HARANIRA KUBA INSHUTI IDAHEMUKA.
1 Sam 18:1-3
[1]Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n'uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk'uko yikunda.
[2]Maze uwo munsi Sawuli ajyana Dawidi iwe, ntiyamukundira gusubira kwa se ukundi.
[3]Bukeye Yonatani na Dawidi basezerana isezerano, kuko yari amukunze nk'uko yikunze.
◇INSHUTI Y'UMUNTU NI IMUBERA IJISHO AHO ATARI.
◇YESU UBWE YAVUZE KO TUGOMBA GUKUNDA BAGENZI BACU NK'UKO TWIKUNDA.
◇UMUKRISTU MUZIMA, AKWIYE GUKUNDA MUGENZI WE, AKABA YANAMWITANGIRA BIBAYE NGOMBWA NTAZINDI NYUNGU AMUKURIKIYEHO.
◇KUBA INDAHEMUKA BISABA KWIGA KWIGOMWA.
◇GUHITAMO INSHUTI NZIZA, MUGASHYIGIKIRANA, MUKIRINDA UBUHEMU, MUFASHANYA KUZAMURA UKWIZERA MURI IYI SI ITAGIRA URUKUNDO(Imig 27:17).
◇ESE URI INSHUTI NZIZA, WABASHA KWITANGIRA MUGENZI WAWE? WAMUHAGARARAHO? ISUZUME UREBE NIBA IBYO WIFUZA GUKORERWA N'INSHUTI NAWE UBIKORERA ABANDI, NUSANGA ATARIKO BIMEZE, FATA ICYEMEZO UHINDUKE.
YESU ABIGUFASHEMO
BY.EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment