GUKOMERA KW'IMANA YACU.
1 Sam 2:6
[6]Uwiteka arica, agakiza,Ashyira ikuzimu kandi agakurayo.
◇GUKOMERA KW'IMANA KUGARAGARA MU BURYO BUTANDUKANYE:
◇IMANA IRICA KANDI IGAKIZA, KUKO IYO IHAMAGAYE UMUNTU NTARARA MWISI.
◇IMANA YEMERA KO MU GIHE KIMWE BAMWE BABA BASHYINGURA ABANDI BASHYINGIRA.
◇IJYA ISHOBORA KUGUCECEKANA MU BIBAZO BYAWE, KANDI IGEJEJE KURE IRIHO IBIKEMURA.
◇IMANA ISHOBORA KWEMERA KO UBABARA KANDI IKWEMERA.(1PETERO 4:19)
◇IKORA ICYO ISHAKA MUGIHE CYAYO, KUKO ISHYIRAHO ABAMI IGASHYIRAHO N'ABAGARAGU.
◇NI IMANA IKINGA KANDI IGAKINGURA.
◇IJYA IREBA MUNDA Y'INGUMBA IKABONAMO ISHYANGA.
◇IJYA IBIKA UBUTUNZI MU RUGO RW'UMUKENE.
◇NI IMANA IGIRA ICYO IREMA IKAGIKOMEZA, NI MANA IHEREKEZA IJAMBO RYAYO IKARISOHOZA,IGAKURIKIRANA ISEZERANO RYAYO IKARISOHOZA.
◇HARI IBYO TWASOMYE MU BITABO TUREMERA, HARI IBYO TWUMVISE MU MATEKA TURIZERA, ARIKO HARI NIBYO TWIBONEYE N'AMASO YACU TUREMERA.
◇BIRASHOBOKA KO WABA WARABUZE AKAZI,UMURYANGO, URUBYARO,ABABYEYI, URUSHAKO,. .. BIRASHOBOKA KO WABA URI NO MUBUNDI BUTAYU, WARIHEBYE CG SE WARATAKAJE IBYIRINGIRO BY'EJO HAZAZA.
◇UHUMURE KUKO DUFITE IMANA IKOMEYE KANDI ISHOBOYE BYOSE.
BY EV.KING NDIZEYE.
Email:kingndizeye@gmail.com
Comments
Post a Comment