UDAKUNDA NTAZI IMANA.
1 Yh 4:8
[8]Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.
◇MU BUZIMA NIMBA WUMVA UGIRA ABANZI BENSHI ICYO NI IKIMENYETSO CY'UKO ABO WANGA ARIBO BENSHI KURUTA ABO UKUNDA.
◇IMANA NTIZIGERA IKUBAZA ABAKWANZE,AHUBWO IZAKUBAZA ABO WOWE WANZE.
◇URUKUNDO NYARWO NTIRUKANGWA N'IBIGERAGEZO,NTIRUCIBWA INTEGE NAMAGAMBO Cg AHO URUGAMBA RWAKOMEYE.
◇URUKUNDO NYARWO NTIRWITA KUNTEGE NKE Z'ABANDI.
◇GUKUNDA NI UGUCA BUGUFI KUGIRA UGIRE ABO URENGERA.
◇URUKUNDO NYARWO RUJYA RUKORERA NO KURI BAMWE BADAKUNDITSE NDETSE BADASHOBOTSE.
◇DUHARANIRE GUKUNDA NK'UKO YESU YADUKUNZE AGATANGA IKIGUZI GIKOMEYE CYO KUDUPFIRA K'UMUSARABA.
◇TWISUZUME KUKO UDAKUNDA NTAZI IMANA,
KUKO IMANA N'URUKUNDO.
BY.EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment