARA CG MU BIBAZO NTABWO BISOBANURA KO IMANA ITAKWITAYEHO. ◇KURWANA NI UGUHAGURUKA KUKO IYO WIHEBYE URATSINDWA. ◇IYATUREHO KUNESHA NUBWO UTABONA INZIRA. ◇IMPAMVU ZITERA UMUNTU KUVUZA INDURU: 1. GUCIKA INTEGE. 2.KUDASENGA. 3.KUTIZERA ICYO WAVUGANYE N'IMANA YAWE. 4. KUTAGIRA INSHUTI ZIGUHUMURIZA. 5.KUDAKIRANUKA. ◇NIBA UZI KO UHAGAZE MU MWANYA IMANA IKWIFUZAMO, IHAGARARIRE GUSA, UREBE UKO IMANA IKURWANIRIRA. ◇BYACITSE, AMAGAMBO NI MENSHI? , UBUKENE? , UBURWAYI? AKAZI KAHAGAZE?... NTAMPAMVU YO KUVUZA INDURU, UMURENGENZI NI MUZIMA. ◇NTABWO YIGEZE ADUSEZERANYA UBUZIMA BUZIRA IBIBAZO,AHUBWO YADUSEZERANIJE AMAHORO NO MUBIBAZO. EV.KING NDIZEYE

NI IMANA IHINDURA AMATEKA

 NI IMANA IHINDURA AMATEKA.  Lk 18:27 [27]Arabasubiza ati “Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.” ◇ABANTU BENSHI BASHATSE KO IBINTU BYABO BIHINDUKA ARIKO BO BATARAHINDUKA. ◇KUKO YESU YAJE GUHINDURA IBINTU KUBA BISHYA,IBIDASHOBOKA BIGASHOBOKA. ◇ARIKO ABANTU BENSHI BARASHAKA IBITANGAZA,ARIKO BATARAKIRA UKORA IBITANGAZA. ◇BARASHAKA AMAHORO BATARAKIRA UTANGA AMAHORO. ◇BARASHAKA UMUGISHA BATARAKIRA UTANGA UMUGISHA. ◇BARASHAKA GUKIRANUKA ARIKO IMIRIMO YABO NI MBUTO ZABO ZIBIHAKANA. ◇ BURYA BYOSE BIVA MUMYUMVIRE NA MAHITAMO. 1.■.GUHINDURA IMIKEREREZE KUKO IYO IBITEREKEZO BYAHINDUTSE NU BUZIMA BURAHINDUKA. ◇KUKO UKO UMUNTU ATEKEREZA ARIKO ARI. UKWIYE GUTEKEZA YUKO USHOBORA GUHINDURA UBUZIMA BWAWE,  ◇UKWIYE GUTEKEREZA YUKO USHOBORA KUGERA KURUNDI RWEGO UKARENGA IMIPAKA WASHYIRIWEHO.   ◇AMATEKA AGAHINDUKA IBYO BITANGIRANA NO GUHINDURA IMITEKEREREZE NO GUHINDURA IMYUMVIRE, UGATEKEREZA NKUKO IMANA IGUTEKEREZAHO. ◇IMIGOZI IKOMEYE SI IBOSHYE AMAGURU NA MABOKO. AHUBWO NIBOSHYE...

DUFITE IMANA IDUTSINDISHIRIZA

 DUFITE IMANA IDUTSINDISHIRIZA Ivug 28:7 [7]Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurukiye banesherezwa imbere yawe, bazaca mu nzira imwe bagusanganiye, baguhunge baciye mu nzira ndwi. ◇MU BUZIMA IMBARAGA SATANI AKUGIRAHO ZINGANA N'UBUJIJI UFITE MU BY'IMANA. ◇NTABWO TUBAHO KUBERA KO IBINTU BYOROSHYE,TUBAHO KUBERA UBUNTU BW'IMANA GUSA. ◇UBUZIMA BWAWE NTIBWABA BWIZA KUBERA AMAHIRWE, AHUBWO BWABA BWIZA BITEWE NI NTEGO WIHAYE. ◇NTUZATINYE KONGERA GUTANGIRA, IMPINDUKA NSHYA ZAKONGERA KUBAKA ICYO USHAKA. ◇NTUZATINYE GUTAKAZA ABANTU BAGUCYEREREZA,UZATINYE KWIBURA WOWE UGERAGEZA GUSHIMISHA BURI WESE. ◇NSOZA REKA NKWIBUTSE KO IMBARAGA ZIRINDA ABIZERA ZIRUSHA AMABOKO IZIBARWANYA,WITINYA NTACYO UZABA URINZWE N'INGABO Z'UWITEKA NTACYO UZABA. BY.EV.KING NDIZEYE.

MENYA GUHITAMO IBY'AGACIRO

 MENYA GUHITAMO IBY'AGACIRO. 2 Tim 2:20 [20]Mu nzu y'inyumba ntihabamo ibintu by'izahabu n'iby'ifeza gusa, ahubwo habamo n'iby'ibiti n'iby'ibumba, kandi bimwe babikoresha iby'icyubahirob, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni. ◇MUNZU Y'INYUMBA NTIHABAMO  IBINTU  BY'IZAHABU Cg IBY'IGICIRO  CYINSHI GUSA,AHUBWO NGO HABAMO N'IBY'IBUMBA NIBY'IBITI BISHATSE KUVUGA IKI?  《ABAKORERA IMANA MURI RUSANGE BOSE NTIBAMEZE KIMWE, IMBERE Y'IMANA HARI ABO IMANA IBONA NK'IZAHABU ABANDI IKABABONA NK'IBUMBA Cg IBITI......》 ARIKO UMUNTU NIYIYEZA AKITANDUKANYA N'IBIDATUNGANYE AZABA IGIKORESHO KIZIMA CYO GUKORESHA IBY'ICYUBAHIRO. ◇MU BUZIMA HABAHO KWIHESHA AGACIRO Cg UGAHITAMO KWISUZUGUZA  . ◇MU BUZIMA, UMUNTU WESE YIFUZA KUGIRA AGACIRO ARIKO IKIBABAJE TWANZE KUYOBOKA INZIRA IZATUGEZA KUBY' AGACIRO. ◇IMANA YADUHAYE AMAHITAMO SIYO IGUHA AGACIRO AHUBWO NIWEHO UHITAMO IBY'AGACIRO,BYOSE BIRI MU MAHITAMO YAWE. ◇NUDAHARAN...

RINDA URURIMI RWAWE.

 RINDA URURIMI RWAWE. Zab 34:14 [14]Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi,N'iminwa yawe itavuga iby'uburiganya. ◇UJYE UTEKEREZA CYANE KU MAGAMBO UVUGA UBABAYE CYANE CG WISHIMYE CYANE. ◇IJAMBO RYASOHOTSE RIGORANA KURIGARURA KUKO IYO RITAGIZE ICYO RIHINDURA RIGIRA ICYO RYANGIZA. ◇INYUNGU ZO KURINDA IJAMBO UVUGA: 1.BIKURINDA INTONGANYA 2.BIKURINDA KWICUZA 3.WIRINDA GUKOMERETSA ABANDI 4. BIGUFASHA GUKIRANUKA ◇URURIMI RURICA KANDI RUGAKIZA BITERWA NICYO WAHISEMO KURUKORESHA. ◇MUBUZIMA NI UGOHORA WIGA UKO BUKEYE UKIMENYA NO KUMENYA ABANDI WAHURA NA MABAGAMBO MABI NTAGUHAGARIKE UMUTIMA   WAHURA NA MEZA AKUGUFASHA MURUGENDO UKAYAMIRA BWANGU. UJYE UZIRIKANA KO IMINSI MIBI IDAHORAHO KANDI NI MYIZA USANGA IDATINDA RERO BIRAGUSABA KUBA MASO KUKO NUREKA URUGAMBA UZABA UTSINZWE,UBE KW'ISI UZIKO URI KWISHURI,KUKO AHO KWIZIRIKA KW'ISI UZIZIRIKE KUWAYIKUZANYEHO. ◇ESE MURI IKI GIHE URIHO URAVUGA IBYUBAKA ABANDI CG URIHO URABASENYA? IGENZURE, UHITEMO GUCECEKA IGIHE CYOSE UTAZABA UFITE I...

UWITEKA ARUSHA IMBARAGA IBIDUHIGA BYOSE

 UWITEKA ARUSHA IMBARAGA IBIGUHIGA BYOSE Zab 93:4 [4]Amajwi y'amazi menshi,Umuraba ukomeye w'inyanja,Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga. ◇UBWOBA NTABWO BUKEMURA IKIBAZO AHUBWO BUKUBUZA GUTERA INTAMBWE. ◇NTA MUKRISTU UKWIYE KUGIRA UBWOBA KUKO ABA AZI UWO AHAGARARANYE NAWE. ◇UHAGARARIWE N'INGWE ARAVOMA, NI INDE UGUTEYE UBWOBA? NI IKI KIGUHAGARITSE UMUTIMA? MENYA IMBARAGA Z'UWO WIZEYE, UBWOBA BUSHIRE. ◇IMPAMVU Z'UBWOBA: 1.ICYAHA 2.KUTIZERA 3.KUTAMENYA UWO URIWE 4.KUTAMENYA ICYO USHAKA 5.KUTAMENYA UGUHAGARIKIYE. ◇HEJURU Y'IBYOREZO,HEJURU Y'UBURWAYI,HEJURU Y'ABAKOMEYE,HEJURU Y'IBIBAZO URIMO HARI IMANA IBIRUSHA AMABOKO, IVUGA BIKABA YATEGEKA BIGAKOMERA, HUMURA. EV.KING NDIZEYE

MUREKE KWIHANGANA GUSOHOZE UMURIMO WAKO

 MUREKE KWIHANGANA GUSOHOZE UMURIMO WAKO. Yak 1:2-3 [3]mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. ◇IYO UHUYE N'IBIKUGERAGEZA WITWARA GUTE? ◇IBINTU BIZAGUFASHA MU KIGERAGEZO: 1.UGOMBA KUBANZA KUMENYA INKOMOKO Y'IKIGERAGEZO URIMO 2. GUFATA INGAMBA ZO KUDACIKA INTEGE 3.KONGERA AMASENGESHO NO GUSOMA IJAMBO RY'IMANA 4 KWIGA GUTEGEREZA UBUSHAKE BW'IMANA 5.GUCA BUGUFI ◇KUZIRIKANA KO ATARI WOWE WENYINE UHURA N'IBIGERAGEZO BIRAGUKOMEZA(1Abak 10:13). ◇NTA BIRACITSE IBA KU MUNTU WA MENYE IMANA UJYE WIHANGANA, WIZERA KANDI UWIHANGANA NTAHINDAGURIKA MU MIKORERE AKIRANUKA IGIHE CYOSE. ◇NSOZA NDAKUBWIRA KO IYO UMUKRISTU AGEZE MU BIHE BIKOMEYE ARI WO MWANYA ABA ABONYE WO  KUGARAGAZA IMANA YIZEYE, BOSE BAKAMENYA ITANDUKANIRO RY'ABASENGA N'ABADASENGA,RERO MUREKE KWIHANGANA GUSOHOZE WAKO. EV.KING NDIZEYE

KWIHANGANA BITERA KUNESHA

 KWIHANGANA BITERA KUNESHA Rom 5:4 [4]kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. ◇KWIHANGANA, GUSENGA NO GUCECEKA NIZO NTWARO ZIGUFASHA KWAMBUKA IBIHE BIKOMEYE MU BUZIMA.  ◇KWIHANGANA MU GIHE KIGOYE BIKURINDA KWICUZA MU GIHE BIKEMUTSE. ◇MU BUZIMA UZAHARANIRE : 1.KWIHANGANA IGIHE UHANGAYITSE UDAFITE UKO UBIGENZA.  2. GUCECEKA IGIHE UBABAYE 3.GUSENGA NO GUCA BUGUFI IGIHE UGEZE MU KIGERAGEZO ◇JYA UZIRIKANA KO UTAZAGUFASHA BIKENEWE AZAGUFANA BIKEMUTSE, NTA MPAMVU YO KWANDURANYA N'UMWANA W'UMUNTU. ◇NTA KINTU NA KIMWE UZAGERAHO MU BUZIMA, IGIHE UZANANIRWA KWIHANGANA, GIRA IBYIRINGIRO KUKO NTAKITAGIRA IHEREZO, UFITE YESU BYOSE BIRASHOBOKA. EV.KING NDIZEYE

ICYO UBIBYE NICYO USARURA

 "ICYO UBIBYE NICYO USARURA" ◇IYO UBIBYE BYANZE BIKUNZE URASARURA, NI IHAME(Principe), KUBIBA NO GUSARURA HABAMO AMAHAME.  ◇UBIBYE WESE ARASARURA. ◇UTABIBYE NTIWASARURA. 2Abakorinto 9:6 [6]Ariko ndavuga ibi ngo “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.” ■ *ITEGEKO IMANA YAHAYE URUBUTO*: 2 Kor 9:10 [10]Iha umubibyi imbuto n'imitsima yo kumugaburira ni yo izabaha, ibongerere imbuto zanyu zo kubiba kandi igwize imbuto zo gukiranuka kwanyu. ◇URUBUTO RWOSE RURIMO ITEGEKO RY'IMANA KANDI RURUMVIRA. EX1:UBIBYE IGISHYIMBO AHO CYAGENEWE,KIBA KIRIMO UBUSHOBOZI BWO KUMERA. KERETSE UBUTAKA ZITEWEMO BURWAYE Ex 2:INTANGA NGABO N'INTANGA NGORE ZIHUYE ZIVAMO UMWANA KERETSE ZIRWAYE.  ◇KUKO ARI IHAME NDAKUKA, IZO MBUTO ZIHUYE ZITANGA UMWANA NAHO BANYIRAZO BABA BATABYITEGUYE. ◇IGIHE CYOSE UZABA URI KUBIBA UJYE WICARA WITEGUYE KWAKIRA UMUSARURO UZAVA MUBYO WABIBYE. ◇NIBA URI KUBIBA URWANGO UJYE WITEGURA KUZASARURA IMBUTO ZARWO.  ◇NUBIBA URUKUNDO NARWO RUZAMERA,K...

UBUNTU BW'IMANA BURADUHAGIJE

 UBUNTU BW'IMANA BURADUHAGIJE. Ef 6:24 [24]Ubuntu bw'Imana bubane n'abakunda Umwami wacu Yesu Kristo bose bataryarya. ◇UBURYARYA NI IMBUTO MBI, IDAKWIYE UMUKRISTU ◇IYO UKUNDA NTABWO URANGWA N'UBURYARYA ◇INSHUTI IKURYARYA IRUTWA N'UMWANZI UKUBWIRA KO AKWANGA. ◇UKO UGENDA USOBANUKIRWA URUKUNDO RW'IMANA NIKO UBWOBA UFITE BUGENDA  BUSHIRA. ◇IJURU RIRAHARANIRWA NSHUTI Y'IMANA KANDI ABASHAKANA IMANA UMWETE BARAYIBONA. ◇NIBA WIFUZA GUSANGWA N'UBWIZA BW'IMANA, UZIBUKIRE UBURYARYA,ISHYARI,URWANGO,KWIKUNDA, URANGWE N'URUKUNDO  NYAKURI RUKUNDA IMANA RUKAZINUKWA ICYAHA. ◇IMBARAGA SATANI AKUGIRAHO ZINGANA N'UBUJIJI UFITE MUBY'IMANA,KUKO WARASOBANUKIWE UBUNTU BW'IMANA  UBWOBA BWASHIRA. BY.EV.KING NDIZEYE.

