NI IMANA IHINDURA AMATEKA.
Lk 18:27
[27]Arabasubiza ati “Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.”
◇ABANTU BENSHI BASHATSE KO IBINTU BYABO BIHINDUKA ARIKO BO BATARAHINDUKA.
◇KUKO YESU YAJE GUHINDURA IBINTU KUBA BISHYA,IBIDASHOBOKA BIGASHOBOKA.
◇ARIKO ABANTU BENSHI BARASHAKA IBITANGAZA,ARIKO BATARAKIRA UKORA IBITANGAZA.
◇BARASHAKA AMAHORO BATARAKIRA UTANGA AMAHORO.
◇BARASHAKA UMUGISHA BATARAKIRA UTANGA UMUGISHA.
◇BARASHAKA GUKIRANUKA ARIKO IMIRIMO YABO NI MBUTO ZABO ZIBIHAKANA.
◇ BURYA BYOSE BIVA MUMYUMVIRE NA MAHITAMO.
1.■.GUHINDURA IMIKEREREZE KUKO IYO IBITEREKEZO BYAHINDUTSE NU BUZIMA BURAHINDUKA.
◇KUKO UKO UMUNTU ATEKEREZA ARIKO ARI. UKWIYE GUTEKEZA YUKO USHOBORA GUHINDURA UBUZIMA BWAWE,
◇UKWIYE GUTEKEREZA YUKO USHOBORA KUGERA KURUNDI RWEGO UKARENGA IMIPAKA WASHYIRIWEHO.
◇AMATEKA AGAHINDUKA IBYO BITANGIRANA NO GUHINDURA IMITEKEREREZE NO GUHINDURA IMYUMVIRE, UGATEKEREZA NKUKO IMANA IGUTEKEREZAHO. ◇IMIGOZI IKOMEYE SI IBOSHYE AMAGURU NA MABOKO. AHUBWO NIBOSHYE IMITEKEREREZE YAWE, KUKO UMUNTU UDASHOBORA KURENGA AHO IMITEKEREREZE YE IGERA.
2.■ BURYA ICYO IMANA IVUGA NICYO GIFITE AGACIRO NICYO GIKOMEYE KURUTA IBYO ABANTU BAVUGA NDETSE NIBYO BIKUNZERUTSE BIVUGA NDETSE NICYO WOWE UBWAWE WIBWIRA.
◇ NIYO MPAMVU UKWIYE GUTEKEREZA KO IBIDASHOBOKERA ABANTU KU MANA BIRASHOBOKA NIYO MPAMVU UKWIYE GUHINDURA IMITEKEREREZE,KUKO IYO IBITEKEREZO BYAHINDUTSE NU BUZIMA BURAHINDUKA.
3.■NTA AHO IMANA ITAGUKURA,NTA NAHO IMANA ITAKUGEZA.
◇NTA CYOBO NTA GIKUTA IMANA ITAGUSIMBUTSA.
◇ NIYO IREMA IKUYE MU BUSA NIYO IKURA KUCYAVU IKICARANYA NI IBIKOMANGOMA.
◇ HARI IBINTU BITIGISA ISI NDETSE ITABASHA KWIHANGANIRA NI GIHE UWARI UMUGARAGU AHINDUTSE UMWAMI UWARI UMWAMI AGAHINDUKA UMUGARAGU. ◇UWARI WOROHEJE AGAHINDUKA UKOMEYE.
4.■ AMATEKA YAWE ASHOBORA KU KUBWIRA KO UTAZATANDUKANA NAYO
◇KANDI UDASHOBORA KUYARENGA.
◇KANDI IGIHE NACYO CYIKA KUBWIRA KO CYA GUSIZE.
◇ ABANTU BAKAKUBWIRA KO BIDASHOBOKA BAGANSHYIRA AKADOMO KU BUZIMA BWAWE.
◇BURYA INZIRA ITUGANISHA MWITERAMBERA CG KUNTEGO ZACU CYANGWA AHO IMANA IDUSHAKA YUZUYEMO IBYAPA BIDUCA INTEGE.
◇ BURYA IYO UMUPOLISI AKUBWIYE NGO KOMEZA FEU ROUGE NTIZAGUHAGARIKA.
Zab 33:8-9
[8]Isi yose yubahe Uwiteka,Abari mu isi bose bamutinye.
[9]Kuko yavuze bikaba,Yategetse bigakomera.
◇REKA NKUBWIRE NGO IBIDASHOBOKERA ABANTU IYO DUHANZE AMASO IMANA BIRASHOBOKA.
BY.EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment