RINDA URURIMI RWAWE.
Zab 34:14
[14]Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi,N'iminwa yawe itavuga iby'uburiganya.
◇UJYE UTEKEREZA CYANE KU MAGAMBO UVUGA UBABAYE CYANE CG WISHIMYE CYANE.
◇IJAMBO RYASOHOTSE RIGORANA KURIGARURA KUKO IYO RITAGIZE ICYO RIHINDURA RIGIRA ICYO RYANGIZA.
◇INYUNGU ZO KURINDA IJAMBO UVUGA:
1.BIKURINDA INTONGANYA
2.BIKURINDA KWICUZA
3.WIRINDA GUKOMERETSA ABANDI
4. BIGUFASHA GUKIRANUKA
◇URURIMI RURICA KANDI RUGAKIZA BITERWA NICYO WAHISEMO KURUKORESHA.
◇MUBUZIMA NI UGOHORA WIGA UKO BUKEYE UKIMENYA NO KUMENYA ABANDI WAHURA NA MABAGAMBO MABI NTAGUHAGARIKE UMUTIMA WAHURA NA MEZA AKUGUFASHA MURUGENDO UKAYAMIRA BWANGU.
UJYE UZIRIKANA KO IMINSI MIBI IDAHORAHO KANDI NI MYIZA USANGA IDATINDA RERO BIRAGUSABA KUBA MASO KUKO NUREKA URUGAMBA UZABA UTSINZWE,UBE KW'ISI UZIKO URI KWISHURI,KUKO AHO KWIZIRIKA KW'ISI UZIZIRIKE KUWAYIKUZANYEHO.
◇ESE MURI IKI GIHE URIHO URAVUGA IBYUBAKA ABANDI CG URIHO URABASENYA? IGENZURE, UHITEMO GUCECEKA IGIHE CYOSE UTAZABA UFITE IGIKOMEZA UMUNTU.
◇YESU AGUSHOBOZE
BY.EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment