Skip to main content

Posts

UYU MUNSI YESU AGERE MUBYAWE

 UYU MUNSI YESU AGERE MUBYAWE.  Lk 19:5-7 [5]Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.” ◇IYO ISAHA Y'IMANA IGEZE INZIRA ZIRIFUNGURA.  ◇IMANA NTIROBANURA K'UBUTONI, ISANGA ABABI N'ABEZA. ◇UMUNTU ASHOBORA GUSHYIRA AKADOMO K'UBUZIMA BW'UMUNTU ARIKO IYO  IMANA IHAGEZE IJYA IBASHA KONGERAHO AKITSO UBUZIMA BUGAKOMEZA. ◇MENYA KO INDORERWANO SATANI AKORESHA ATUREBERAMO ITAMEZE NKIY'IMANA, KUKO YO ITUREBERA MU MBABAZI ZAYO.  ◇YATWISE INSHUTI ZE KANDI INSHUTI NZIZA, NTITERWA ISONI N'IBYAHA BYAWE CG UBUBI BWAWE, AHUBWO IRAKWAMBARA KUGIRA NGO UBUBI BWAWE BUHISHWE MU BWIZA BWE, UWO NI YESU KRISTU MBABWIRA.  ◇UMURUHO NTUKURAHO UMUGISHA,  ICYO UZABACYO NTAWACYIKURIGANYA. ◇UMUNSI WAWE IYO UGEZE ARARARAMA AKAKUBONA, WIKWIHEBA, URIRA KUGEZA KURE UBASHA KUGERA, NAHAGERA ARAKUBONA  KUKO YESU WACU ABONA BYOSE.  EV.KING NDIZEYE
Recent posts

IMANA YACU IBASHA GUKORA IBIRENZE IBYO TWIBWIRA

 IMANA YACU IBASHA GUKORA IBIRENZE IBYO TWIBWIRA. Ef 3:20 [20]Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n'ibyo twibwira byose nk'uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo, ◇URUKUNDO RW'IMANA RURAHEBUJE,RUTUMA IHA ABAYIZERA IBIRENZE IBYO BAYISABYE,KUKO ARIYO IZI IBYAKUGIRIRA UMUMARO IZAGUKORERA IBIRUTA IBYO WIBWIRA. ◇NTAWURUSHA IMANA GUKORA ARIKO NTA MUNSI IRATUBANA BUSY,IHORA IKORA IBIRENZE IBYO TWIBWIRA. ◇MUBUZIMA IYO UREBA IBIBAZO CYANE UBURA IMANA,NAHO IYO UTEKEREZA KU MANA UBURA IBIBAZO. ◇REKA KWIBUTSA KO UKO UMENYA IMANA NIKO URUSHAHO KUMENYA UBUBI BWA SATANI,BIKAGUTERA GUHORA UKENEYE IMANA MUBUZIMA BWAWE. BY.EV.KING NDIZEYE.

