UWITEKA ARUSHA IMBARAGA IBIGUHIGA BYOSE
Zab 93:4
[4]Amajwi y'amazi menshi,Umuraba ukomeye w'inyanja,Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga.
◇UBWOBA NTABWO BUKEMURA IKIBAZO AHUBWO BUKUBUZA GUTERA INTAMBWE.
◇NTA MUKRISTU UKWIYE KUGIRA UBWOBA KUKO ABA AZI UWO AHAGARARANYE NAWE.
◇UHAGARARIWE N'INGWE ARAVOMA, NI INDE UGUTEYE UBWOBA? NI IKI KIGUHAGARITSE UMUTIMA? MENYA IMBARAGA Z'UWO WIZEYE, UBWOBA BUSHIRE.
◇IMPAMVU Z'UBWOBA:
1.ICYAHA
2.KUTIZERA
3.KUTAMENYA UWO URIWE
4.KUTAMENYA ICYO USHAKA
5.KUTAMENYA UGUHAGARIKIYE.
◇HEJURU Y'IBYOREZO,HEJURU Y'UBURWAYI,HEJURU Y'ABAKOMEYE,HEJURU Y'IBIBAZO URIMO HARI IMANA IBIRUSHA AMABOKO, IVUGA BIKABA YATEGEKA BIGAKOMERA, HUMURA.
EV.KING NDIZEYE
Comments
Post a Comment