"ICYO UBIBYE NICYO USARURA"
◇IYO UBIBYE BYANZE BIKUNZE URASARURA, NI IHAME(Principe),
KUBIBA NO GUSARURA HABAMO AMAHAME.
◇UBIBYE WESE ARASARURA.
◇UTABIBYE NTIWASARURA.
2Abakorinto 9:6
[6]Ariko ndavuga ibi ngo “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.”
■ *ITEGEKO IMANA YAHAYE URUBUTO*:
2 Kor 9:10
[10]Iha umubibyi imbuto n'imitsima yo kumugaburira ni yo izabaha, ibongerere imbuto zanyu zo kubiba kandi igwize imbuto zo gukiranuka kwanyu.
◇URUBUTO RWOSE RURIMO ITEGEKO RY'IMANA KANDI RURUMVIRA.
EX1:UBIBYE IGISHYIMBO AHO CYAGENEWE,KIBA KIRIMO UBUSHOBOZI BWO KUMERA. KERETSE UBUTAKA ZITEWEMO BURWAYE
Ex 2:INTANGA NGABO N'INTANGA NGORE ZIHUYE ZIVAMO UMWANA KERETSE ZIRWAYE.
◇KUKO ARI IHAME NDAKUKA, IZO MBUTO ZIHUYE ZITANGA UMWANA NAHO BANYIRAZO BABA BATABYITEGUYE.
◇IGIHE CYOSE UZABA URI KUBIBA UJYE WICARA WITEGUYE KWAKIRA UMUSARURO UZAVA MUBYO WABIBYE.
◇NIBA URI KUBIBA URWANGO UJYE WITEGURA KUZASARURA IMBUTO ZARWO.
◇NUBIBA URUKUNDO NARWO RUZAMERA,KU BAKRISTU MUJYE MWIBUKA KO TWABYAWE N'IMBUTO ITABORA TUBIHESHEJWE N'IJAMBO RY'IMANA RIZIMA RIHORAHO, ARINARYO RIREMA.
1.■ *IMBUTO Z'INDOBANURE*
◇KUBIBA K'UMUKENE
Mt 25:45
[45]Azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y'abandi, nanjye mutabinkoreye.’
◇BURYA IMIRIMA YOSE UMUNTU ATERAMO IMBUTO SIKO YOSE YERA,
URUBUTO UBIBYE KUWO MURESHYA NINKO ( KUGURIZA UZAKWISHYURA Cg GUKUNDA UGUKUNDA)RWOSE NTIRWERA.
◇UJYE UFASHA UTAZAKWISHYURA NIBWO UZAGORORERWA.
IMANA YASHIMYE KO ABAKENE BAZAHORAHO KUGIRA NGO HATAZAGIRA UZITWAZA KO YABABUZE.
◇UWO URUTA NIWE USHINZWE, KUKO NAWE UFITE UKURUTA MU CYICIRO CYAWE,ARIKO NKWIBUTSE KO HEJURU YA BYOSE HARI IMANA.
2.■ *KUBIBA KU NYUBAKO Y'IMANA*
Hagayi 1:8
[8]Nimuzamuke mujye ku misozi muzane ibiti maze mwubake urusengero, nzanezezwa na rwo kandi nzahimbazwa. Ni ko Uwiteka avuga.
◇IMBUTO NTIZIMERA KUBERA UBWINSHI AHUBWO BITERWA N'UBWIZA BWAZO(Quality).
◇IMANA NAYO NTISHOBORA KUKUBAZA IBYO ITAGUHAYE.
◇IGUSABA GUKORESHA IMBARAGA UFITE,UBUTUNZI WATANGA NTUZICUZE NI UBUTANZWE KU NZU Y'IMANA,NTITUZUBAKIRA IMANA KUKO IBIBAZO BYASHIZE,AHUBWO TUGOMBA KUZAJYA TWUBAKA TUNAFITE AMADENI.
3.■ *KUBIBA MU CYACUMI N'AMATURO*
◇ICYACUMI NTIKIRUTA IBYO UBA WUNGUTSE,WONGEREHO N'AMATURO,NTUKAZE MUNZU Y'IMANA IMBOKOBOKO.
Malaki 3:8-10
[8]Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n'amaturo,
4.■ *KUBIBA AMAHORO*
◇ICYO UBIBYE NICYO USARURA
NUBIBA AMAHORO NIYO UZASARURA.
Zakariya 8:12
[12]Kuko hazabaho imbuto z'amahoro, umuzabibu uzera imbuto zawo, ubutaka buzera umwero wabwo, n'ijuru rizatonda ikime cyaryo, ibyo byose nzabiraga abasigaye bo muri ubu bwoko.
5.■ *KUBIBA IMBABAZI*
◇ KUBABARIRA BIRAVUNA KURUTA KWIHANA,ARIKO UGOMBA KUBIKORA,KUKO NAWE WARABABARIWE KANDI UTARUBIKWIYE.NTUKAVUGE NGO NDAKUBABARIYE NTUZONGERE KUKO NAWE IMANA YARAKUBABARIYE URONGERA UYICUMURAHO.
6.■ *KUBIBA URUKUNDO*
◇URUKUNDO RUBIBWA MU MURIMA W'URWANGO:
◇NTUKABIBE URWANGO MU RUNDI RWANGO,UKUNDE UMWANZI WAWE.
◇BURYA NUBONA UMUNTU UVUGA KO AFITE URUKUNDO UZA MUTURISHE NABANTU BADAKUNDITSE NIHO UZAMENYA KO AFITE URUKUNDO.
◇GUKUNDA UMWANZI BIRAGOYE,BIKANAVUNA ARIKO UJYE WIBUKA KO IHAME RYO KUBIBA ARUKO RIKORA NUKUMUKUNDA NTAYANDI MAHITAMO UFITE.
Mt 5:44-48
[44]Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya,
7.■ *KUBIBA GUKIRANUKA*
◇IYO UKIRANUKA ABANTU BAMWE NA BAMWE BAKUBONA NK'UDAFITE UBWENGE ARIKO WAJYA GUSARURA UKISHIMA.
◇GUKIRANUKA BITANGA AMAHORO, IBYISHIMO,UBURINZI NO KUNYURWA.
Yak 3:18
[18]Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n'abahesha abandi amahoro.
*_"*ICYO UBIBYE NICYO USARURA_"*
《 *IBINTU 10 BYO KWIBAZA BITUME NAWE WISUZUMA UREBE IMBUTO UFITE*》
◇ *_1•NTAMUNTU USHOBORA KUBIBA IMBUTO Z’AMASAKA NGO NARANGIZA YIZERE KUZASARURA IBIGORI ._*
◇ *_2•NTABWO USHOBORA KUBIBA UMUJINYA NGO UZASARURE IBYISHIMO_* . _(waba wibeshye cyane ,iyo ubibye umujinya usarura umubabaro, ubugome, urwango nibindi kibyo_
◇ *_3•NTABWO USHOBORA KUBIBA ISHYARI NGO WIZERE KO UZABONA INYUNGU, OYA, ABANYESHYARI NTIBATERA IMBERE KANDI NTACYO BAGERAHO ,CYANE KO BAVUGA NGO ICYO WIFURIZA ABANDI NICYO KIKUGERAHO_* .
◇ _4• *MU MIGANI HARANDITSE NGO IYO UHINZE IBITOTSI USARURA INGONERA (RERO MUREKE DUKURE AMABOKO MU MIFUKA )*_
◇ *_5•NTUZABIBA KUMENA IBANGA ,NGO UZAGIRE ICYO USARURA REKA DA UZASARURA KUBA BIRI HANZE GUSA AHO USANZE BAVUGA BAHITE BACECEKA KUKO BABIZI KO UTAGIRA IBANGA_* .
◇ _6• *IKINDI NTABWO USHOBORA KUBIBA URWANGO NGO UTEGEREZE KUZASARURA URUKUNDO ,OYA KABISA NTACYO NKWIJEJE*_ .
◇ *_7•NTABWO USHOBORA KWIBIBAMWO UBUGWARI NGO UTEGEREZE KUZASARURA UBUTWARI, OYA_* .
◇ _8• *NTABWO USHOBORA KWISANISHA N'IMBWA MU MICO NO MU MYIFATIRE NGO UZATEGEREZE KUZABA UMUGABO*_ .
◇ *_9•KIRAZIRA, NTABWO WAHORA UREBA IBYO ABANDI BAKORA WOWE NTUKORE WARANGIZA NGO UZATERA IMBERE BINYUZE MUYIHE NZIRA SE?_*
◇ _10• *NI GUTE USHOBORA KWIGIRA NTIBINDEBA UGATEGEREZA KO BIZAKORWA N'ABANDI, WARANGIZA UKAGAYA UMUSARURO WAVUYEMO*
◇ *UMUYAGA NTUKAKUBUZE KUBIBA*:
Mubw 11:4
[4]Uhora yitegereza umuyaga ntabiba, kandi uhora areba ibicu ntasarura.
◇ *ABABIBA BARIRA BAZASARURA BASEKA.*
Zab 126:5
[5]Ababiba barira,Bazasarura bishima.
Zab 126:6
[6]Nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto,Azagaruka yishima azanye imiba ye.
__*Tekereza neza Isi yose ibaye nkawe yaba imeze ite? Ku bwawe yahinduka ijuru rito cyangwa yaruta uko imeze ubu*_ ?
*_BITEKEREZEHO_*
*_Igituma Ibitabo byinshi bitaduhindura nuko tuba dufite amatsiko yo gusoma igice gikurikiye ntidufate igihe cyo gutekereza ngo twibaze bihagije Ku byo tumaze gusoma_ .*
NSOZA :
1.NIMBA WIFUZA ICYUBAHIRO UZABIBE GUCABUFI
2.NIMBA WIFUZA KUZAMURWA UZABIBE KUZAMURA ABANDI.
3. NIMBA URUKUNDO UZABIBE GUKUNDA ABANDI.
4. NIMBA WIFUZA AMAHORO UZABIBE GUTANGA AMAHORO.
5. NIMBA WIFUZA GUKOMERA UZABIBE GUKOMEZA ABANDI.
6. NIMBA WIFUZA KUVUGWA NEZA UZABIBE KUVUGA NEZA ABANDI.
*DUFATE UMWANZURO WO KUBIBA NEZA KUGIRA NGO TWITEGURE KUZASARURA TWISHIMYE*
BY.EV.KING NDIZEYE
Comments
Post a Comment