INSHUTI NZIZA NI YESU

 INSHUTI NZIZA NI YESU Yh 15:13 [13]Nta wufite urukundo ruruta urw'umuntu upfira incuti ze. ◇MUBUZIMA IBIHE BAHITAMO ABO MUHURA,UMUTIMA UGAHITAMO ABO MUHUZA,IMYITWARIRE IKAGENA ABO MUGUMANA. ◇INSHUTI NI IJAMBO RIGOYE GUSOBANURA KUKO KENSHI BURI WESE ARISOBANURA BITEWE NIBIHE ARIMO. ◇IBIRANGA INSHUTI IKWIYE: 1.IGUSHYIRA MU NZIRA ZO GUSENGA 2.IGUKOSORA IGIHE BIKWIYE 3.IRAGUSHYIGIKIRA 4.IBANA NAWE MUBIHE BYIZA N'IBIBI 5.IKUGIRA INAMA NZIMA ◇INSHUTI NTABWO IGARUKIRA MU KUGUFASHA GUSA, OYA, IGOMBA NO KUGARAGARA MU KUGUHANA WAKOSHEJE. ◇INSHUTI NZIZA IMENYA INTEGE NKE ZAWE, IKAMENYA AHO IGOMBA KUGUFASHA. ◇INSHUTI NZIZA MURAHORANA MUGIHE CYOSE ARIKO ABANDI BOSE BAZA IYO BAFITE IGIHE. ◇INSHUTI NI IHANGAYIKA MUGIHE WAHUNGABANYE UMUTIMA WE UGAHORANA IMPAMVU ZIBAHUZA KUGIRA NGO AGUHUMURIZE. ◇INSHUTI NZIZA  NI UGISHISHIKARIZA GUSENGA NO GUSOMA IJAMBO RY'IMANA. ◇REKA KWIBUTSE KO INSHUTI IRUTA ZOSE NI YESU,UZAMUGIRE UWAMBERE MUBUZIMA BWAWE,NTAZIGERA AGUHEMUKIRA. BY.EV.KING NDIZEYE.

MANA UTWIGISHE KUBARA IMINSI YACU

 MANA UTWIGISHE KUBARA IMINSI YACU. Zab 90:12 [12]Utwigishe kubara iminsi yacu,Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge. ◇BURYA UBUMUGA BURUTA UBUNDI NI UKUTEMERA KWIGA CG GUKOSORWA. ◇UBWENGE BUKWIBUTSA KO AMAHIRWE UBONYE KO UYAFATA NK'ISASU RIMWE USIGARANYE K'URUGAMBA RWO GUKORERA IJURU. ◇UBUZIMA NIYO MPANO IRUTA IZINDI,AMAHORO NIWO MUTUNGO URENZE IYINDI,KUBA UMWIZERWA NICYO KIZIMA CYUBAKA IMIBANIRA,UBWENGE BW'IMANA BUKAKWIBUTSA KO NA NYUMA YUBU BUZIMA HARI UBUNDI  KANDI KO KUZABUJYAMO BISABA KUBIHARANIRA. ◇GUTUNGA UMUTIMA URIMO UBWENGE BIRAVUNA NIYO MPAMVU ABACA IMANZA BABAYE BENSHI. ◇IYO UTUNZE UMUTIMA W'UBWENGE UBA MW'ISI Y'AKAVUYO N'IBYAHA, ARIKO UGAKOMEZA GUKIZWA NO KWERA IMBUTO NDETSE NO GUKOMEZA INTEGO YAWE. ◇NDAKWIFURIZA GUTUNGA UMUTIMA W'UBWENGE,KUGIRA UHORE WITEGUYE. EV.KING NDIZEYE

URUFUNGUZO RWO KUNESHA NI UKWIHANGANA

 URUFUNGUZO RWO KUNESHA NI UKWIHANGANA Ef 4:2 [2]mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo, ◇KWIHANGANA GUTERA KUNESHA. ◇UMUNTU URIMO UBWENGE YIGISHA URURIMI RWE,KUVUGA IBIKWIRIYE NDETSE NO GUCA BUGUFI. ◇IBINTU 3 BY'INGENZI UGOMBA KUGIRA: 1.KWIHANGANA KUKO BURYA BIKOMEZA UBWONKO. 2.GUCECEKA BIGAKOMEZA AMARANGAMUTIMA. 3.GUSENGA NABYO BIGATEGEKA UMUBIRI. ◇KWIHANGANA BIFASHA GUHOSHA UBURAKARI. ◇KUMUNTU WAMENYE IMANA,  MUGIHE CY'INTAMBARA, IMBERE HE AHABONA ITSINZI. MUGIHE CY'ITSINZI IMBERE HE AHABONA INTAMBARA. IBIHE BYOSE AJYA AMENYA  KUTIRARA KUKO SATANI NI UMWANZI W'IBYIZA. ◇IYO IBIHE BIKOMEYE,ABAZI IMANA YABO NICYO GIHE BAVUGA MAKE BAGASENGA MENSHI,BAKAZAMUKA MUKWIZERA, BAGATANGIRA GUHAMAGARA IBITARIHO MU MAZINA Y'IBIRIHO. ◇ DORE INGARUKA ZO KUNANIRWA KWIHANGANA: 1.KUTIHANGANA BITERA GUTSINDWA 2.KUTIHANGANA BITERA IGIHOMBO,BAMWE INGO ZIGASENYUKA,ABANDI BATAKAZA AKAZI,ABANDI BAKAVA MU MUHAMAGARO,ABANDI BATAKAZA INSHUTI. ...

NI IMANA IGARUZA IBYACU

 NI IMANA IGARUZA IBYACU. Yobu 20:15 [15]Ubutunzi yabumize bunguri kandi azaburuka,Imana izabuhubuza mu nda ye. ◇KUNYAGWA BIBA MUBURYO 2: 1.KUNYAGWA UBUTUNZI BWO MU MWUKA.  2.KUNYAGWA UBUTUNZI BW'UMUBIRI.  ◇KUNYAGWA UBUTUNZI BW'UMUBIRI BITERA UBUKENE NO KUBAHO NABI. ◇KUNYAGWA UBUTUNZI BWO MU MWUKA  BITERA KUGWA MU BYAHA KUBERA INTEGE NKE. ◇INGARUKA ZO KUNYAGWA: 1.BITERA UMUBABARO 2.BIBUZA GUTERA IMBERE 3.BIRAGUCYEREREZA 4.BIRAGUSUZUGUZA ◇NTA KURE IMANA ITAKURA UMUNTU, KANDI NTA NA KURE IMANA ITAGEZA UMUNTU.  ◇IJAMBO RY'IMANA RIRATUBWIRA NGO NONEHO IYUZUZE NAYO UBONE AMAHORO NIBWO IBYIZA BIZAKUZAHO (Yobu 22:21).  ◇WIREBA IBYO WATAKAJE, WIREBA AHO WASUBIYE INYUMA, URASABWA KWIYUNGA N'IMANA YAWE, IKAKWIBAGIZA IBIHE BIBI URIHO URACAMO. ◇WIREBA UBUNINI BW'IKIBAZO, BWIRA IKIBAZO UBUNINI BW'IMANA YAWE. ◇N IMANA ITABARA ITUYE MU MASHIMWE IKABA HAFI YABAYITAKIRA HUMURA KUKO ISHOBORA BYOSE. EV.KING NDIZEYE

UDAKUNDA NTAZI IMANA

 UDAKUNDA NTAZI IMANA. 1 Yh 4:8 [8]Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo. ◇MU BUZIMA NIMBA WUMVA UGIRA ABANZI BENSHI ICYO NI IKIMENYETSO CY'UKO ABO  WANGA ARIBO BENSHI KURUTA ABO UKUNDA. ◇IMANA NTIZIGERA IKUBAZA ABAKWANZE,AHUBWO IZAKUBAZA ABO WOWE WANZE. ◇URUKUNDO NYARWO NTIRUKANGWA N'IBIGERAGEZO,NTIRUCIBWA INTEGE NAMAGAMBO Cg AHO URUGAMBA RWAKOMEYE. ◇URUKUNDO NYARWO NTIRWITA KUNTEGE NKE Z'ABANDI. ◇GUKUNDA NI UGUCA BUGUFI KUGIRA UGIRE ABO URENGERA. ◇URUKUNDO NYARWO RUJYA RUKORERA NO KURI BAMWE BADAKUNDITSE NDETSE BADASHOBOTSE. ◇DUHARANIRE GUKUNDA NK'UKO YESU YADUKUNZE AGATANGA IKIGUZI GIKOMEYE CYO KUDUPFIRA K'UMUSARABA. ◇TWISUZUME KUKO UDAKUNDA NTAZI IMANA, KUKO IMANA N'URUKUNDO.  BY.EV.KING NDIZEYE.