Skip to main content

Posts

Showing posts from September, 2020

UBWO UDAKONJE NTUBIRE NGIYE KUKURUKA.

UBWO UDAKONJE NTUBIRE NGIYE KUKURUKA. . Ibyah 3:16 [16]Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka. ◇TUGIRA ABANTU BABA  MU RUSENGERO, UKABA UTABITA ABAKRISTU CG ABAPAGANI  MBESE BAFASHE IMPU ZOMBI. ◇ABANTU BAKAZUYAZI BATEKEREZA CYANE KU BUZIMA BABAHO HANO MU ISI  KURUTA GUTEKEREZA KO NA NYUMA Y'UBU  BUZIMA HARI UBUNDI. ◇ MURI IBI BIHE TUGIRA  ABAKOZI B'IMANA,ABASHUMBA,ABAVUGABUTUMWA,ABAHANUZI,ABARIRIMBYI,ABAKRISTU..... BYAJYA BADOMOKA BAKAJYA GUTERA IBIRAKA KWA SATANI . ◇IMPAMVU NYAMUKURU ITUMA ABAKRISTU BIKI GIHE BATEMERA IMANA NUKO BAMENYE YESU MU MAGAMBO ARIKO BAKANGA KO ABA MU BUZIMA BWABO BWA BURI MUNSI. ◇NTABWO TWAHAMAGAWE NGO DUSE N'ABANDI BAKRISTU AHUBWO TWAHAMAGARIWE GUSA NA KRISTO. ◇JYA UHORA USOMA IJAMBO RY'IMANA BURI MUNSI NIBYO BIRYO BYAWE BY'UMWUKA,RISANGIZE ABANDI KD UHIGE IMIHIGO MYIZA UREKE KUBA UMUKRISTO W'AKAZUYAZI. ◇NSOZA NDAKWIFURIZA KUTABA AKAZUYAZI UHINDUKE,UHINDUKIRE USE NA YESU KUKO NIWE BUHUNGIRO BWACU. BY.EV.KING ND...

IMANA YUMVA GUSENGA

 IMANA YUMVA GUSENGA. Zab 145:19 [19]Azasohoza ibyo abamwubaha bashaka,Kandi azumva gutaka kwabo abakize. ◇NTAKINTU NAKIMWE CYAKOMA IMANA MU NKOKORA,IBYO UNYURAMO BYOSE MUBUZIMA TUZA, IMANA YAGUSEZERANYIJE KU KURWANIRIRA NDETSE IZAGUCIRA N'INZIRA AHO ITARI. ◇RIMWE NA RIMWE IMANA IFUNGA IMIRYANGO IMWE N'IMWE KUKO IBONA KO ARICYO GIHE CYO KUGIRA NGO UVE KU RWEGO RUMWE UJYE KURUNDI,KUKO IZI NEZA KO WOWE UTABYISHOBOZA  WIGE GUTEGEREZA. ◇KUGIRA INZOZI NTAGO BIHAGIJE, UGOMBA GUHARANIRA KUZIGERAHO. ◇IGIHE WIZEYE KO IMANA ISOHOZA AMASEZERANO YOSE YAGUHAYE ,UMWIJIMA ,IBIBAZO BYOSE UNYURAMO NTIBISHOBORA GUHAGARIKA IMANA GUSOHOZA ICYO YAGUSEZERANYIJE. ◇UHUMURE KUKO DUFITE IMANA IKOMEYE KANDI ISHOBOYE BYOSE. BY.EV.KING NDIZEYE.

IMBARAGA Z'AMASENGESHO

 IMBARAGA Z'AMASENGESHO. Bible. Yak 5:16 [16]Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. GUSENGA NI IKI? : GUSENGA NI UKUGANIRA N'IMANA, UKAGIRANA UBUSABANE NAYO. ▪︎GUSENGA NI UGUHA UMWANYA WAWE IMANA.  ▪︎GUSENGA NI UKUGIRA UMUTIMA UCIYE BUGUFI WIHANYE. ▪︎GUSENGA NI UKUBWIRA IMANA, NAWE  UKAYITEGA AMATWI. AKAMARO K'AMASENGESHO: ◇AMASENGESHO ATUMA TUGIRA AMAHORO YO MU MUTIMA(ABAFILIPI 4:6_7).  ◇AMASENGESHO ATUMA TUBONA IHUMURE RIVA KU MANA. ◇AMASENGESHO ATUMA TUGIRA UBWENGE BW'IMANA.(YAKOBO 1:5).  ◇AMASENGESHO ATURINDA IBISHUKO BY'UMWANZI. ◇AMASENGESHO ATUMA TUBABARIRWA IBYAHA(2INGOMA 2:14).  ■IBINTU 7 BIRANGA UMUNTU WASENZE MUKURI NO MU MWUKA: 1. AGIRA UBUDAHANGARWA. 2.AGIRA UMUTIMA UNYUZWE. 3.AGIRA ICYEREKEZO AGAHISHURIRWA N'IBYENDA KUBAHO.  4.AGIRA UMUTIMA UCIYE BUGUFI. 5.AGIRA UMUTIMA UBABAZWA NABARIMBUKA. 6. AGIRA UMUTIMA W'UBWENGE. 7. ARANGWA N'URUKUNDO. ◇NI...

KWIZERA NI URUFUNGUZO RW'UBUTSINZI.

KWIZERA NI URUFUNGUZO RW'UBUTSINZI. 1 Yh 5:4 [4]kuko icyabyawe n'Imana cyose kinesha iby'isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby'isi, ni ukwizera kwacu. ◇KWIZERA NI UKWEMERA IBYO UTABASHA KUREBESHA AMASO. ◇KWIZERA NI UKWEMERA KO USHOBOYE, IBYO UTAKWISHOBOZA MU BUSANZWE.  ◇KWIZERA NI IRANGAMUNTU Y'UMUKRISTU. ◇KWIZERA NI UMUCO UTUMA UMUKRISTU AGIRA UBUTWARI BWO GUKORA I BIGARAGARA NKIBIKOMEYE, KUKO YATESHEJE AGACIRO UBWOBA ATERWA NA SATANI AMWEREKA KO ADASHOBOYE.  ◇KWIZERA NI UKWEMERA GUTANGIRA KURIRA URWEGO, MUGIHE UTABONA AHO RURANGIRIRA. ◇NTABWO WABASHA KWISHIMIRWA N'IMANA UDAFITE KWIZERA(Heb 11:6). ◇IYO URETSE KWIZERA KUKAKUYOBORA, UBASHA GUTUNGURANA. ◇TWAHAWE UBUTWARE BWOSE BWO GUTEGEKA ISI, ICYO DUSABWA NI UKWIZERA GUSHYITSE, TUKABASHA KUNESHA BYOSE. ◇IYO KWIZERA IMANA KUMAZE KUBAKIKA MURI MURI WOWE,IBYISI NTIBIBA BIGIFITE IMBARAGA ZO GUHAGARA IMBERE YAWE N'IBYAWE BYOSE. ◇MUBUZIMA IKIZAMINI GIKOMEYE CYO KWIZERA N'IGIHE UTABONA IBYO WASABYE IMANA ...

IMANA Y'UMVA AMASENGESHO Y'ABERA

"IMANA  Y'UMVA AMASENGESHO Y'ABERA" Zab 54:4 [4]Mana, umva gusenga kwanjye,Tegera ugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye. ◇GUSENGA NI UGUHUMEKA K'UMUKRISTU. ◇GUSENGA SI UKUVUGA CYANEEE, AHUBWO NI UGUFUNGUKA UMUTIMA, UKUMVA CYANEEE.  ◇GUSENGA BYOROHA CYANE IYO UZI UWO UVUGANA NAWE, BIGAKOMERA CYANE IYO UTAZI UWO UBWIRA. ◇KUGIRA IMBARAGA MU GUSENGA, BITWONGERERA UBUSABANE N'IMANA,BIGATUMA TURUSHAHO KUYUMVA. ◇IBANGA RYO GUSENGA NI UGUHA IMANA UMWANYA WAWE, KANDI UKIYEMEZA KUGENDERA MU BUSHAKE BWAYO. ◇IBINTU BIJYA BIBUZA UMUNTU GUSENGA: 1.ICYAHA. 2.KUTABABARIRA. 3.KUTIZERA. 4.GUTINDA GUSUBIZWA. ◇KENSHI IYO DUSENGA, BENSHI BARATWITIRANYA, ARIKO NANONE KENSHI TURATUNGURANA. ◇NTUCIKE INTEGE KUBERA AMAZINA BAKWITA CG ICYO BAKWITIRANYA NACYO, KOMEZA UTITIRIZE, UTUMBIRE IMANA YONYINE, KUKO NTIJYA YIRENGAGIZA ISENGESHO RYAWE, NTIWEMERE KUYIVA IMBERE UTAHAKUYE IGISUBIZO.  BY EV.KING NDIZEYE.

GUKOMERA KW'IMANA YACU.

 GUKOMERA KW'IMANA YACU. 1 Sam 2:6 [6]Uwiteka arica, agakiza,Ashyira ikuzimu kandi agakurayo. ◇GUKOMERA KW'IMANA KUGARAGARA MU BURYO BUTANDUKANYE: ◇IMANA IRICA KANDI IGAKIZA, KUKO IYO IHAMAGAYE UMUNTU NTARARA MWISI. ◇IMANA YEMERA KO MU GIHE KIMWE BAMWE BABA BASHYINGURA ABANDI BASHYINGIRA. ◇IJYA ISHOBORA KUGUCECEKANA MU BIBAZO BYAWE, KANDI IGEJEJE KURE IRIHO IBIKEMURA. ◇IMANA ISHOBORA KWEMERA KO UBABARA  KANDI IKWEMERA.(1PETERO 4:19) ◇IKORA ICYO ISHAKA MUGIHE CYAYO, KUKO ISHYIRAHO ABAMI IGASHYIRAHO N'ABAGARAGU. ◇NI IMANA IKINGA KANDI IGAKINGURA.  ◇IJYA IREBA MUNDA Y'INGUMBA IKABONAMO ISHYANGA.  ◇IJYA IBIKA UBUTUNZI MU RUGO RW'UMUKENE. ◇NI IMANA IGIRA ICYO IREMA IKAGIKOMEZA, NI MANA IHEREKEZA IJAMBO RYAYO IKARISOHOZA,IGAKURIKIRANA ISEZERANO RYAYO IKARISOHOZA. ◇HARI IBYO TWASOMYE MU BITABO TUREMERA, HARI IBYO TWUMVISE MU MATEKA TURIZERA, ARIKO HARI NIBYO TWIBONEYE N'AMASO YACU TUREMERA.  ◇BIRASHOBOKA KO WABA WARABUZE AKAZI,UMURYANGO, URUBYARO,ABABYEYI, URUSHAKO,. ....

HARANIRA KUBA UMUNTU UZANA IMPINDUKA.

HARANIRA KUBA UMUNTU UZANA IMPINDUKA. Yer 5:1 [1]Nimwiruke mukubite hirya no hino mu nzira z'i Yerusalemu, maze murebe kandi mumenye, mushake mu miharuro yaho niba mwabasha kuhabona umuntu naho yaba umwe ukora ibitunganye agashaka ukuri, nanjye nazahagirira imbabazi. ◇KUGIRA NGO UBE UMUNTU UDASANZWE UGOMBA KUBA UKORA IBYO ABANDI BAFATA NKIBIDASHOBOKA CG UGAKORA IBYANANIYE BENSHI. ◇NTUZATEGEREZE KO MUBA BENSHI KUGIRA NGO UGIRE NEZA, KUKO IMPINDUKA ITURUKA KU MUNTU UMWE. ◇UMUNYAKURI NI UMUNTU WIFUZWA KANDI UKENERWA NA BENSHI. ◇NTIWAZANA IMPINDUKA UTARAHINDUTSE.  <>NTIWANABA UKENEWE UKORA NKIBYO ABANDI BAKORA.  ◇IBINTU BIRANGA UMUNTU UKENEWE: 1.UMUNTU UVUGA UKURI  AKAGUHAGARARAHO (Gal 4:16). 2. UMUNTU UKORA IBYIZA ADATEZE GUSHIMWA NA BANTU.( Yoh 5:44) 3.UMUNTU W'INDAHEMUKA (Yob 27:5). 4.UMUNYEMBABAZI( Ef 4:32). 5.UMUNTU UKIRANUKA  (Ibyah 2:10).  ◇ESE MU BUKRISTU BWAWE WA KWEMERA KUGERAGEZWA ARIKO UGAHAGARARA KU KURI?  ◇HARANIRA KUBA UMUNYAKURI, INYANGAMU...

ESE URACYUMVA IJWI RY'IMANA

 ESE URACYUMVA IJWI RY'IMANA?  Intang 3:9 [9]Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?” ◇IYO UBAJIJWE AHO URI,NI UKUVUGA KO UBA UTARI AHO UGOMBA KUBA.  ◇HAGATI Y'UMUNTU N'IMBARAGA ZIMUTERA GUKORA IBYAHA, IYO UTAHASHIZE YESU, NTAKINDI CYAMUSHOBOZA KWIRINDA GUHERANWA NABYO, KUKO YESU NIWE WENYINE UFITE IMBARAGA ZO KU MUFASHA KUZINUKWA ICYAHA. ◇IMPAMVU ZIJYA ZITERA UMUKRISTU KUBA AHO ATAGOMBA KUBA: 1.ICYAHA. 2.UBWOBA BW'UBUZIMA.  3.GUSHIDIKANYA. 4.KUTIZERA. 5.INSHUTI MBI. ◇KOMERA USHIKAME, KUKO NUMARA KUGERAGEZWA UZAMBIKWA IKAMBA  (Yak 1 :12). ◇NSOZA NDAKUBAZA IBI BIBAZO: •ESE URACYUMVA IJWI RY'IMANA? •ESE UHAGAZE HE? •ESE UWAGUSHAKA YAGUSANGA HE? ◇NIBA UTACYUMVA IJWI RY'IMANA, FUNGA UMUYOBORO W'AYANDI MAJWI, WUMVE UGUHAMAGARA,GARUKA AHO WAHURIRAGA N'IMANA, SEZERERA IBYO BYOSE BITUMA UHUNGA IMANA.  ◇NIBA UTAGIHAGAZE AHO IMANA IKWIFUZA, SUBIRA MU KIBANZA CYAWE.  BY.EV.KING NDIZEYE

HARANIRA KUBA INSHUTI IDAHEMUKA

 HARANIRA KUBA INSHUTI IDAHEMUKA. 1 Sam 18:1-3 [1]Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n'uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk'uko yikunda. [2]Maze uwo munsi Sawuli ajyana Dawidi iwe, ntiyamukundira gusubira kwa se ukundi. [3]Bukeye Yonatani na Dawidi basezerana isezerano, kuko yari amukunze nk'uko yikunze. ◇INSHUTI Y'UMUNTU NI IMUBERA IJISHO AHO ATARI. ◇YESU UBWE YAVUZE KO TUGOMBA GUKUNDA BAGENZI BACU NK'UKO TWIKUNDA. ◇UMUKRISTU MUZIMA, AKWIYE GUKUNDA MUGENZI WE, AKABA YANAMWITANGIRA BIBAYE NGOMBWA NTAZINDI NYUNGU AMUKURIKIYEHO. ◇KUBA INDAHEMUKA BISABA KWIGA KWIGOMWA. ◇GUHITAMO INSHUTI NZIZA, MUGASHYIGIKIRANA, MUKIRINDA UBUHEMU, MUFASHANYA KUZAMURA  UKWIZERA MURI IYI SI ITAGIRA URUKUNDO(Imig 27:17). ◇ESE URI INSHUTI NZIZA, WABASHA KWITANGIRA MUGENZI WAWE? WAMUHAGARARAHO? ISUZUME UREBE NIBA IBYO  WIFUZA GUKORERWA N'INSHUTI NAWE UBIKORERA ABANDI, NUSANGA ATARIKO BIMEZE, FATA ICYEMEZO UHINDUKE. YESU ABIGUFASHEM...

KOMEZA UHANGE AMASO IMANA

KOMEZA UHANGE AMASO IMANA.  2 Amateka 20:12 [12]Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso.” ◇NI INDE UHANGA AMASO, IYO UGEZE MU BIKOMEYE? ◇UMUNTU UFITE UWO AHANZE AMASO, NTAJYA AREBA KU RUHANDE NGO AREBE IKINDI KINTU, UMUTIMA N'UBWENGE BIBA BIRI KURI UWO MUNTU, KANDI IYO UHANZE AMASO UMUNTU URUSHAHO KUMUMENYA. ◇KENSHI DUHANGA AMASO  IMANA KUBERA KO HARI ICYO TUYISHAKAHO, ARIKO, ICYIZA NI UGUHANGA AMASO IMANA KUGIRA NGO TWEBWE TURUSHEHO KUMENYA ICYO YO ITWIFUZAHO. ◇KANDI ICYO DUSHAKA KU MANA GIHISHE MUCYO YO IDUSHAKAHO.  ◇NI YESU WENYINE UFITE UKO ABIGENZA BIKEMERA.  ◇MU BUZIMA NIBA HARI ABO WIRINGIYE, UJYE UZIRIKANA KO HARI UMUREMYI WA BYOSE, UKURE AMASO KU BANTU, UREBE IMANA.  ◇IYO UREBA IBIBAZO CYANE UBURA IMANA,ARIKO IYO UREBYE IMANA UBURA IBIBAZO.  ◇NSOZA NAKUBAZA NGO :NI IKI KIGUTEYE UBWOBA? HARI IBYO UBONA BIKUNANIYE UTAKWISHOBOZA? , ESE URABONA UGIYE ...

KWIHANA BIJYANA NO GUHINDUKA

 KWIHANA BIJYANA NO GUHINDUKA. Ibyakozw 3:19 [19]Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana, ◇KWIHANA NI UGUHINDURA IBITEKEREZO, UGAFATA UMWANZURO WO KUREKA IKIBI, UKUBAHIRIZA AMATEGEKO Y'IMANA. ◇KWIHANA NI UGUHINDUKIRA, UKAREKA INZIRA ZA SATANI, UGAKURIKIRA YESU, NI UKUVA MU MWIJIMA UKAJYA MU MUCYO, UKAVA MU GUCIRWAHO ITEKA UKACYIRA AGAKIZA. ◇GUHINDUKIRA NI IGIKORWA GITERWA NO GUSOBANUKIRWA N'IJAMBO RY'IMANA, KUKO NIRYO RYONYINE RIBASHA KURONDORA UMUNTU, RIKAMWEMEZA ICYAHA. ◇INTAMBWE ZO KWIHANA: 1.KWEMERA KO INZIRA URIMO ARI MBI KOKO. 2.GUTERWA AGAHINDA NIBYO UKORA. 3.KWATURA. 4.GUSABA IMBABAZI. 5.KWIZERA KO UBABARIWE. 6.GUHINDUKIRA RWOSE, UGAHINDURA IMIBEREHO. ◇KWIHANA NTIBIGARAGAZWA NUKO WARIZE CYANE, AHUBWO BIGARAGARIRA MU GUHINDUKA. ◇KWIHANA  BIGIRA UMUMARO IGIHE UDASUBIYE MUBYO WIHANYE. ◇UZATERWE ISONI N'IBYAHA BYAWE, ARIKO NTUZATERWE ISONI NO KWIHANA. ◇UMUGISHA UKOMEYE TWAHAWE NI UGUHABWA AMA...

IMANA YACU NI UMUTUNZI W'IMBABAZI.

 IMANA NI UMUTUNZI W'IMBABAZI. Ezayi 1:18 [18]“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera.  ◇IMBABAZI NI UBUNTU, ARIKO KANDI ZIHABWA UZISHAKA. ◇AMAHITAMO NI AYAWE, GUHABWA IMBABAZI CG GUHABWA IGIHANO KUKO BURI KINTU CYOSE KIGIRA INGARUKA YACYO.  ◇HARI ICYO USABWA KUGIRA NGO UHABWE IMBABAZI: 1.KWEMERA KUMVIRA. 2.UKICUZA. 3.UGACA BUGUFI.  4.UKIHANA. ◇IMBABAZI Z'IMANA ZITUMA, AMARASO YA KRISTO ATWUHAGIRA IBYAHA BYACU, BIKIBAGIRANA, NDETSE AGAKURAHO N'IMIVUMO YOSE.  ◇IMBABAZI NI UBURYO BWO KWEREKANA URUKUNDO NDENGAKAMERE, KUKO BISABA KUBA UMUNYEMBARAGA KUGIRA NGO UBASHE KUBABARIRA  UWAKUBABAJE. ◇MWENE DATA, IHANE KUKO IMANA YACU YUZUYE UBUNTU N'IMBABAZI, KANDI URUKUNDO RWAYO RUHORA K'UWIHANA WESE BYUKURI KANDI WUBAHA IMANA. BY.EV.KING NDIZEYE

GUSHIMA NI UKUZIRIKANA INEZA Y'IMANA

 GUSHIMA NI UKUZIRIKANA INEZA Y'IMANA. 1 Tes 5:18 [18]mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. ◇GUSHIMA IMANA NI IGIKORWA CYO KUZIRIKANA  IBYIZA, IBITANGAZA IMANA YAGUKOREYE, UGAHITAMO KUBIVUGA CG KUBIGARAGARISHA IBIKORWA. ◇IYO USHIMYE IMANA, UBA UCIYE SATANI INTEGE, KUKO YISHIMIRA GUHORA ATUBONA TUTANYUZWE, TWITOTOMBERA IMANA. ◇GUSHIMA IMANA BIGARAGAZA IBINTU 4: 1.BIGARAGAZA KO UYIZI. 2.BIGARAGAZA KO UYUBAHA. 3.BIGARAGAZA KO UNYURWA. 4.BIGARAGAZA KO UZIRIKANA. ◇GUHORA UZIRIKANA IBIKORWA IMANA IGUKORERA NIBYO BIGUHINDURA UMUNTU USHIMA( Zab 143:5-6). ◇USHOBORA GUSHIMA IMANA MW'IBANGA CG  MURI RUSANGE KUKO  BYIGISHA BENSHI BIKABABERA  UBUHAMYA CG UKABA UKOZE  IVUGABUTUMWA. ◇KUGARUKA GUSHIMA, BINEZEREZA UWAKUGIRIYE NEZA, BIKAMUTERA ISHYAKA RYO KONGERA KUKUGIRIRA NEZA.  ◇AYA NI AMAHIRWE UHAWE YO KUZIRIKANA INEZA IMANA YAKUGIRIYE, UBYATUZE AKANWA KAWE BIBERE ABANDI UBUHAMYA, BYIGISHE N'ABATARAMENYA KUGIRA NEZA KW'IMANA...

INSHUTI MBI IJYA ISENYA IBYO WUBATSE.

INSHUTI MBI IJYA ISENYA IBYO WUBATSE. 1 Kor 15:33 [33]Ntimuyobe, kwifatanya n'ababi konona ingeso nziza. ◇INSHUTI NI UMUNTU MUGENDANA, KANDI MUBANA KENSHI, ARIYO MPAMVU INSHUTI ISHOBORA GUTUMA UKORA IBIKORWA BYIZA CG  BIBI.  ◇KUGIRA INSHUTI NI BYIZA, NI NINGEZI MU BUZIMA, ARIKO DUSABWA GUHITAMO INSHUTI NZIMA. ◇TWAHAWE UBWENGE BWO KUMENYA GUHITAMO IKIBI N'ICYIZA, AMAHITAMO RERO NI AYACU. ◇NUHITAMO INSHUTI Y'UMUNYABWENGE NAWE UZABA UMUNYABWENGE. (Imig 13:20). ◇UMUNTU WAMENYE IMANA, UMUKRISTU W'UKURI NTABWO AKWIRIYE KUGENDANA N'ABICA AMATEGEKO Y'IMANA. ◇NI IKI WAGENDERAHO UHITAMO INSHUTI: 1. KUBA IGIRA URUKUNDO.  2.KUBA UMWIZERWA. 3.KUBA MUHUJE UKWEMERA. 4.KUBA ARI UMUJYANAMA MWIZA UDATINYA KUKUBWIRA AHO WAKOSHEJE.  5.KUBA AHARANIRA GUKIRANUKA. 6.KUBA AKUNDA IJAMBO RY'IMANA NO GUSENGA.  7.KUBA ACA BUGUFI. ◇BA MASO, UMENYE UWO UGENDANA NAWE, KUKO UWO UTINDANA NAWE USA NAWE. YESU ABIGUFASHEMO KUKO ARIWE NSHUTI NZIZA.  BY.EV.KING NDIZEYE

NIMBA IMFATIRO ZISENYUTSE UMUNTU YAKORA IKI?

Zab 11:3 [3]Niba imfatiro zishenywe,Umukiranutsi yakora iki? ■IBINTU 4 UGOMBA GUHAGARARAHO MU GIHE IMFATIRO ZASENYUTSE: 1.■KWIZERA 2.■KWIHANGANA: ◇KWIHANGANA NI URWEGO RUGARAGAZA URUGERO UGEZEHO MU KWIZERA. ◇KWIHANGANA NTIGUSHOBORWA NA BURI WESE, BISHOBORWA NUMAZE KUMENYA ICYO ASHAKA, UWO AGISHAKAHO, NAHO AGISHAKIRA. ◇KWIHANGANA BIGARAGAZA URUGERO UFITE RWO KUMVA KO HARI IBYO UTABASHA GUHITAMO UKO BIKORWA N'IGIHE BIKORERWA, UGAHITAMO KWEMERA GUTEGEREZA. 3.■KUNESHA 4.■IBYIRINGIRO. <>KWIHANGANA NIKO KONYINE KUDUSHOBOZA, IYO IBYO TWARI TWIRINGIYE TUBIBUZE, MUKOMERE, MUSHIKAME, KUKO DUFITE YESU, IGITONDO KIZARASA. BY.EV.KING NDIZEYE.

KWIHANGANA BITERA KUNESHA

 "SAHA GUSA HARI NAHANDI TUGOMBA KUGERA" Rom 5:4 [4]kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. ◇MU BUZIMA  NUNANIRWA KWIHANGANA, BIZABA INTANGIRIRO YO GUTSINDWA KWAWE. ◇NTA MUNTU NUMWE UJYA AGIRA ICYO AGERAHO, ATABANJE KUNANIRWA ARIKO AGAFATA ICYEMEZO CYO KUDACIKA INTEGE, AGAHITAMO GUKOMEZA KUGEZA AGEZE KUCYO YIYEMEJE. ◇INTWARO YO KUGERA KU MASEZERANO NI UKWIZERA NO KWIHANGANA (Heb 6:12). ◇BA MASO, UKOMERE, KWIHANGANA BITERA KUNESHA,YESU AZAGUTSINDISHIRIZA, WOWE UMUKOMEREHO GUSA,KUKO NIWE USUBIZA INTEGE ABANANIWE. BY EV.KING NDIZEYE.

UMWIHARIKO W'IMANA, NUKO ITAREBA NKUKO ABANTU BAREBA.

 UMWIHARIKO W'IMANA, NUKO ITAREBA NKUKO ABANTU BAREBA. Lk 1:38 [37]kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.” ◇MU BUZIMA BWA BURI MUNSI, TUJYA DUHURA NABATWIZEZA IKINTU NYAMARA KUGISHYIRA MU BIKORWA BIKAGORANA, AHO HAKABA ARIHO HAGARAGARIRA ITANDUKANIRO RY'UMWANA W'UMUNTU N'IMANA YACU, YO IVUGA IGASOHOZA.  ◇MU BUZIMA URI GUCAMO UJYE UZIRIKANA IBI BIKURIKIRA : ◇IMANA  IJYA IREBA ISHYANGA MUNDA Y'INGUMBA. ◇IMANA IJYA IFATA UBUTUNZI IKABUBIKA MU RUGO RW'UMUKENE. ◇IMIRIMO Y'IMANA IJYA YEMERA IKAYIKORANA NABOROHEJE. ◇UMUNTU NAKUVUGA URI MUBIBAZO  UZAMUBWIRE AZIGAME NAYO AZAVUGA URI MUBISUBIZO. ◇NTABWO DUKOMEZWA NIBYO ABANTU BATUVUGAHO CG BATWIFURIZA AHUBWO DUKOMEZWA NICYO  IMANA YATUVUZEHO. ◇ICYO NZI NI UKO NTAKIRUSHA IMANA YACU AMABOKO, NAHO YABA ARI IMIBABARO CG IBITEYE UBWOBA, UGUTABARA KW'IMANA KURABISUMBA.  ◇REKA NONGERE NGUHUMURIZE UKOMERE KWISEZERANO RYAWE N'IMANA.  KUKO IMANA SI UMWANA W'UMUNTU NGO IBESHYE. BY.EV.KING NDIZEYE

