Skip to main content

MENYA AHO WEREKEZA INTAMBARA URIMO

 *MU GIHE URUGAMBA RUGEZE AHAKOMEYE*


*2 Abami 19:14-*

Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, aruramburira imbere y'Uwiteka. 


Muri iri joro umutima wanjye wibutse uburyo Hezekiya yarwanye urugamba rukomeye yari yagabweho na Senakeribu.


Hari ibintu byishi nize muri iki cyanditswe:


1) Ni byiza gutandukanya intambara ushobora kurwana ubwawe n'intambara ugomba guharira Imana. Hezekiya yari yararwanye intambara ninshi mu gihe cye ariko noneho bigeze kuri iyi, ahitamo, kwerekeza iyo mu rusengero aba ariho ajya kuyirwanira! Intambara zawe uzirwanira he? Werekeza iyihe nzira?


2) *Abanzi bose badutera baduhora  Imana barwana nayo.* Mu by'ukuri Hezekiya yamenye ko intambara yagabweho atari iye ngo akoreshe imbaraga ze arwana urugamba, ahubwo yamenye ko igitero yagabweho kigamije gusebya Imana. Nicyo cyatumye asaba Imana kwirwanirira. Ni kangahe dushaka kurwanirira Imana aho kuyireka ngo yirwanirire?


3) *Iyo turwana ku bw'Imana urugamba ruhinduka urw'Imana.* Dawidi yarabimenye ubwo yarwanaga na Goliathi (1 Samuel 17:47); Yehoshafati yarabibwiwe (2 Ingoma 20:15), Zerubabeli yarabibwiwe (Zekariya 4:6). Abo bose bamaze kubimenya, urugamba baruhariye nyirarwo! Nanjye narabimenye, nta bizongera kumvuna!


4) *Mu rugamba rw'Uwiteka, intsinzi n'iy'Uwiteka.* Iteka iyo Imana iyoboye urugamba turimo, dutahana instinzi. Abaturwanya (twe nayo) barwana bigiza nkana. 


5) *Abo Imana ikoresha mu kurwana urugamba rwayo bahakura icyubahiro bahawe nayo*. Hezekiya, Yoshuwa, Mose, Dawidi, Deborah, n'abandi benshi bamamajwe no kuyoborwa n'Imana mu rugamba rwayo.


Niba baguhora Imana, komera! Urugamba si urwawe ariko intsinzi ni iyawe! Nongeye kukubwira nti “Humura uzatsinda urugamba”.

IMANA IBAHE UMUGISHA 

*©️📩Devotion shared by Dr. Fidele Masengo,*

EV.KING NDIZEYE

Comments

Popular posts from this blog

MANA UTWIGISHE KUBARA IMINSI YACU

 MANA UTWIGISHE KUBARA IMINSI YACU. Zab 90:12 [12]Utwigishe kubara iminsi yacu,Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge. ◇BURYA UBUMUGA BURUTA UBUNDI NI UKUTEMERA KWIGA CG GUKOSORWA. ◇UBWENGE BUKWIBUTSA KO AMAHIRWE UBONYE KO UYAFATA NK'ISASU RIMWE USIGARANYE K'URUGAMBA RWO GUKORERA IJURU. ◇UBUZIMA NIYO MPANO IRUTA IZINDI,AMAHORO NIWO MUTUNGO URENZE IYINDI,KUBA UMWIZERWA NICYO KIZIMA CYUBAKA IMIBANIRA,UBWENGE BW'IMANA BUKAKWIBUTSA KO NA NYUMA YUBU BUZIMA HARI UBUNDI  KANDI KO KUZABUJYAMO BISABA KUBIHARANIRA. ◇GUTUNGA UMUTIMA URIMO UBWENGE BIRAVUNA NIYO MPAMVU ABACA IMANZA BABAYE BENSHI. ◇IYO UTUNZE UMUTIMA W'UBWENGE UBA MW'ISI Y'AKAVUYO N'IBYAHA, ARIKO UGAKOMEZA GUKIZWA NO KWERA IMBUTO NDETSE NO GUKOMEZA INTEGO YAWE. ◇NDAKWIFURIZA GUTUNGA UMUTIMA W'UBWENGE,KUGIRA UHORE WITEGUYE. EV.KING NDIZEYE

UKO IVUKA RYA YESU RYAGENZE

 *TOPIC: UKO IVUKA RYA YESU RYAGENZE:*  MATAYO 1:18-25 Mt 1:18 [18]Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y'Umwuka Wera. IJAMBO Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël” naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba “Christmas”. *●KUKI YESU YAVUKIYE I BETELEHEMU KDI ABABYEYI BE MARIYA NA YOZEFU  BARABAGA I NAZARETI*  Lk 2:39 [39]Ababyeyi ba Yesu barangije ibyategetswe n'amategeko y'Umwami Imana byose, basubira i Galilaya mu mudugudu wabo i Nazareti. *IMPAMVU ZATUMYE YESU AJYA KUVUKIRA I BETELEHEMU*  :  *1.●KUGIRA NGO IBYANDITSWE BISOHOZE(Mika 5:1*  [1]Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by'i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy'iteka uhereye kera kose.)  *2.●KUKO ABABYEYI BE BAGOMBAGA KUJYA KWIBARURIZA AHO YOSEFU AVUKA, (1 Sam 17:12*  [12]Kandi Da...

KWIHANA BIJYANA NO GUHINDUKA

 KWIHANA BIJYANA NO GUHINDUKA. Ibyakozw 3:19 [19]Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana, ◇KWIHANA NI UGUHINDURA IBITEKEREZO, UGAFATA UMWANZURO WO KUREKA IKIBI, UKUBAHIRIZA AMATEGEKO Y'IMANA. ◇KWIHANA NI UGUHINDUKIRA, UKAREKA INZIRA ZA SATANI, UGAKURIKIRA YESU, NI UKUVA MU MWIJIMA UKAJYA MU MUCYO, UKAVA MU GUCIRWAHO ITEKA UKACYIRA AGAKIZA. ◇GUHINDUKIRA NI IGIKORWA GITERWA NO GUSOBANUKIRWA N'IJAMBO RY'IMANA, KUKO NIRYO RYONYINE RIBASHA KURONDORA UMUNTU, RIKAMWEMEZA ICYAHA. ◇INTAMBWE ZO KWIHANA: 1.KWEMERA KO INZIRA URIMO ARI MBI KOKO. 2.GUTERWA AGAHINDA NIBYO UKORA. 3.KWATURA. 4.GUSABA IMBABAZI. 5.KWIZERA KO UBABARIWE. 6.GUHINDUKIRA RWOSE, UGAHINDURA IMIBEREHO. ◇KWIHANA NTIBIGARAGAZWA NUKO WARIZE CYANE, AHUBWO BIGARAGARIRA MU GUHINDUKA. ◇KWIHANA  BIGIRA UMUMARO IGIHE UDASUBIYE MUBYO WIHANYE. ◇UZATERWE ISONI N'IBYAHA BYAWE, ARIKO NTUZATERWE ISONI NO KWIHANA. ◇UMUGISHA UKOMEYE TWAHAWE NI UGUHABWA AMA...