HUMURA IMANA YACU IRATUZI.
Yer 1:5
[5]“Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.”
◇KUMENYWA N'IMANA NI IBYIGICIRO CYINSHI.
◇UMUBYEYI AMENYA UMWANA WE KURUSHA UNDI WESE UMUZI.
◇NTUKISUZUGURE KUKO, ICYO UZABA KIZWI N'UWAKUREMYE.
◇IMANA IRAKUZI, IZI NIBYO UNYURAMO BYOSE, NIYO MPAMVU UKWIYE GUKOMERA KUKO GUTABARWA KWAWE KUREGEREJE.
◇WITERWA UBWOBA N'UBUTAYU URI GUCAMO, NI INZIRA YO KWINJIRA MU MASEZERANO YAWE.
◇UBUTAYU NIBUKUBABAZA NTUZISUNGE AB'ISI UZIBUKE KO HARI IMANA ISHOBORA KUGUKURA MUKAGA KOSE URIMO.
◇SENGA, USABE IMANA IGUHISHURIRE UMUGAMBI WAYO KU BUZIMA BWAWE.
◇RERO KUBERA KO UTAZI UKO YABIKOZE MURI 2020 BIKURINDE GUKEKERANYA INZIRA Z'IMANA MURI 2021.
EV.KING NDIZEYE
Comments
Post a Comment