KORESHA IMPANO YAWE, UGIRE UWO UHINDURIRA UBUZIMA.

 KORESHA IMPANO UFITE, UGIRE UWO UHINDURIRA UBUZIMA. Intu 3:4-7 [4]Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati “Uturebe.” [5]AbÄ«taho agira ngo hari icyo bamuha. [6]Petero aramubwira ati “Ifeza n'izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, haguruka ugende.” [7]Maze amufata ukuboko kw'iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n'ubugombambari birakomera, ◇IFEZA N'IZAHABU NIBYIZA KANDI BIFITE AKAMARO KANINI, ARIKO NANONE, ABANTU BAKENEYE KO TUBABWIRA KO  YESU  AGIRA NEZA, TUKABIBAHAMIRIZA.  ◇UFITE IKI UHA ABANTU KIBAFITIYE AKAMARO IGIHE NKIKI? ◇KUBURA ICYO UFASHISHA UNDI NTIBIBAHO, HABURA UMUTIMA USHAKA. ◇SINGOMBWA GUHA UMUNTU ICYO ASHAKA, AHUBWO UMUFASHE UKO WOWE  USHOBOYE. ◇NUDASHOBORA GUFASHA UMUNTU, UZIRINDE KU MUVUGA, KUMUCA INTEGE CG KUMUCIRA IMANZA, NUBURA ICYO UMUFASHA, NIBURA UZAMUSENGERE KUKO INZIRA Y'UBUTAYU NTANUMWE UTAYICAMO.  ◇GUFASHA ABANDI BITERA GUHIRWA CYANE. ◇NSOZA NDAGUSHISHIKARIZ...

GUSENGA UBUDASIBA NI URWEGO RUTUGEZA K'UBUBYUTSE.

GUSENGA UBUDASIBA, URWEGO RUTUGEZA K'UBUBYUTSE. Ef 6:18 [18]musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose. ◇GUSENGA NI INZIRA ITURINDA KUGWA MU MITEGO YA SATANI.  ◇IMPAMVU ZITUMA DUSENGA UBUDASIBA: 1.BYONGERA UBUSABANE N'IMANA(Abakol 4:2-4). 2.BITUMA TURUSHAHO KWIGIRIRA ICYIZERE,BIDUHA AMAHORO(Abafil 4:6). 3.BITURINDA KUGWA MU BYAHA (Abef 6:10-11). 4.BITWUZUZA URUKUNDO N' IMBABAZI(Abef 6:18). ◇TWIGE KANDI DUKUNDE GUSENGA BIHORAHO, TUBIGIRE UBUZIMA BWA BURI MUNSI, KUKO ICYO UTINDAMO ARICYO USA NACYO. ◇UBURYO WAKORESHA KUGIRA NGO UGERE KU BUBYUTSE: 1.GUSENGA WIYIRIZA UBUSA.  2.GUKUNDA NO GUSOMA IJAMBO RY'IMANA.  2.KWIHANA NO KUMARAMAZA.  3.GUHORANA AMASHIMWE.  4.GUFASHA ABABABAYE.  5.GUTANGA AMATURO.  6.GUKUNDA NO GUTINDANA N'IMANA. ◇NSOZA NDAMUSHISHIKARIZA GUKUNDA GUSENGA TUKABIGIRA UMUCO, KUKO BIZATURINDA UBUNEBWE BWO MU MWUKA, BIKADUHA KUGERA KU BUBYUTSE TWIFUZA. BY EV.KI...