DUFITE IMANA IHOZA AMARIRA
Zab 42:4
[4]Amarira yanjye ni yo yambereye nk'ibyokurya ku manywa na nijoro,Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati“Imana yawe iri hehe?”
◇IYO TURI MW'ISI TUBA DUFASHE IGIHE MU NTAMBARA,IBIHE BYATUMA URIRA ARIKO NTUZIGERE WEMERA GUTURA MU MARIRA.
◇AMARIRA NI IMVUGO K'UMUTIMA UTABASHA KUVUGA.
◇MU BUZIMA UJYE WITONDERA ABO URIRIRA,KUKO WASANGA ARIBO BAKURIZA,BITYO UKABA UBAHAYE KUBYINA ITSINZI.
◇NUBABARA UZARIRE UBUNDI WIHANAGURE,NIBYO BIZAFASHA UWAKURIJIJE KUKO AZAKWIGIRAHO KO UTAVUZE,IYO WIHANGANYE UHINDUKA UMWARIMU UKORESHEJE AMATEKA YAWE.
◇REKA NKWIBUTSE KO KRISTO ARIWE MAHORO YACU,MU GIHE TWARIZE NO MUGIHE TWASETSE.
◇MU BUZIMA NTUZIGERE WEMERA KUYOBORWA N'IMIBABARO UHURA NAYO.
◇MU BUZIMA IMINSI MIBI NIZA NTIZAGUTERE KUVA KU MANA, UJYE WIBUKA KO ARIYO IGENGA BYOSE,RERO BYOSE BIRI MU BIGANZA BYE.
By.EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment