KORESHA IMPANO UFITE, UGIRE UWO UHINDURIRA UBUZIMA.
Intu 3:4-7
[4]Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati “Uturebe.”
[5]Abītaho agira ngo hari icyo bamuha.
[6]Petero aramubwira ati “Ifeza n'izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, haguruka ugende.”
[7]Maze amufata ukuboko kw'iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n'ubugombambari birakomera,
◇IFEZA N'IZAHABU NIBYIZA KANDI BIFITE AKAMARO KANINI, ARIKO NANONE, ABANTU BAKENEYE KO TUBABWIRA KO YESU AGIRA NEZA, TUKABIBAHAMIRIZA.
◇UFITE IKI UHA ABANTU KIBAFITIYE AKAMARO IGIHE NKIKI?
◇KUBURA ICYO UFASHISHA UNDI NTIBIBAHO, HABURA UMUTIMA USHAKA.
◇SINGOMBWA GUHA UMUNTU ICYO ASHAKA, AHUBWO UMUFASHE UKO WOWE USHOBOYE.
◇NUDASHOBORA GUFASHA UMUNTU, UZIRINDE KU MUVUGA, KUMUCA INTEGE CG KUMUCIRA IMANZA, NUBURA ICYO UMUFASHA, NIBURA UZAMUSENGERE KUKO INZIRA Y'UBUTAYU NTANUMWE UTAYICAMO.
◇GUFASHA ABANDI BITERA GUHIRWA CYANE.
◇NSOZA NDAGUSHISHIKARIZA KUJYA UGIRA IJAMBO RYIZA, RIHINDURIRA ABANDI UBUZIMA UBWIRA UMUNTU UMWE BYIBURA KU MUNSI, UBISHOBOYE UMUFASHE MU BIFATIKA, UMUGARAGARIZE KO YESU WAMENYE ASHOBOYE BYOSE KANDI ARUTA BYOSE.
BY.EV.KING NDIZEYE
Comments
Post a Comment