KWIHANGANA BITERA KUNESHA
Rom 5:4
[4]kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.
◇KWIHANGANA, GUSENGA NO GUCECEKA NIZO NTWARO ZIGUFASHA KWAMBUKA IBIHE BIKOMEYE MU BUZIMA.
◇KWIHANGANA MU GIHE KIGOYE BIKURINDA KWICUZA MU GIHE BIKEMUTSE.
◇MU BUZIMA UZAHARANIRE :
1.KWIHANGANA IGIHE UHANGAYITSE UDAFITE UKO UBIGENZA.
2. GUCECEKA IGIHE UBABAYE
3.GUSENGA NO GUCA BUGUFI IGIHE UGEZE MU KIGERAGEZO
◇JYA UZIRIKANA KO UTAZAGUFASHA BIKENEWE AZAGUFANA BIKEMUTSE, NTA MPAMVU YO KWANDURANYA N'UMWANA W'UMUNTU.
◇NTA KINTU NA KIMWE UZAGERAHO MU BUZIMA, IGIHE UZANANIRWA KWIHANGANA, GIRA IBYIRINGIRO KUKO NTAKITAGIRA IHEREZO, UFITE YESU BYOSE BIRASHOBOKA.
EV.KING NDIZEYE
Comments
Post a Comment