MENYA AHO WEREKEZA INTAMBARA URIMO

 *MU GIHE URUGAMBA RUGEZE AHAKOMEYE* *2 Abami 19:14-* Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, aruramburira imbere y'Uwiteka.  Muri iri joro umutima wanjye wibutse uburyo Hezekiya yarwanye urugamba rukomeye yari yagabweho na Senakeribu. Hari ibintu byishi nize muri iki cyanditswe: 1) Ni byiza gutandukanya intambara ushobora kurwana ubwawe n'intambara ugomba guharira Imana. Hezekiya yari yararwanye intambara ninshi mu gihe cye ariko noneho bigeze kuri iyi, ahitamo, kwerekeza iyo mu rusengero aba ariho ajya kuyirwanira! Intambara zawe uzirwanira he? Werekeza iyihe nzira? 2) *Abanzi bose badutera baduhora  Imana barwana nayo.* Mu by'ukuri Hezekiya yamenye ko intambara yagabweho atari iye ngo akoreshe imbaraga ze arwana urugamba, ahubwo yamenye ko igitero yagabweho kigamije gusebya Imana. Nicyo cyatumye asaba Imana kwirwanirira. Ni kangahe dushaka kurwanirira Imana aho kuyireka ngo yirwanirire? 3...

YESU ARACYAKORA.

 YESU ARACYAKORA Yh 5:17 [17]Ariko arabasubiza ati “Data arakora kugeza n'ubu, nanjye ndakora.” ◇ESE UFITE GIHAMYA KO YESU UKO YARARI KERA NA NUBU ARIKO AKIRI? ◇NI IKI KIGUTEYE GUSHIDIKANYA MURI WOWE? ◇IZERE, UTSINDE UBWOBA NA SATANI UKUMVISHA IBITANDUKANYE. ◇YESU NI MUZIMA ARACYAKORA, KANDI IMIRIMO YE IRACYAGARAGARIRA ABAMUTEGEREZA BAMWIZEYE. ◇URIFUZA KUBONA IMIRIMO YA DATA: 1.KIRANUKA 2.UFATE IBIHE BYO GUSENGA 3.UGIRE KWIZERA KUKO IGISHORO GIKOMEYE DUSHORA MWISI Y'UMWUKA NI UKWIZERA. 4.UGIRE AMASHIMWE  5.WIGE GUTEGEREZA ◇IBUKA IBYO YESU YAGUKOREYE BYOSE, BIGUTERE KWIZERA KO N'IBINDI ABISHOBOYE. ◇HUMURA IMANA YACU IRACYAKORA  EV.KING NDIZEYE

GUMA KU MAVI

 GUMA KU MAVI 2 Kor 4:8 [8]Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye, ◇KUDASAKUZA MU BIBAZO NTIBIVUGA KO UBIFITIYE IGISUBIZO. ◇AHUBWO BIVUGA KO UBA UFITIYE ICYIZERE UKUBEREYE MASO. ◇GUHANGAYIKA SIKO KUNESHA, KUBURA AMAHORO SIKO GUKEMURA IKIBAZO, AHUBWO IGISUBIZO NI UGUTUZA UGASENGA, UKAMENYA AHO WEREKEZA IKIBAZO.  ◇KUBAHO UDAHAGARITSE UMUTIMA BISABA: [GUKIRANUKA,KWIZERA IMANA,GUSENGA,GUCA BUGUFI NO  KUBANA N'ABANDI AMAHORO] . ◇IBIBAZO URIMO SIBYO BIKOMEYE KURUTA IBYO IMANA YAKUNYUJIJEMO. ◇HARI IGIHE IMANA ICECEKA MU KIBAZO, KANDI IGEZE KURE IRI KUGIKEMURA. ◇UBWOBA BUSHIRE, NTABWO DUFITE GUTINYA KUKO  DUFITE IMANA . BY.EV.KING NDIZEYE

URUKUNDO RWANYU RWANGE IBIBI MUHORANE IBYIZA

 URUKUNDO RWANYU RWANGE IBIBI MUHORANE IBYIZA. Rom 12:9 [9]Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n'ibyiza. ◇URUKUNDO NI MBUTO Y'UBUTWARI UMUNTU AGIRA AKARAGWA NO KWIHANGANA AGAKORA IBYIZA NDETSE AKAGIRIRANEZA ABATAGIRA NEZA. ◇URUKUNDO RW'UMUNTU WA MENYE IMANA ARAGWA  NO GUKORERA ABANDI IBYIZA,ATITAYE KUKIGUZI BIMUSABA,ATANITAYE KUBYO BIBAZA NYUMA Y'IBYO AKOZE CG NGO ATEGEREZE INYITURANO ISA N'IBYO YABAKOREYE. ◇IGIHE CYO URUKUNDO UTARUSHYIZE IMBERE,UKABA INYUNGU ARIZO WASHYIZE IMBERE  KUBANA N'ABANDI BIZAKUGORA UZAHORA UBONA AMAKOSA YABO MESHI IMBERE YAWE,NDETSE AKAGIRA UBUREMERE MU MUMUTIMA. ARIKO IGIHE IMPAMVU YAWE ARI URUKUNDO UZABONA IBYIZA MURIBO BAKUBERE UMUGISHA NDETSE NI MPAMVU Y'IBYISHIMO. ◇URUKUNDO SI UGUCECEKA CG KWIGARURIRA UMUNTU URUKUNDO NI UGUTANGA IGITAMBO CY'IBYISHIMO BWAWE KUBWA MUGENZI WAWE. ◇URUKUNDO NI MBUTO Y'UBUTWARI UMUNTU AGIRA AKARAGWA NO KWIHANGANA AGAKORA IBYIZA NDETSE AKAGIRIRANEZA ABATAGIRA N...

HAGARARA KUCYO WIYEMEJE.

 HAGARARA KUCYO WIYEMEJE. Yobu 13:15, [15]Naho yanyica napfa nyiringira,Nubwo bimeze bityo,inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo. ◇KWIYEMEZA NI INTAMBWE YAMBERE YO GUTANGIRA URUGAMBA. ◇KUDACOGOZWA NIBYO UHURA NABYO NI IKIMENYETSO CY'UBUTWARI. ◇IBIMENYETSO BIGARAGAZA INTWARI: 1.IGIRA UKURI. 2.NTICIKA INTEGE. 3.IHARANIRA ICYATEZA ABANDI IMBERE. 4.ISHOBORA IBYANANIYE ABANDI. 5.IRAKIRANUKA. ◇IYO UZI UWO UKURIKIYE, NTABWO UKANGWA N'IMIRABA IRI IMBERE YAWE. ◇ISENGESHO,NI JAMBO RY'IMANA NIBYO NTWARO IKOMEYE IGUFASHA MU GIHE UBONA BYAKOMEYE. ◇IYO WAMARAMAJE NTAWUGUKOMA MU NKOKORA. ◇WITINYA, WITERWA UBWOBA NIBYO URI GUCAMO, KOMEZA INZIRA WATANGIYE, UWITEKA ARI KUMWE NAWE, CECEKESHA ANDI MAJWI YOSE, UTUMBIRE YESU. BY.EV.KING NDIZEYE.

DUFITE IMANA IHOZA AMARIRA

 DUFITE IMANA IHOZA AMARIRA  Zab 42:4 [4]Amarira yanjye ni yo yambereye nk'ibyokurya ku manywa na nijoro,Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati“Imana yawe iri hehe?” ◇IYO TURI MW'ISI TUBA DUFASHE IGIHE MU NTAMBARA,IBIHE BYATUMA URIRA ARIKO NTUZIGERE WEMERA GUTURA MU MARIRA. ◇AMARIRA NI IMVUGO K'UMUTIMA UTABASHA KUVUGA. ◇MU BUZIMA UJYE WITONDERA ABO URIRIRA,KUKO WASANGA ARIBO BAKURIZA,BITYO UKABA UBAHAYE KUBYINA ITSINZI. ◇NUBABARA UZARIRE UBUNDI WIHANAGURE,NIBYO BIZAFASHA UWAKURIJIJE KUKO AZAKWIGIRAHO KO UTAVUZE,IYO WIHANGANYE UHINDUKA UMWARIMU UKORESHEJE AMATEKA YAWE. ◇REKA NKWIBUTSE KO KRISTO ARIWE MAHORO YACU,MU GIHE TWARIZE NO MUGIHE TWASETSE. ◇MU BUZIMA NTUZIGERE WEMERA KUYOBORWA N'IMIBABARO UHURA NAYO. ◇MU BUZIMA IMINSI MIBI NIZA NTIZAGUTERE KUVA KU MANA, UJYE WIBUKA KO ARIYO IGENGA BYOSE,RERO BYOSE BIRI MU BIGANZA BYE. By.EV.KING NDIZEYE.

HUMURA IMANA YACU IRATUZI

 HUMURA IMANA YACU IRATUZI. Yer 1:5 [5]“Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.” ◇KUMENYWA N'IMANA NI IBYIGICIRO CYINSHI.  ◇UMUBYEYI AMENYA UMWANA WE KURUSHA UNDI WESE UMUZI.  ◇NTUKISUZUGURE KUKO, ICYO UZABA KIZWI N'UWAKUREMYE.  ◇IMANA IRAKUZI, IZI NIBYO UNYURAMO BYOSE, NIYO MPAMVU UKWIYE GUKOMERA KUKO GUTABARWA KWAWE KUREGEREJE. ◇WITERWA UBWOBA N'UBUTAYU URI GUCAMO, NI INZIRA YO KWINJIRA MU MASEZERANO YAWE. ◇UBUTAYU NIBUKUBABAZA NTUZISUNGE AB'ISI UZIBUKE KO HARI IMANA ISHOBORA KUGUKURA MUKAGA KOSE URIMO. ◇SENGA, USABE IMANA IGUHISHURIRE UMUGAMBI WAYO KU BUZIMA BWAWE. ◇RERO KUBERA KO UTAZI UKO YABIKOZE MURI 2020 BIKURINDE GUKEKERANYA INZIRA Z'IMANA MURI 2021. EV.KING NDIZEYE

NTUKEMERERE KO INSHUTI MBI ZIKUYOBORA

 NTUKEMERE KO INSHUTI MBI ZIKUYOBORA. Imigani :1:10 Mwana wanjye, incuti mbi nizishaka kukuyobya ntukabyemere! ◇GUKURA BIVUGA GUSOBANUKIRWA KO ABANTU BOSE ATARI INSHUTI NZIZA. ◇MBWIRA UWO UGENDANA NAWE NDAKUBWIRA UWO URIWE, NUKURIKIRA INSHUTI MBI UZASA NAZO ◇IBIRANGA INSHUTI MBI: 1.IKUGIRIRA ISHYARI 2.YISHIMIRA KUKUBONA UGUYE MWIKOSA,NTIGUKOSORA 3.NTIKUGIRIRA IBANGA 4.IGUKURA MU NZIRA NZIZA 5.NTIJYA YISHIMIRA ITERA MBERE RY'ABANDI. ◇NDAKWIFURIZA GUTANDUKANA NI NSHUTI MBI: KUKO BUBYA ◇IGITI KIGIRA IMBUTO NYINSHI NICYO GITERWA AMABUYE MENSHI UJYE UBIZIRIKANA NUTANGIRA KUGIRA ABANZI BENSHI NTABWO ARUKO UFITE ICYANGIRO AHUBWO NUKO UFITE ICYO UBARUSHA. ◇UBUZIMA BURYA NI SHURI ABANTU BEZA BAZAGUSIGIRA URWIBUTSO,NAHO ABANTU BABI BAZAGUSIGIRA ISOMO. BIRYO RERO NTAMUNTU NUMWE W'UBUSA UZA MUBUZIMA BWAWE. ◇KWIRUKANA ABANTU BABI MUBUZIMA BWAWE NTIBIVUZE KO UBANGA AHUBWO NUKO UBA USHAKA KUBAHO UBUZIMA WAHISEMO. ◇IMANA YADUHAYE UBWENGE BWO GUHITAMO IKIBI N'ICYIZA,NTARWITWAZO TUZATANGA. ◇...

UMUNTU MURUGENDO RWO KUMVIRA IMANA

 **Date: JANUARY 03, 2021*   **TOPIC* : *UMUNTU MU RUGENDO RWO KUMVIRA IMANA**  KUVUGA IBY'URU RUGENDO BIRAGOYE CYANE IYO UBIBWIRA ABAKRISTU BAKUZE,GUSA NA NONE NTAGIHE  KWIGISHWA BITABA NGOMBWA KUVA UMUNTU ATARAGERA IYO AJYA. BURI TORERO RIGIRA  IBICE 4 BY'ABANTU BARIYOBOKA,KANDI IYO WIGISHIJE UGOMBA KUREBA KO BURI GICE CYIBONYEMO ■ *IGICE 1:VIP:VERY IMPORTANT PEOPLE*  BAZA MURUSENGERO,NI ABANYACYUBAHIRO,BAHORA BUMVA BAKWIYE KUBAHWA ,KUBURYO NIYO BACYERERERWA BIFUZA KUBIKIRWA IMYAMYA,BAKUNDA KUGIRA IBYO BAKURIRA,BAKUNDA KUNEGURA(ZIRIYA MICRO ZAVUGAGA NABI),KANDI HAGERA GUKORA NTIBABONEKA ,BARANGWA NO KUTUMVIRA . ■ *IGICE 2:VNP:VERY NICE PEOPLE:*  NI ABANTU BAGIRA AKARIMI KEZA,BABWIRA ABASHUMBA NEZA,BARAMUTAKA,ARIKO IYO AMENYE KO HARI IGIKORWA GITEGANIJWE CYITORERO BATANGA IMPAMVU ZITUMA BATABONEKA MU BIKORWA ITORERO RYATEGUYE . ■ *IGICE CYA 3:VDP:VERY DIFFICULT PEOPLE:*  ABA BANTU BARAGOYE,KUKO AHO UBASHIZE HOSE BAHATERA IBIBAZO,BABA BAGAMIJ...

NI MANA IRINDA IJAMBO RYAYO KUGEZA RISOHOYE.

 NI IMANA IRINDA IJAMBO RYAYO KUGEZA RISOHOYE. Yer 1:12 [12]Maze Uwiteka arambwira ati “Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.” ◇TWIGE GUTEGEREZA, DUCECEKE, NIBA HARI ICYO TWAVUGANYE N'IMANA. ◇NTUTERWE UBWOBA N'UBUREBURE BW'UBUTAYU URIMO, IMANA IJYA IVUBURA AMASOKO, KUGIRA NGO IRINDE IBYO YAVUGANYE NAWE. ◇IBINTU BIRANGA IMANA YACU, BITUMA TUGOMBA KUYIZERA: 1.IMANA YACU NTIBESHYA, IBYO ITUBWIRA BYOSE NI UKURI (1sam 15:29). 2.IMANA YACU NTIHINDUKA(Heb 13:8),(Mal 3:6) 3.IMANA YACU IRAVUGA KANDI IGASOHOZA(Yer 1:12). ◇GUCECEKA KW'IMANA NTIBIVUGA KO IDAHARI. ◇IYO IMANA YACECETSE KIBA ARI IGIHE CYO GUKORESHA IBYO WABWIWE  KO IZABANA NAWE NGO IREBE KWIZERA KWAWE(Yos 1:9). ◇SAWULI YAHIZE DAWIDI ARIKO YARINZWE N'IJAMBO IMANA YAMUVUZEHO, HUMURA RERO IBYO UCAMO NTACYO BIZAGUTWARA(1Sam 23:7-13). ◇HUMURA, NTA JAMBO NA RIMWE IMANA IVUGA NGO RIHERE. ◇UYU MWAKA IMANA IZAKUREMERE IMPAMVU YO KWISHIMA. EV.KING NDIZEYE.