INSHUTI MBI IJYA ISENYA IBYO WUBATSE.
1 Kor 15:33
[33]Ntimuyobe, kwifatanya n'ababi konona ingeso nziza.
◇INSHUTI NI UMUNTU MUGENDANA, KANDI MUBANA KENSHI, ARIYO MPAMVU INSHUTI ISHOBORA GUTUMA UKORA IBIKORWA BYIZA CG BIBI.
◇KUGIRA INSHUTI NI BYIZA, NI NINGEZI MU BUZIMA, ARIKO DUSABWA GUHITAMO INSHUTI NZIMA.
◇TWAHAWE UBWENGE BWO KUMENYA GUHITAMO IKIBI N'ICYIZA, AMAHITAMO RERO NI AYACU.
◇NUHITAMO INSHUTI Y'UMUNYABWENGE NAWE UZABA UMUNYABWENGE.
(Imig 13:20).
◇UMUNTU WAMENYE IMANA, UMUKRISTU W'UKURI NTABWO AKWIRIYE KUGENDANA N'ABICA AMATEGEKO Y'IMANA.
◇NI IKI WAGENDERAHO UHITAMO INSHUTI:
1. KUBA IGIRA URUKUNDO.
2.KUBA UMWIZERWA.
3.KUBA MUHUJE UKWEMERA.
4.KUBA ARI UMUJYANAMA MWIZA UDATINYA KUKUBWIRA AHO WAKOSHEJE.
5.KUBA AHARANIRA GUKIRANUKA.
6.KUBA AKUNDA IJAMBO RY'IMANA NO GUSENGA.
7.KUBA ACA BUGUFI.
◇BA MASO, UMENYE UWO UGENDANA NAWE, KUKO UWO UTINDANA NAWE USA NAWE.
YESU ABIGUFASHEMO KUKO ARIWE NSHUTI NZIZA.
BY.EV.KING NDIZEYE
Comments
Post a Comment