INSHUTI NZIZA NI YESU
Yh 15:13
[13]Nta wufite urukundo ruruta urw'umuntu upfira incuti ze.
◇MUBUZIMA IBIHE BAHITAMO ABO MUHURA,UMUTIMA UGAHITAMO ABO MUHUZA,IMYITWARIRE IKAGENA ABO MUGUMANA.
◇INSHUTI NI IJAMBO RIGOYE GUSOBANURA KUKO KENSHI BURI WESE ARISOBANURA BITEWE NIBIHE ARIMO.
◇IBIRANGA INSHUTI IKWIYE:
1.IGUSHYIRA MU NZIRA ZO GUSENGA
2.IGUKOSORA IGIHE BIKWIYE
3.IRAGUSHYIGIKIRA
4.IBANA NAWE MUBIHE BYIZA N'IBIBI
5.IKUGIRA INAMA NZIMA
◇INSHUTI NTABWO IGARUKIRA MU KUGUFASHA GUSA, OYA, IGOMBA NO KUGARAGARA MU KUGUHANA WAKOSHEJE.
◇INSHUTI NZIZA IMENYA INTEGE NKE ZAWE, IKAMENYA AHO IGOMBA KUGUFASHA.
◇INSHUTI NZIZA MURAHORANA MUGIHE CYOSE ARIKO ABANDI BOSE BAZA IYO BAFITE IGIHE.
◇INSHUTI NI IHANGAYIKA MUGIHE WAHUNGABANYE UMUTIMA WE UGAHORANA IMPAMVU ZIBAHUZA KUGIRA NGO AGUHUMURIZE.
◇INSHUTI NZIZA NI UGISHISHIKARIZA GUSENGA NO GUSOMA IJAMBO RY'IMANA.
◇REKA KWIBUTSE KO INSHUTI IRUTA ZOSE NI YESU,UZAMUGIRE UWAMBERE MUBUZIMA BWAWE,NTAZIGERA AGUHEMUKIRA.
BY.EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment