UMUNSI WO GUTABARWA
Est 9:1
[1]Ku munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa cumi n'abiri kwitwa Adari, itegeko n'iteka by'umwami byendaga gusohozwa. Ni wo munsi abanzi b'Abayuda bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo.
ADARI BISOBANURA:
1. *IMANA ISHYIZEHO IHEREZO*.
2. *KWISHIMIRA IGITANGAZA KITAGARAGARA*
3. *UMWUZURO*.
◇IMANA ISHOBORA KU KWIRENGAGIZA IMYAKA MYINSHI IGACECEKA ARIKO NYUMA IGAHINDUKIRA MUGIHE GIKWIYE IKAGUTABARA.
◇BURYA BURI KIGERAGEZO KIGIRA "EXPIRATION DATE"ICYO UBONA KIKUGOYE YA MANA YATABAYE ABAYUDA HUMURA NAWE IRAGUTABAYE.
◇MW'IJURU HARI IMANA RUDATETEREZA ABAYISUNZE IBYAWE NABYO,IRABISHOBOYE.
◇NAWE SINZI IBIBAZO UFITE,IMANA YUMVISE ESITERI NAWE IKUMVE KANDI IBISUBIZE BYOSE, KUKO AMASENGESHO N'IGISHORO KIDAHOMBA.
◇NDASENZE MWIZINA RYA YESU NGO UYU MUNSI BIHINDUKE UGIRE UBUBASHA KU BANZI BAWE.
EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment