UYU MUNSI YESU AGERE MUBYAWE.
Lk 19:5-7
[5]Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.”
◇IYO ISAHA Y'IMANA IGEZE INZIRA ZIRIFUNGURA.
◇IMANA NTIROBANURA K'UBUTONI, ISANGA ABABI N'ABEZA.
◇UMUNTU ASHOBORA GUSHYIRA AKADOMO K'UBUZIMA BW'UMUNTU ARIKO IYO IMANA IHAGEZE IJYA IBASHA KONGERAHO AKITSO UBUZIMA BUGAKOMEZA.
◇MENYA KO INDORERWANO SATANI AKORESHA ATUREBERAMO ITAMEZE NKIY'IMANA, KUKO YO ITUREBERA MU MBABAZI ZAYO.
◇YATWISE INSHUTI ZE KANDI INSHUTI NZIZA, NTITERWA ISONI N'IBYAHA BYAWE CG UBUBI BWAWE, AHUBWO IRAKWAMBARA KUGIRA NGO UBUBI BWAWE BUHISHWE MU BWIZA BWE, UWO NI YESU KRISTU MBABWIRA.
◇UMURUHO NTUKURAHO UMUGISHA, ICYO UZABACYO NTAWACYIKURIGANYA.
◇UMUNSI WAWE IYO UGEZE ARARARAMA AKAKUBONA, WIKWIHEBA, URIRA KUGEZA KURE UBASHA KUGERA, NAHAGERA ARAKUBONA KUKO YESU WACU ABONA BYOSE.
EV.KING NDIZEYE
Comments
Post a Comment