MANA UTWIGISHE KUBARA IMINSI YACU.
Zab 90:12
[12]Utwigishe kubara iminsi yacu,Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge.
◇BURYA UBUMUGA BURUTA UBUNDI NI UKUTEMERA KWIGA CG GUKOSORWA.
◇UBWENGE BUKWIBUTSA KO AMAHIRWE UBONYE KO UYAFATA NK'ISASU RIMWE USIGARANYE K'URUGAMBA RWO GUKORERA IJURU.
◇UBUZIMA NIYO MPANO IRUTA IZINDI,AMAHORO NIWO MUTUNGO URENZE IYINDI,KUBA UMWIZERWA NICYO KIZIMA CYUBAKA IMIBANIRA,UBWENGE BW'IMANA BUKAKWIBUTSA KO NA NYUMA YUBU BUZIMA HARI UBUNDI KANDI KO KUZABUJYAMO BISABA KUBIHARANIRA.
◇GUTUNGA UMUTIMA URIMO UBWENGE BIRAVUNA NIYO MPAMVU ABACA IMANZA BABAYE BENSHI.
◇IYO UTUNZE UMUTIMA W'UBWENGE UBA MW'ISI Y'AKAVUYO N'IBYAHA, ARIKO UGAKOMEZA GUKIZWA NO KWERA IMBUTO NDETSE NO GUKOMEZA INTEGO YAWE.
◇NDAKWIFURIZA GUTUNGA UMUTIMA W'UBWENGE,KUGIRA UHORE WITEGUYE.
EV.KING NDIZEYE
Comments
Post a Comment