KWIZERA NI URUFUNGUZO RW'UBUTSINZI.
1 Yh 5:4
[4]kuko icyabyawe n'Imana cyose kinesha iby'isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby'isi, ni ukwizera kwacu.
◇KWIZERA NI UKWEMERA IBYO UTABASHA KUREBESHA AMASO.
◇KWIZERA NI UKWEMERA KO USHOBOYE, IBYO UTAKWISHOBOZA MU BUSANZWE.
◇KWIZERA NI IRANGAMUNTU Y'UMUKRISTU.
◇KWIZERA NI UMUCO UTUMA UMUKRISTU AGIRA UBUTWARI BWO GUKORA I BIGARAGARA NKIBIKOMEYE, KUKO YATESHEJE AGACIRO UBWOBA ATERWA NA SATANI AMWEREKA KO ADASHOBOYE.
◇KWIZERA NI UKWEMERA GUTANGIRA KURIRA URWEGO, MUGIHE UTABONA AHO RURANGIRIRA.
◇NTABWO WABASHA KWISHIMIRWA N'IMANA UDAFITE KWIZERA(Heb 11:6).
◇IYO URETSE KWIZERA KUKAKUYOBORA, UBASHA GUTUNGURANA.
◇TWAHAWE UBUTWARE BWOSE BWO GUTEGEKA ISI, ICYO DUSABWA NI UKWIZERA GUSHYITSE, TUKABASHA KUNESHA BYOSE.
◇IYO KWIZERA IMANA KUMAZE KUBAKIKA MURI MURI WOWE,IBYISI NTIBIBA BIGIFITE IMBARAGA ZO GUHAGARA IMBERE YAWE N'IBYAWE BYOSE.
◇MUBUZIMA IKIZAMINI GIKOMEYE CYO KWIZERA N'IGIHE UTABONA IBYO WASABYE IMANA ARIKO UGAKOMEZA GUSHIMA.
◇ZAMURA KWIZERA KWAWE, UBASHE KUGERA KU RWEGO IMANA IGUSHAKAHO KUKO UKIRANUKA WESE AZABESHWAHO NO KWIZERA.
BY.EV.KING NDIZEYE
Comments
Post a Comment