Skip to main content

IMANA YUMVA GUSENGA

 IMANA YUMVA GUSENGA.

Zab 145:19

[19]Azasohoza ibyo abamwubaha bashaka,Kandi azumva gutaka kwabo abakize.

◇NTAKINTU NAKIMWE CYAKOMA IMANA MU NKOKORA,IBYO UNYURAMO BYOSE MUBUZIMA TUZA,

IMANA YAGUSEZERANYIJE KU KURWANIRIRA NDETSE IZAGUCIRA N'INZIRA AHO ITARI.

◇RIMWE NA RIMWE IMANA IFUNGA IMIRYANGO IMWE N'IMWE KUKO IBONA KO ARICYO GIHE CYO KUGIRA NGO UVE KU RWEGO RUMWE UJYE KURUNDI,KUKO IZI NEZA KO WOWE UTABYISHOBOZA 

WIGE GUTEGEREZA.

◇KUGIRA INZOZI NTAGO BIHAGIJE, UGOMBA GUHARANIRA KUZIGERAHO.

◇IGIHE WIZEYE KO IMANA ISOHOZA AMASEZERANO YOSE YAGUHAYE ,UMWIJIMA ,IBIBAZO BYOSE UNYURAMO NTIBISHOBORA GUHAGARIKA IMANA GUSOHOZA ICYO YAGUSEZERANYIJE.

◇UHUMURE KUKO DUFITE IMANA IKOMEYE KANDI ISHOBOYE BYOSE.

BY.EV.KING NDIZEYE.

Comments

Popular posts from this blog

MANA UTWIGISHE KUBARA IMINSI YACU

 MANA UTWIGISHE KUBARA IMINSI YACU. Zab 90:12 [12]Utwigishe kubara iminsi yacu,Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge. ◇BURYA UBUMUGA BURUTA UBUNDI NI UKUTEMERA KWIGA CG GUKOSORWA. ◇UBWENGE BUKWIBUTSA KO AMAHIRWE UBONYE KO UYAFATA NK'ISASU RIMWE USIGARANYE K'URUGAMBA RWO GUKORERA IJURU. ◇UBUZIMA NIYO MPANO IRUTA IZINDI,AMAHORO NIWO MUTUNGO URENZE IYINDI,KUBA UMWIZERWA NICYO KIZIMA CYUBAKA IMIBANIRA,UBWENGE BW'IMANA BUKAKWIBUTSA KO NA NYUMA YUBU BUZIMA HARI UBUNDI  KANDI KO KUZABUJYAMO BISABA KUBIHARANIRA. ◇GUTUNGA UMUTIMA URIMO UBWENGE BIRAVUNA NIYO MPAMVU ABACA IMANZA BABAYE BENSHI. ◇IYO UTUNZE UMUTIMA W'UBWENGE UBA MW'ISI Y'AKAVUYO N'IBYAHA, ARIKO UGAKOMEZA GUKIZWA NO KWERA IMBUTO NDETSE NO GUKOMEZA INTEGO YAWE. ◇NDAKWIFURIZA GUTUNGA UMUTIMA W'UBWENGE,KUGIRA UHORE WITEGUYE. EV.KING NDIZEYE

UKO IVUKA RYA YESU RYAGENZE

 *TOPIC: UKO IVUKA RYA YESU RYAGENZE:*  MATAYO 1:18-25 Mt 1:18 [18]Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y'Umwuka Wera. IJAMBO Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël” naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba “Christmas”. *●KUKI YESU YAVUKIYE I BETELEHEMU KDI ABABYEYI BE MARIYA NA YOZEFU  BARABAGA I NAZARETI*  Lk 2:39 [39]Ababyeyi ba Yesu barangije ibyategetswe n'amategeko y'Umwami Imana byose, basubira i Galilaya mu mudugudu wabo i Nazareti. *IMPAMVU ZATUMYE YESU AJYA KUVUKIRA I BETELEHEMU*  :  *1.●KUGIRA NGO IBYANDITSWE BISOHOZE(Mika 5:1*  [1]Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by'i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy'iteka uhereye kera kose.)  *2.●KUKO ABABYEYI BE BAGOMBAGA KUJYA KWIBARURIZA AHO YOSEFU AVUKA, (1 Sam 17:12*  [12]Kandi Da...

KWIHANA BIJYANA NO GUHINDUKA

 KWIHANA BIJYANA NO GUHINDUKA. Ibyakozw 3:19 [19]Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana, ◇KWIHANA NI UGUHINDURA IBITEKEREZO, UGAFATA UMWANZURO WO KUREKA IKIBI, UKUBAHIRIZA AMATEGEKO Y'IMANA. ◇KWIHANA NI UGUHINDUKIRA, UKAREKA INZIRA ZA SATANI, UGAKURIKIRA YESU, NI UKUVA MU MWIJIMA UKAJYA MU MUCYO, UKAVA MU GUCIRWAHO ITEKA UKACYIRA AGAKIZA. ◇GUHINDUKIRA NI IGIKORWA GITERWA NO GUSOBANUKIRWA N'IJAMBO RY'IMANA, KUKO NIRYO RYONYINE RIBASHA KURONDORA UMUNTU, RIKAMWEMEZA ICYAHA. ◇INTAMBWE ZO KWIHANA: 1.KWEMERA KO INZIRA URIMO ARI MBI KOKO. 2.GUTERWA AGAHINDA NIBYO UKORA. 3.KWATURA. 4.GUSABA IMBABAZI. 5.KWIZERA KO UBABARIWE. 6.GUHINDUKIRA RWOSE, UGAHINDURA IMIBEREHO. ◇KWIHANA NTIBIGARAGAZWA NUKO WARIZE CYANE, AHUBWO BIGARAGARIRA MU GUHINDUKA. ◇KWIHANA  BIGIRA UMUMARO IGIHE UDASUBIYE MUBYO WIHANYE. ◇UZATERWE ISONI N'IBYAHA BYAWE, ARIKO NTUZATERWE ISONI NO KWIHANA. ◇UMUGISHA UKOMEYE TWAHAWE NI UGUHABWA AMA...