DUFITE IMANA IDUTSINDISHIRIZA
Ivug 28:7
[7]Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurukiye banesherezwa imbere yawe, bazaca mu nzira imwe bagusanganiye, baguhunge baciye mu nzira ndwi.
◇MU BUZIMA IMBARAGA SATANI AKUGIRAHO ZINGANA N'UBUJIJI UFITE MU BY'IMANA.
◇NTABWO TUBAHO KUBERA KO IBINTU BYOROSHYE,TUBAHO KUBERA UBUNTU BW'IMANA GUSA.
◇UBUZIMA BWAWE NTIBWABA BWIZA KUBERA AMAHIRWE, AHUBWO BWABA BWIZA BITEWE NI NTEGO WIHAYE.
◇NTUZATINYE KONGERA GUTANGIRA, IMPINDUKA NSHYA ZAKONGERA KUBAKA ICYO USHAKA.
◇NTUZATINYE GUTAKAZA ABANTU BAGUCYEREREZA,UZATINYE KWIBURA WOWE UGERAGEZA GUSHIMISHA BURI WESE.
◇NSOZA REKA NKWIBUTSE KO IMBARAGA ZIRINDA ABIZERA ZIRUSHA AMABOKO IZIBARWANYA,WITINYA NTACYO UZABA URINZWE N'INGABO Z'UWITEKA NTACYO UZABA.
BY.EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment