URUFUNGUZO RWO KUNESHA NI UKWIHANGANA
Ef 4:2
[2]mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo,
◇KWIHANGANA GUTERA KUNESHA.
◇UMUNTU URIMO UBWENGE YIGISHA URURIMI RWE,KUVUGA IBIKWIRIYE NDETSE NO GUCA BUGUFI.
◇IBINTU 3 BY'INGENZI UGOMBA KUGIRA:
1.KWIHANGANA KUKO BURYA BIKOMEZA UBWONKO.
2.GUCECEKA BIGAKOMEZA AMARANGAMUTIMA.
3.GUSENGA NABYO BIGATEGEKA UMUBIRI.
◇KWIHANGANA BIFASHA GUHOSHA UBURAKARI.
◇KUMUNTU WAMENYE IMANA,
MUGIHE CY'INTAMBARA, IMBERE HE AHABONA ITSINZI.
MUGIHE CY'ITSINZI IMBERE HE AHABONA INTAMBARA.
IBIHE BYOSE AJYA AMENYA KUTIRARA KUKO SATANI NI UMWANZI W'IBYIZA.
◇IYO IBIHE BIKOMEYE,ABAZI IMANA YABO NICYO GIHE BAVUGA MAKE BAGASENGA MENSHI,BAKAZAMUKA MUKWIZERA, BAGATANGIRA GUHAMAGARA IBITARIHO MU MAZINA Y'IBIRIHO.
◇ DORE INGARUKA ZO KUNANIRWA KWIHANGANA:
1.KUTIHANGANA BITERA GUTSINDWA
2.KUTIHANGANA BITERA IGIHOMBO,BAMWE INGO ZIGASENYUKA,ABANDI BATAKAZA AKAZI,ABANDI BAKAVA MU MUHAMAGARO,ABANDI BATAKAZA INSHUTI.
3.KUTIHANGANA BITERA KUVUGA NABI
4.KUTIHANGANA BITERA GUSUZUGURWA
5.KUTIHANGANA BITERA KUGWA MU BYAHA
◇IYO WABASHIJE KWIYOROHERA UBWAWE, UKABASHA KWIHANGANIRA ABANDI NO KWIHANGANIRA IBIKUGORA UBA UGEZE KURE UNESHA.
◇NIMBA USHAKA GUHINDURA ISI KUGIRA NGO IBE NZIZA KURUSHAHO,HERA KURI WOWE UBWAWE,UHINDUKE UKO USHAKA KO ABANDI BAMERA UGIRE KWIHANGANA, HANYUMA IBIKORWA BYAWE BIZAHINDURA ABANDI.
◇KWIHANGANA KUKUGEZA KURE, KWIRWANIRIRA KUTABASHA KUKUGEZA.
◇NSOZA REKA KWIBUTSE IJAMBO TWASOMYE IBINTU BY'INGENZI WAKWIBIKAHO MURI BINO BIHE,
●UGIRE KWICISHA BUGUFI.
●UGENDANE UBUGWANEZA.
●URANGWE NO KWIHANGANA
● BYOSE UBYUBAKIRE KUMUSINGI W'URUKUNDO.
NIBWO UZABASHA GUCA MURI BINO BIHE BITOROSHYE.
◇KOMERA SHIKAMA WICIKA INTEGE, KUKO BYOSE BIVA MUKWIHANGANA,HAMWE NA YESU UZABISHOBORA.
BY.EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment