UBUNTU BW'IMANA BURADUHAGIJE.
Ef 6:24
[24]Ubuntu bw'Imana bubane n'abakunda Umwami wacu Yesu Kristo bose bataryarya.
◇UBURYARYA NI IMBUTO MBI, IDAKWIYE UMUKRISTU
◇IYO UKUNDA NTABWO URANGWA N'UBURYARYA
◇INSHUTI IKURYARYA IRUTWA N'UMWANZI UKUBWIRA KO AKWANGA.
◇UKO UGENDA USOBANUKIRWA URUKUNDO RW'IMANA NIKO UBWOBA UFITE BUGENDA BUSHIRA.
◇IJURU RIRAHARANIRWA NSHUTI Y'IMANA KANDI ABASHAKANA IMANA UMWETE BARAYIBONA.
◇NIBA WIFUZA GUSANGWA N'UBWIZA BW'IMANA, UZIBUKIRE UBURYARYA,ISHYARI,URWANGO,KWIKUNDA, URANGWE N'URUKUNDO NYAKURI RUKUNDA IMANA RUKAZINUKWA ICYAHA.
◇IMBARAGA SATANI AKUGIRAHO ZINGANA N'UBUJIJI UFITE MUBY'IMANA,KUKO WARASOBANUKIWE UBUNTU BW'IMANA UBWOBA BWASHIRA.
BY.EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment