GUSHIMA NI UKUZIRIKANA INEZA Y'IMANA.
1 Tes 5:18
[18]mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.
◇GUSHIMA IMANA NI IGIKORWA CYO KUZIRIKANA IBYIZA, IBITANGAZA IMANA YAGUKOREYE, UGAHITAMO KUBIVUGA CG KUBIGARAGARISHA IBIKORWA.
◇IYO USHIMYE IMANA, UBA UCIYE SATANI INTEGE, KUKO YISHIMIRA GUHORA ATUBONA TUTANYUZWE, TWITOTOMBERA IMANA.
◇GUSHIMA IMANA BIGARAGAZA IBINTU 4:
1.BIGARAGAZA KO UYIZI.
2.BIGARAGAZA KO UYUBAHA.
3.BIGARAGAZA KO UNYURWA.
4.BIGARAGAZA KO UZIRIKANA.
◇GUHORA UZIRIKANA IBIKORWA IMANA IGUKORERA NIBYO BIGUHINDURA UMUNTU USHIMA( Zab 143:5-6).
◇USHOBORA GUSHIMA IMANA MW'IBANGA CG MURI RUSANGE KUKO BYIGISHA BENSHI BIKABABERA UBUHAMYA CG UKABA UKOZE IVUGABUTUMWA.
◇KUGARUKA GUSHIMA, BINEZEREZA UWAKUGIRIYE NEZA, BIKAMUTERA ISHYAKA RYO KONGERA KUKUGIRIRA NEZA.
◇AYA NI AMAHIRWE UHAWE YO KUZIRIKANA INEZA IMANA YAKUGIRIYE, UBYATUZE AKANWA KAWE BIBERE ABANDI UBUHAMYA, BYIGISHE N'ABATARAMENYA KUGIRA NEZA KW'IMANA, BAZAHINDURWE N'IBIKORWA BYAYO.
BY.EV.KING NDIZEYE
Comments
Post a Comment