*TOPIC: UKO IVUKA RYA YESU RYAGENZE:* MATAYO 1:18-25 Mt 1:18 [18]Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y'Umwuka Wera. IJAMBO Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël” naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba “Christmas”. *●KUKI YESU YAVUKIYE I BETELEHEMU KDI ABABYEYI BE MARIYA NA YOZEFU BARABAGA I NAZARETI* Lk 2:39 [39]Ababyeyi ba Yesu barangije ibyategetswe n'amategeko y'Umwami Imana byose, basubira i Galilaya mu mudugudu wabo i Nazareti. *IMPAMVU ZATUMYE YESU AJYA KUVUKIRA I BETELEHEMU* : *1.●KUGIRA NGO IBYANDITSWE BISOHOZE(Mika 5:1* [1]Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by'i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy'iteka uhereye kera kose.) *2.●KUKO ABABYEYI BE BAGOMBAGA KUJYA KWIBARURIZA AHO YOSEFU AVUKA, (1 Sam 17:12* [12]Kandi Da...