NI IMANA IRINDA IJAMBO RYAYO KUGEZA RISOHOYE.
Yer 1:12
[12]Maze Uwiteka arambwira ati “Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.”
◇TWIGE GUTEGEREZA, DUCECEKE, NIBA HARI ICYO TWAVUGANYE N'IMANA.
◇NTUTERWE UBWOBA N'UBUREBURE BW'UBUTAYU URIMO, IMANA IJYA IVUBURA AMASOKO, KUGIRA NGO IRINDE IBYO YAVUGANYE NAWE.
◇IBINTU BIRANGA IMANA YACU, BITUMA TUGOMBA KUYIZERA:
1.IMANA YACU NTIBESHYA, IBYO ITUBWIRA BYOSE NI UKURI (1sam 15:29).
2.IMANA YACU NTIHINDUKA(Heb 13:8),(Mal 3:6)
3.IMANA YACU IRAVUGA KANDI IGASOHOZA(Yer 1:12).
◇GUCECEKA KW'IMANA NTIBIVUGA KO IDAHARI.
◇IYO IMANA YACECETSE KIBA ARI IGIHE CYO GUKORESHA IBYO WABWIWE KO IZABANA NAWE NGO IREBE KWIZERA KWAWE(Yos 1:9).
◇SAWULI YAHIZE DAWIDI ARIKO YARINZWE N'IJAMBO IMANA YAMUVUZEHO, HUMURA RERO IBYO UCAMO NTACYO BIZAGUTWARA(1Sam 23:7-13).
◇HUMURA, NTA JAMBO NA RIMWE IMANA IVUGA NGO RIHERE.
◇UYU MWAKA IMANA IZAKUREMERE IMPAMVU YO KWISHIMA.
EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment