Skip to main content

URUKUNDO RWANYU RWANGE IBIBI MUHORANE IBYIZA

 URUKUNDO RWANYU RWANGE IBIBI MUHORANE IBYIZA.

Rom 12:9

[9]Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n'ibyiza.

◇URUKUNDO NI MBUTO Y'UBUTWARI UMUNTU AGIRA AKARAGWA NO KWIHANGANA AGAKORA IBYIZA NDETSE AKAGIRIRANEZA ABATAGIRA NEZA.

◇URUKUNDO RW'UMUNTU WA MENYE IMANA ARAGWA  NO GUKORERA ABANDI IBYIZA,ATITAYE KUKIGUZI BIMUSABA,ATANITAYE KUBYO BIBAZA NYUMA Y'IBYO AKOZE CG NGO ATEGEREZE INYITURANO ISA N'IBYO YABAKOREYE.

◇IGIHE CYO URUKUNDO UTARUSHYIZE IMBERE,UKABA INYUNGU ARIZO WASHYIZE IMBERE  KUBANA N'ABANDI BIZAKUGORA UZAHORA UBONA AMAKOSA YABO MESHI IMBERE YAWE,NDETSE AKAGIRA UBUREMERE MU MUMUTIMA.

ARIKO IGIHE IMPAMVU YAWE ARI URUKUNDO UZABONA IBYIZA MURIBO BAKUBERE UMUGISHA NDETSE NI MPAMVU Y'IBYISHIMO.

◇URUKUNDO SI UGUCECEKA CG KWIGARURIRA UMUNTU URUKUNDO NI UGUTANGA IGITAMBO CY'IBYISHIMO BWAWE KUBWA MUGENZI WAWE.

◇URUKUNDO NI MBUTO Y'UBUTWARI UMUNTU AGIRA AKARAGWA NO KWIHANGANA AGAKORA IBYIZA NDETSE AKAGIRIRANEZA ABATAGIRA NEZA.

◇HARI IGIHE ABANTU BATUBESHYA NGO BADUFITE URUKUNDO KANDI ATARIBYO AHUBWO BADUFITIYE IRARI,NIHO USANGA UYU MUNSI YAGUKUNDAGA EJO AKAKWANGA NUKO INYUNGU YAGUSHAKAGAHO ZASHIZE.

◇URUKUNDO RWIHANGANIRA BYOSE ARIKO SIBYA BURI WESE BISHOBORWA NUWAHUYE NA YESU NTUZABISHAKIRE KUBONETSE WESE.

BY.EV.KING NDIZEYE.

Comments

Popular posts from this blog

MANA UTWIGISHE KUBARA IMINSI YACU

 MANA UTWIGISHE KUBARA IMINSI YACU. Zab 90:12 [12]Utwigishe kubara iminsi yacu,Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge. ◇BURYA UBUMUGA BURUTA UBUNDI NI UKUTEMERA KWIGA CG GUKOSORWA. ◇UBWENGE BUKWIBUTSA KO AMAHIRWE UBONYE KO UYAFATA NK'ISASU RIMWE USIGARANYE K'URUGAMBA RWO GUKORERA IJURU. ◇UBUZIMA NIYO MPANO IRUTA IZINDI,AMAHORO NIWO MUTUNGO URENZE IYINDI,KUBA UMWIZERWA NICYO KIZIMA CYUBAKA IMIBANIRA,UBWENGE BW'IMANA BUKAKWIBUTSA KO NA NYUMA YUBU BUZIMA HARI UBUNDI  KANDI KO KUZABUJYAMO BISABA KUBIHARANIRA. ◇GUTUNGA UMUTIMA URIMO UBWENGE BIRAVUNA NIYO MPAMVU ABACA IMANZA BABAYE BENSHI. ◇IYO UTUNZE UMUTIMA W'UBWENGE UBA MW'ISI Y'AKAVUYO N'IBYAHA, ARIKO UGAKOMEZA GUKIZWA NO KWERA IMBUTO NDETSE NO GUKOMEZA INTEGO YAWE. ◇NDAKWIFURIZA GUTUNGA UMUTIMA W'UBWENGE,KUGIRA UHORE WITEGUYE. EV.KING NDIZEYE

UKO IVUKA RYA YESU RYAGENZE

 *TOPIC: UKO IVUKA RYA YESU RYAGENZE:*  MATAYO 1:18-25 Mt 1:18 [18]Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y'Umwuka Wera. IJAMBO Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël” naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba “Christmas”. *●KUKI YESU YAVUKIYE I BETELEHEMU KDI ABABYEYI BE MARIYA NA YOZEFU  BARABAGA I NAZARETI*  Lk 2:39 [39]Ababyeyi ba Yesu barangije ibyategetswe n'amategeko y'Umwami Imana byose, basubira i Galilaya mu mudugudu wabo i Nazareti. *IMPAMVU ZATUMYE YESU AJYA KUVUKIRA I BETELEHEMU*  :  *1.●KUGIRA NGO IBYANDITSWE BISOHOZE(Mika 5:1*  [1]Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by'i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy'iteka uhereye kera kose.)  *2.●KUKO ABABYEYI BE BAGOMBAGA KUJYA KWIBARURIZA AHO YOSEFU AVUKA, (1 Sam 17:12*  [12]Kandi Da...

KWIHANA BIJYANA NO GUHINDUKA

 KWIHANA BIJYANA NO GUHINDUKA. Ibyakozw 3:19 [19]Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana, ◇KWIHANA NI UGUHINDURA IBITEKEREZO, UGAFATA UMWANZURO WO KUREKA IKIBI, UKUBAHIRIZA AMATEGEKO Y'IMANA. ◇KWIHANA NI UGUHINDUKIRA, UKAREKA INZIRA ZA SATANI, UGAKURIKIRA YESU, NI UKUVA MU MWIJIMA UKAJYA MU MUCYO, UKAVA MU GUCIRWAHO ITEKA UKACYIRA AGAKIZA. ◇GUHINDUKIRA NI IGIKORWA GITERWA NO GUSOBANUKIRWA N'IJAMBO RY'IMANA, KUKO NIRYO RYONYINE RIBASHA KURONDORA UMUNTU, RIKAMWEMEZA ICYAHA. ◇INTAMBWE ZO KWIHANA: 1.KWEMERA KO INZIRA URIMO ARI MBI KOKO. 2.GUTERWA AGAHINDA NIBYO UKORA. 3.KWATURA. 4.GUSABA IMBABAZI. 5.KWIZERA KO UBABARIWE. 6.GUHINDUKIRA RWOSE, UGAHINDURA IMIBEREHO. ◇KWIHANA NTIBIGARAGAZWA NUKO WARIZE CYANE, AHUBWO BIGARAGARIRA MU GUHINDUKA. ◇KWIHANA  BIGIRA UMUMARO IGIHE UDASUBIYE MUBYO WIHANYE. ◇UZATERWE ISONI N'IBYAHA BYAWE, ARIKO NTUZATERWE ISONI NO KWIHANA. ◇UMUGISHA UKOMEYE TWAHAWE NI UGUHABWA AMA...