**Date: JANUARY 03, 2021*
**TOPIC* : *UMUNTU MU RUGENDO RWO KUMVIRA IMANA**
KUVUGA IBY'URU RUGENDO BIRAGOYE CYANE IYO UBIBWIRA ABAKRISTU BAKUZE,GUSA NA NONE NTAGIHE KWIGISHWA BITABA NGOMBWA KUVA UMUNTU ATARAGERA IYO AJYA.
BURI TORERO RIGIRA IBICE 4 BY'ABANTU BARIYOBOKA,KANDI IYO WIGISHIJE UGOMBA KUREBA KO BURI GICE CYIBONYEMO
■ *IGICE 1:VIP:VERY IMPORTANT PEOPLE*
BAZA MURUSENGERO,NI ABANYACYUBAHIRO,BAHORA BUMVA BAKWIYE KUBAHWA ,KUBURYO NIYO BACYERERERWA BIFUZA KUBIKIRWA IMYAMYA,BAKUNDA KUGIRA IBYO BAKURIRA,BAKUNDA KUNEGURA(ZIRIYA MICRO ZAVUGAGA NABI),KANDI HAGERA GUKORA NTIBABONEKA ,BARANGWA NO KUTUMVIRA .
■ *IGICE 2:VNP:VERY NICE PEOPLE:*
NI ABANTU BAGIRA AKARIMI KEZA,BABWIRA ABASHUMBA NEZA,BARAMUTAKA,ARIKO IYO AMENYE KO HARI IGIKORWA GITEGANIJWE CYITORERO BATANGA IMPAMVU ZITUMA BATABONEKA MU BIKORWA ITORERO RYATEGUYE .
■ *IGICE CYA 3:VDP:VERY DIFFICULT PEOPLE:*
ABA BANTU BARAGOYE,KUKO AHO UBASHIZE HOSE BAHATERA IBIBAZO,BABA BAGAMIJE KO ITORERO ARIBO RYITAHO GUSA AHO KUGIRA NGO BAGIRE ICYO BAMARIRA ITORERO.
■ KUMVIRA BISHOBORWA NI NTWARANTE UMUGISHA WOSE UGIRA CONDITION NI UKUMVIRA.
■AMASEZERANO YOSE AGIRA CONDITION NI UKUMVIRA
■ IBINTU 3 BYAGUFASHA KUGIRA NGO WUMVIRE IMANA .
■1.GUSENGA
■2.GUSOMA IJAMBO RYIMANA MPISE NIBUKA NGO BURYA IYO DUSOMYE BILIRIYA KUVA KUNSURO 1KUGEZA 10 NGO TUBA TURANGIJE BABY CLASS KUVA 10KUGEZA 5O PRIMAIRE NGO URANGIZA KAMINUZA UKWIJE ISHURO 100
■3.KWIZERA.
<> *IGICE CYA 4:VUP:VERY UNGRATEFUL PEOPLE:*
ABANTU BINDASHIMA, NTACYO WAMUKORERA NGO ANYURWE.
■ *IGICE CYA 5:VTP:VERY TRAINED PEOPLE:*
ABANTU BATOJWE,BAKUNDA KWIGA,BAKUNDA KUBWIRWA BAKUMVA
ABA NI ABANTU BIBLE IVUGA KO BAFITE INZARA YO KUMVA IJAMBO RYIMANA,BAKENEYE KUMENYA ICYO IMANA ISHAKA,BAKENEYE KUMENYA ICYO GUKORA MU GIHE GIKWIRIYE,ARIKO INGORANE BAGIRA NUKO BATAJYA BAHABWA UMWANYA MW'ITORERO KUKO BAVUGA KO NTA KIBAZO BAJYA BATERA.
ABA RERO BA NYUMA NIBO DUSHAKA KUGANIRAHO UYU MUNSI,ABA BASHAKA KUGIRA IMPINDUKA MU BUZIMA BWABO,
URUGERO:NIBA UTEKEREZA KO URI MUTOYA UDASHOBORA KUGIRA IMPINDUKA ,UZAFATE UMUBU ,UWUSHYIRE MUCYUMBA URYAMYEMO,MAZE UREBE ARI WOWE NUMUBU IKIBUZA UNDI AMAHORO.
●NTABWO RERO UMUKRISTU YARAKWIYE KWIBAZA KO ARI MUTO KUKO ASHOBORA KUZANA IMPINDUKA MWITORERO RYAWE.
VTP NIMWE MUKENEWE
Ivug 28:13
[13]Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo, uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi, niwumvira amategeko y'Uwiteka Imana yawe ngutegeka uyu munsi ukayitondera,
Yh 2:5
[5]Nyina abwira abahereza ati “Icyo ababwira cyose mugikore.”
NISHIMIYE KUGANIRA NAMWE HEJURU YO KUMVIRA IMANA.
●URU RUGENDO RWO KUMVIRA IMANA,RWABAYE IMWE MU MBOGAMIZI YATUMYE UMUNTU ATAGIRA IBUSABANE N'IMANA.
UHEREYE UMUNSI 1 UMUNTU YUMVA IMANA,ARIKO NTAYUMVIRA.TUGENDANA BIBLE,TWARABATIJWE ,TURASENGA,BAJYA MU BITARAMO,BAFATA IFUNGURO RYERA....
●IKIBAZO NI UKUMVIRA IMANA.
IYO UTEKEREJE UBUZIMA BW'IMANA NA ADAMU USANGA IMANA YARI BYOSE KURI ADAMU(INSHUTI,DATA,MENTOR,..)ADAMU NIWE MUNTU WAMBERE WUMVISE IMANA ARIKO NIWE WABAYE N'UWAMBERE KUTUMVIRA IMANA.
NDIHO NDABWIRA BA VDP'S BARI HANO,KO NUTUMVIRA IMANA UKO WABA URI KOSE ,IMANA IZATANDUKANA NAWE.
*《》ABANTU BATUMVIYE IMANA* :
1.ADAMU:YUMVISE IMANA ARIKO NTIYUMVIRA
2.KAYINI:
*《》ABANTU BUMVIYE IMANA:*
1.NOWA:NIWE WENYINE NUMUGORE WE NABANA WUMVIYE IMANA,YINGIZE ABANDI BOSE ,BOSW BUMVISE ICYO IMANA YARI YAVUZE ARIKO NTIBUMVIRA IMANA BAHITAMO KURIMBUKA.
2.JOSHUA &CALEB
3.ABURAHAMU:GUTAMBA UMWANA WE,BYAGARAGAJE KUMVIRA KWINDENGAKAMERE.
《》◇ NYABUNA NYABUNAKUGEZA NA NUYU MUNSI NOWA ARACYAVUGA,ARACYABURIRA ABANTU,
●NIBA BAGUSABA GUTANGA ICYACUMI UKAVUGA AMAGAMBO ATAGIRA URUGERO ,UBWO WABASHA GUTAMBA UMWANA WAWE.
☆GUTANGA NICYO CYONYINE KIGARAGAZA URUGERO UKUNDA IMANA
BWIRA UMUTIMA WAWE NGO BIRAKENEWE KO NUMVIRA IMANA.
*IBIBAZO WA KWIBAZA* :
1.UGEZEHE MU RUGENDO RWO KUMVIRA IMANA MURI UTWO DUKE IMANA IJYA IKUBWIRA?
2.NIBA UNANIRWA KUMVIRA IMANA MURI DUKE,UMUNSI IZAGUSABA IBIRENZE UZAKORA IKO?
3.NI IKI IMANA IKUBWIYE GUKORA MU BUZIMA BWAWE.
*Conclusion* :
ICYO YESU AKUBWIRA UGIKORE,
●IGITANGAZA CY'I KANA CYAZANYWE NO KUMVIRA ICYO IMANA IVUZE
●IGITANGAZA CYA MBERE CYUMUPAGANI NAMANI CYAVUYE MU KUMVIRA:ASABWA KUJYA KWIBIRA MUMAZI ASA NABI,YABANJE KWANGA NYUMA AZA KUMVIRA.
■NAKAHE KAGESO KAKUNANIYE IGIHE CYOSE WUMVA KARAKUBUJIJE KUMVIRA IMANA
■MWENE DATA,USHAKA GUHINDURA AMATEKA YAWE,UYU MUNSI ICYO UWITEKA AKUBWIRA CYOSE,UGIKORE.
WARUZI KO:
1.KUMVIRA NI UKUREKA IMANA IKAKUYOBORA NUBWO WABA UTAZI AHO IKUGANISHA.
2.KUMVIRA NI AMAHITAMO ABA HAGATI YIBYO TWEMEREWE NIBYO IMANA IDUSHAKAHO.
3.KUMVIRA BIFUNGURA IMIRYANGO, UBUSHOBOZI DUFITE BUTAFUNGURA.
4.MU RUGENDO RWO KUMVIRA NIHO KAMERE ZACU ZIPFIRA.
5.GUTINDA KUMVIRA NIKO KUTUMVIRA
6.KUTUMVIRA NIKO KWIGOMEKA
7.KUTUMVIRA BYEREKANA GUSHAKA KWIGARAGAZA AHO GUSHAKA GUSHYIRA IMANA IMBERE
8.IBYO DUSHAKA KU MANA TUBISANGA MUBYO IDUSHAKAHO KDI ICYO IDUSHAKAHO NI UKUMVIRA GUSA.
9.UMUKRISTU UKUZE KUMVIRA BIMUBERAIBYISHIMO KURUSHA UKO YABIFATA NKK'UMUTWARO.
10.NTABWO TWAMBURWA UMUGISHA W'IMANA KUKO TTUMVIYE, AHUBWO TUGERWAHO N'INGARUKA ZUKO TUTUMVIYE.
11.*KUMVIRA NI INTAMBWE NKURU YO KWIZERA*
12. *KUMVIRA IMANA NIHO HATURUKA GUKOMERA, UBUKIRE, ICYUBAHIRO, NIBA WIFUZA KWAGURWA, WIGE KUMVIRA IMANA*
BY.EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment