NTUKEMERE KO INSHUTI MBI ZIKUYOBORA.
Imigani :1:10
Mwana wanjye, incuti mbi nizishaka kukuyobya ntukabyemere!
◇GUKURA BIVUGA GUSOBANUKIRWA KO ABANTU BOSE ATARI INSHUTI NZIZA.
◇MBWIRA UWO UGENDANA NAWE NDAKUBWIRA UWO URIWE, NUKURIKIRA INSHUTI MBI UZASA NAZO
◇IBIRANGA INSHUTI MBI:
1.IKUGIRIRA ISHYARI
2.YISHIMIRA KUKUBONA UGUYE MWIKOSA,NTIGUKOSORA
3.NTIKUGIRIRA IBANGA
4.IGUKURA MU NZIRA NZIZA
5.NTIJYA YISHIMIRA ITERA MBERE RY'ABANDI.
◇NDAKWIFURIZA GUTANDUKANA NI NSHUTI MBI: KUKO BUBYA
◇IGITI KIGIRA IMBUTO NYINSHI NICYO GITERWA AMABUYE MENSHI UJYE UBIZIRIKANA NUTANGIRA KUGIRA ABANZI BENSHI NTABWO ARUKO UFITE ICYANGIRO AHUBWO NUKO UFITE ICYO UBARUSHA.
◇UBUZIMA BURYA NI SHURI ABANTU BEZA BAZAGUSIGIRA URWIBUTSO,NAHO ABANTU BABI BAZAGUSIGIRA ISOMO.
BIRYO RERO NTAMUNTU NUMWE W'UBUSA UZA MUBUZIMA BWAWE.
◇KWIRUKANA ABANTU BABI MUBUZIMA BWAWE NTIBIVUZE KO UBANGA AHUBWO NUKO UBA USHAKA KUBAHO UBUZIMA WAHISEMO.
◇IMANA YADUHAYE UBWENGE BWO GUHITAMO IKIBI N'ICYIZA,NTARWITWAZO TUZATANGA.
◇NTUZEMERE KO INSHUTI IGUKORESHA IBIDAKWIYE KUBWO KWANGA KUYIBABAZA, KUKO UWO ABA ATARI INSHUTI, INSHUTI NZIZA IGUFASHA KUDATAKAZA UMURONGO, UZAYITAZE IMEZE UKO.
◇UYU MWAKA WA 2021,SABA IMANA IGUSHOBOZE GUHITAMO INSHUTI ZIKWIYE, ZIZAGUFASHA MU RUGENDO UMWAMI AKWISHIMIRAMO
EV.KING NDIZEYE
Comments
Post a Comment