*TOPIC: UKO IVUKA RYA YESU RYAGENZE:*
MATAYO 1:18-25
Mt 1:18
[18]Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y'Umwuka Wera.
IJAMBO Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël” naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba “Christmas”.
*●KUKI YESU YAVUKIYE I BETELEHEMU KDI ABABYEYI BE MARIYA NA YOZEFU BARABAGA I NAZARETI*
Lk 2:39
[39]Ababyeyi ba Yesu barangije ibyategetswe n'amategeko y'Umwami Imana byose, basubira i Galilaya mu mudugudu wabo i Nazareti.
*IMPAMVU ZATUMYE YESU AJYA KUVUKIRA I BETELEHEMU*
:
*1.●KUGIRA NGO IBYANDITSWE BISOHOZE(Mika 5:1*
[1]Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by'i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy'iteka uhereye kera kose.)
*2.●KUKO ABABYEYI BE BAGOMBAGA KUJYA KWIBARURIZA AHO YOSEFU AVUKA, (1 Sam 17:12*
[12]Kandi Dawidi yari umwana wa wa Munyefurati w'i Betelehemu y'i Buyuda witwaga Yesayi, kandi Yesayi uwo yari afite abahungu munani. Ku ngoma ya Sawuli yari ageze mu za bukuru.)
*N. B: NTABWO ABANTU DUSHOBORA GUHITAMO AHO TUVUKIRA, IGIHE TUZAVUKIRA CG ABO DUKOMOKAHO, ARIKO YESU WE YARI ABIFITIYE UBUSHOBOZI.*
*IBIBAZO WAKWIBAZA* :
1. ● *NI MPAMVU KI YESU ATAVUKIYE MURI CAPITAL JERUSALEM*?
2. ● *KUBERA IKI ATAVUKIYE MU BANYABWENGE? KWA HERODI WARI UMWAMI, MU BACAMANZA BAKOMEYE? MU BAHANUZI? CG MUBATAMBYI? KO ARIBO BABAGA BAYOBOYE IGIHUGU*?
3.● *KUBERA IKI ATAVUKIYE MU BITARO NKABANDI BANA? CG MU MADUKA AKOMEYE YARAHARI*?
*IGISUBIZO* :
1. ● *KWARI UKUGIRA NGO IMANA ITANGE MESSAGE KUBAKOMEYE BOSE TWAVUZE KO BAYIBURIYE UMWANYA, YONGERE YIBUTSE, ABATAMBYI, ABAHANUZI, ABAHAGARARIYE AMADINI KO BATUJUJE INSHINGANO ZABO*.
2.● *KWARI KUGIRANGO BIZATUME BURI MUNTU WESE UZABYUMVA YIBAZA IMPAMVU UMWAMI ABURA AHO AVUKIRA*?
3. ● *YARI MESSAGE ISHAKA KWERAKA ABISUZUGURA, N'ABACISHIJWE BUGUFI KO IMANA IBAKUNDA*.
4. ● *RWARI URUGERO RWIZA RWO KWIGISHA ABANTU GUCA BUGUFI*.
CONCLUSION:
● *UYU MUNSI NI IKI WIGIYE KW'IVUKA RYA YESU*?
1. ● *GUCA BUGUFI*
2. ● *KUGIRA AMAHITAMO MEZA, TUTITAYE KU BIGARAGARA KUKO YESU ATAREBEYE KURI APPARENCE YAHO YAVUKIRA NUWO YAKOMOKAHO KUKO ATARIBYO BIFITE AGACIRO*.*
3.● *GUSHIRA UBWOBA BW'UBUZIMA WABA UCAMO, KUKO IGITEYE UBWOBA SI UBUZIMA UCAMO AHUBWO NI UWO MU BUCANAMO*.
*NSOZA, NDAKUBAZA* ,
● *ESE WOWE IBYO URI GUCAMO, UBICANAMO NANDE? YESU YABA YARAVUKIYE MURI WOWE? ESE NTIWABA WITWARA NKABANYEDINI WARABASWE NAMATEGEKO YIDINI NTA MWANYA WAMUHAYE?KORESHA AYA MAHIRWE DUHAWE UYU MUNSI USUZUME UKO UHAGAZE, USHAKIRE YESU UMWANYA AVUKIRE MURI WOWE*
*By.EV.KING NDIZEYE*
Comments
Post a Comment