Skip to main content

UMUNTU MURUGENDO RWO KUMVIRA IMANA

 **Date: Dec 14, 2020* 


 **TOPIC* : *UMUNTU MU RUGENDO RWO KUMVIRA IMANA** 


KUVUGA IBY'URU RUGENDO BIRAGOYE CYANE IYO UBIBWIRA ABAKRISTU BAKUZE,GUSA NA NONE NTAGIHE  KWIGISHWA BITABA NGOMBWA KUVA UMUNTU ATARAGERA IYO AJYA.

BURI TORERO RIGIRA  IBICE 4 BY'ABANTU BARIYOBOKA,KANDI IYO WIGISHIJE UGOMBA KUREBA KO BURI GICE CYIBONYEMO

■ *IGICE 1:VIP:VERY IMPORTANT PEOPLE* 

BAZA MURUSENGERO,NI ABANYACYUBAHIRO,BAHORA BUMVA BAKWIYE KUBAHWA ,KUBURYO NIYO BACYERERERWA BIFUZA KUBIKIRWA IMYAMYA,BAKUNDA KUGIRA IBYO BAKURIRA,BAKUNDA KUNEGURA(ZIRIYA MICRO ZAVUGAGA NABI),KANDI HAGERA GUKORA NTIBABONEKA ,BARANGWA NO KUTUMVIRA .


■ *IGICE 2:VNP:VERY NICE PEOPLE:* 

NI ABANTU BAGIRA AKARIMI KEZA,BABWIRA ABASHUMBA NEZA,BARAMUTAKA,ARIKO IYO AMENYE KO HARI IGIKORWA GITEGANIJWE CYITORERO BATANGA IMPAMVU ZITUMA BATABONEKA MU BIKORWA ITORERO RYATEGUYE .

■ *IGICE CYA 3:VDP:VERY DIFFICULT PEOPLE:* 

ABA BANTU BARAGOYE,KUKO AHO UBASHIZE HOSE BAHATERA IBIBAZO,BABA BAGAMIJE KO ITORERO ARIBO RYITAHO GUSA AHO KUGIRA NGO BAGIRE ICYO BAMARIRA ITORERO.

■ *IGICE CYA 4:VTP:VERY TRAINED PEOPLE:* 


ABANTU BATOJWE,BAKUNDA KWIGA,BAKUNDA KUBWIRWA BAKUMVA


ABA NI ABANTU BIBLE IVUGA KO BAFITE INZARA YO KUMVA IJAMBO RYIMANA,BAKENEYE KUMENYA ICYO IMANA ISHAKA,BAKENEYE KUMENYA ICYO GUKORA MU GIHE GIKWIRIYE,ARIKO INGORANE BAGIRA NUKO BATAJYA BAHABWA UMWANYA MW'ITORERO KUKO BAVUGA KO NTA KIBAZO BAJYA BATERA.

ABA RERO BA NYUMA NIBO DUSHAKA KUGANIRAHO UYU MUNSI,ABA BASHAKA KUGIRA IMPINDUKA MU BUZIMA BWABO,

URUGERO:NIBA UTEKEREZA KO URI MUTOYA UDASHOBORA KUGIRA IMPINDUKA ,UZAFATE UMUBU ,UWUSHYIRE MUCYUMBA URYAMYEMO,MAZE UREBE ARI WOWE NUMUBU IKIBUZA UNDI AMAHORO.

●NTABWO RERO UMUKRISTU YARAKWIYE KWIBAZA KO ARI MUTO KUKO ASHOBORA KUZANA IMPINDUKA MWITORERO RYAWE.


VTP NIMWE MUKENEWE

Gutegeka kwa kabiri:

Ivug 28:13

[13]Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo, uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi, niwumvira amategeko y'Uwiteka Imana yawe ngutegeka uyu munsi ukayitondera,

Yh 2:5

[5]Nyina abwira abahereza ati “Icyo ababwira cyose mugikore.”

NISHIMIYE KUGANIRA NAMWE HEJURU YO KUMVIRA IMANA.

●URU RUGENDO RWO KUMVIRA IMANA,RWABAYE IMWE MU MBOGAMIZI YATUMYE UMUNTU ATAGIRA IBUSABANE N'IMANA.

UHEREYE UMUNSI 1 UMUNTU YUMVA IMANA,ARIKO NTAYUMVIRA.TUGENDANA BIBLE,TWARABATIJWE ,TURASENGA,BAJYA MU BITARAMO,BAFATA IFUNGURO RYERA....

●IKIBAZO NI UKUMVIRA IMANA.

IYO UTEKEREJE UBUZIMA BW'IMANA NA ADAMU USANGA IMANA YARI BYOSE KURI ADAMU(INSHUTI,DATA,MENTOR,..)ADAMU NIWE MUNTU WAMBERE WUMVISE IMANA ARIKO NIWE WABAYE N'UWAMBERE KUTUMVIRA IMANA.

NDIHO NDABWIRA BA VDP'S BARI HANO,KO NUTUMVIRA IMANA UKO WABA URI KOSE ,IMANA IZATANDUKANA NAWE.

 *《》ABANTU BATUMVIYE IMANA* :

1.ADAMU:YUMVISE IMANA ARIKO NTIYUMVIRA

2.KAYINI:

 *《》ABANTU BUMVIYE IMANA:* 

1.NOWA:NIWE WENYINE NUMUGORE WE NABANA WUMVIYE IMANA,YINGIZE ABANDI BOSE ,BOSW BUMVISE ICYO IMANA YARI YAVUZE ARIKO NTIBUMVIRA IMANA BAHITAMO KURIMBUKA.

2.JOSHUA &CALEB

3.ABURAHAMU:GUTAMBA UMWANA WE,BYAGARAGAJE KUMVIRA KWINDENGAKAMERE.

《》◇ NYABUNA NYABUNAKUGEZA NA NUYU MUNSI NOWA ARACYAVUGA,ARACYABURIRA ABANTU,

●KUMVIRA NI INTAMBWE NKURU YO KWIZERA.

●NIBA BAGUSABA GUTANGA ICYACUMI UKAVUGA AMAGAMBO ATAGIRA URUGERO ,UBWO WABASHA GUTAMBA UMWANA WAWE.

■ GUTANGA NICYO CYONYINE KIGARAGAZA URUGERO UKUNDA IMANA

BWIRA UMUTIMA WAWE NGO BIRAKENEWE KO NUMVIRA IMANA.

 *IBIBAZO WAKWIBAZA* :

1.UGEZEHE MU RUGENDO RWO KUMVIRA IMANA MURI UTWO DUKE IMANA IJYA IKUBWIRA?

2.NIBA UNANIRWA KUMVIRA IMANA MURI DUKE,UMUNSI IZAGUSABA IBIRENZE UZAKORA IKO?

3.NI IKI IMANA IKUBWIYE GUKORA MU BUZIMA BWAWE.

 *Conclusion* :

ICYO YESU AKUBWIRA UGIKORE,

◇IGITANGAZA CY'I KANA CYAZANYWE NO KUMVIRA ICYO IMANA IVUZE

◇IGITANGAZA CYA MBERE CYUMUPAGANI NAMANI CYAVUYE MU KUMVIRA:ASABWA KUJYA KWIBIRA MUMAZI ASA NABI,YABANJE KWANGA NYUMA AZA KUMVIRA.


MWENE DATA,USHAKA GUHINDURA AMATEKA YAWE,UYU MUNSI ICYO UWITEKA AKUBWIRA CYOSE,UGIKORE.


NSOZA REKA KWIBUTSE KO IBIHE UKO BIMEZE IBIHE BYIMPERUKA TURABIBONA BIRASABA NGO TWUMVIRE IMANA.


2 Tim 3:1-5

[1]Umenye yuko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya,

[2]kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,

[3]badakunda n'ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,

[4]bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,

[5]bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.


AMEN

By.EV.KING NDIZEYE.

Comments

Popular posts from this blog

MANA UTWIGISHE KUBARA IMINSI YACU

 MANA UTWIGISHE KUBARA IMINSI YACU. Zab 90:12 [12]Utwigishe kubara iminsi yacu,Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge. ◇BURYA UBUMUGA BURUTA UBUNDI NI UKUTEMERA KWIGA CG GUKOSORWA. ◇UBWENGE BUKWIBUTSA KO AMAHIRWE UBONYE KO UYAFATA NK'ISASU RIMWE USIGARANYE K'URUGAMBA RWO GUKORERA IJURU. ◇UBUZIMA NIYO MPANO IRUTA IZINDI,AMAHORO NIWO MUTUNGO URENZE IYINDI,KUBA UMWIZERWA NICYO KIZIMA CYUBAKA IMIBANIRA,UBWENGE BW'IMANA BUKAKWIBUTSA KO NA NYUMA YUBU BUZIMA HARI UBUNDI  KANDI KO KUZABUJYAMO BISABA KUBIHARANIRA. ◇GUTUNGA UMUTIMA URIMO UBWENGE BIRAVUNA NIYO MPAMVU ABACA IMANZA BABAYE BENSHI. ◇IYO UTUNZE UMUTIMA W'UBWENGE UBA MW'ISI Y'AKAVUYO N'IBYAHA, ARIKO UGAKOMEZA GUKIZWA NO KWERA IMBUTO NDETSE NO GUKOMEZA INTEGO YAWE. ◇NDAKWIFURIZA GUTUNGA UMUTIMA W'UBWENGE,KUGIRA UHORE WITEGUYE. EV.KING NDIZEYE

UKO IVUKA RYA YESU RYAGENZE

 *TOPIC: UKO IVUKA RYA YESU RYAGENZE:*  MATAYO 1:18-25 Mt 1:18 [18]Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y'Umwuka Wera. IJAMBO Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël” naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba “Christmas”. *●KUKI YESU YAVUKIYE I BETELEHEMU KDI ABABYEYI BE MARIYA NA YOZEFU  BARABAGA I NAZARETI*  Lk 2:39 [39]Ababyeyi ba Yesu barangije ibyategetswe n'amategeko y'Umwami Imana byose, basubira i Galilaya mu mudugudu wabo i Nazareti. *IMPAMVU ZATUMYE YESU AJYA KUVUKIRA I BETELEHEMU*  :  *1.●KUGIRA NGO IBYANDITSWE BISOHOZE(Mika 5:1*  [1]Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by'i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy'iteka uhereye kera kose.)  *2.●KUKO ABABYEYI BE BAGOMBAGA KUJYA KWIBARURIZA AHO YOSEFU AVUKA, (1 Sam 17:12*  [12]Kandi Da...

KWIHANA BIJYANA NO GUHINDUKA

 KWIHANA BIJYANA NO GUHINDUKA. Ibyakozw 3:19 [19]Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana, ◇KWIHANA NI UGUHINDURA IBITEKEREZO, UGAFATA UMWANZURO WO KUREKA IKIBI, UKUBAHIRIZA AMATEGEKO Y'IMANA. ◇KWIHANA NI UGUHINDUKIRA, UKAREKA INZIRA ZA SATANI, UGAKURIKIRA YESU, NI UKUVA MU MWIJIMA UKAJYA MU MUCYO, UKAVA MU GUCIRWAHO ITEKA UKACYIRA AGAKIZA. ◇GUHINDUKIRA NI IGIKORWA GITERWA NO GUSOBANUKIRWA N'IJAMBO RY'IMANA, KUKO NIRYO RYONYINE RIBASHA KURONDORA UMUNTU, RIKAMWEMEZA ICYAHA. ◇INTAMBWE ZO KWIHANA: 1.KWEMERA KO INZIRA URIMO ARI MBI KOKO. 2.GUTERWA AGAHINDA NIBYO UKORA. 3.KWATURA. 4.GUSABA IMBABAZI. 5.KWIZERA KO UBABARIWE. 6.GUHINDUKIRA RWOSE, UGAHINDURA IMIBEREHO. ◇KWIHANA NTIBIGARAGAZWA NUKO WARIZE CYANE, AHUBWO BIGARAGARIRA MU GUHINDUKA. ◇KWIHANA  BIGIRA UMUMARO IGIHE UDASUBIYE MUBYO WIHANYE. ◇UZATERWE ISONI N'IBYAHA BYAWE, ARIKO NTUZATERWE ISONI NO KWIHANA. ◇UMUGISHA UKOMEYE TWAHAWE NI UGUHABWA AMA...