KOMEZA UHANGE AMASO IMANA.
2 Amateka 20:12
[12]Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso.”
◇NI INDE UHANGA AMASO, IYO UGEZE MU BIKOMEYE?
◇UMUNTU UFITE UWO AHANZE AMASO, NTAJYA AREBA KU RUHANDE NGO AREBE IKINDI KINTU, UMUTIMA N'UBWENGE BIBA BIRI KURI UWO MUNTU, KANDI IYO UHANZE AMASO UMUNTU URUSHAHO KUMUMENYA.
◇KENSHI DUHANGA AMASO IMANA KUBERA KO HARI ICYO TUYISHAKAHO, ARIKO, ICYIZA NI UGUHANGA AMASO IMANA KUGIRA NGO TWEBWE TURUSHEHO KUMENYA ICYO YO ITWIFUZAHO.
◇KANDI ICYO DUSHAKA KU MANA GIHISHE MUCYO YO IDUSHAKAHO.
◇NI YESU WENYINE UFITE UKO ABIGENZA BIKEMERA.
◇MU BUZIMA NIBA HARI ABO WIRINGIYE, UJYE UZIRIKANA KO HARI UMUREMYI WA BYOSE, UKURE AMASO KU BANTU, UREBE IMANA.
◇IYO UREBA IBIBAZO CYANE UBURA IMANA,ARIKO IYO UREBYE IMANA UBURA IBIBAZO.
◇NSOZA NAKUBAZA NGO :NI IKI KIGUTEYE UBWOBA? HARI IBYO UBONA BIKUNANIYE UTAKWISHOBOZA? , ESE URABONA UGIYE GUTSINDWA IYO NTAMBARA? NI YESU WENYINE UTEGEKA BIKEMERA,KOMEZA UMUHANGE AMASO ARAKURWANIRIRA.
BY.EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment