"IMANA Y'UMVA AMASENGESHO Y'ABERA"
Zab 54:4
[4]Mana, umva gusenga kwanjye,Tegera ugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye.
◇GUSENGA NI UGUHUMEKA K'UMUKRISTU.
◇GUSENGA SI UKUVUGA CYANEEE, AHUBWO NI UGUFUNGUKA UMUTIMA, UKUMVA CYANEEE.
◇GUSENGA BYOROHA CYANE IYO UZI UWO UVUGANA NAWE, BIGAKOMERA CYANE IYO UTAZI UWO UBWIRA.
◇KUGIRA IMBARAGA MU GUSENGA, BITWONGERERA UBUSABANE N'IMANA,BIGATUMA TURUSHAHO KUYUMVA.
◇IBANGA RYO GUSENGA NI UGUHA IMANA UMWANYA WAWE, KANDI UKIYEMEZA KUGENDERA MU BUSHAKE BWAYO.
◇IBINTU BIJYA BIBUZA UMUNTU GUSENGA:
1.ICYAHA.
2.KUTABABARIRA.
3.KUTIZERA.
4.GUTINDA GUSUBIZWA.
◇KENSHI IYO DUSENGA, BENSHI BARATWITIRANYA, ARIKO NANONE KENSHI TURATUNGURANA.
◇NTUCIKE INTEGE KUBERA AMAZINA BAKWITA CG ICYO BAKWITIRANYA NACYO, KOMEZA UTITIRIZE, UTUMBIRE IMANA YONYINE, KUKO NTIJYA YIRENGAGIZA ISENGESHO RYAWE, NTIWEMERE KUYIVA IMBERE UTAHAKUYE IGISUBIZO.
BY EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment