BA MASO MURI BINO BIHE.
2 Tim 3:2-4
[2]kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,
[3]badakunda n'ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,
[4]bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,
◇GUKUNDA IMANA NI UGUKORA IBIYINEZEZA.
◇KWIKUNDA BIRENZE URUGERO BIHINDUKA ICYAHA.
◇IBIMENYETSO BY'UMUNTU UKUNDA IMANA:
1.AKUNDA GUSENGA NO GUSOMA IJAMBO RY'IMANA
2.ACA BUGUFI
3.AKUNDA BAGENZI BE
4.ARANGWA NO KUMVIRA
5.AHARANIRA GUKIRANUKA
◇SATANI AKORESHA IBIFATIKA KUGIRA NGO ADUTESHE UMURONGO NGENDERWAHO, ARIKO IYO TWABAYE MASO, DUHISHURIRWA INZIRA ZE ZOSE.
◇NI BYINSHI BITURANGAJE MURI IKI GIHE, ARIKO KANDI, IGIHE NI IKI CYO KUVA MU BIDAFITE UMUMARO, TUGASHAKA ICYO UMWAMI ASHIMA.
◇IBYISI BYOSE NI UBUSA, KURIKIRA YESU AKUYOBORE INZIRA UKWIYE GUCA HAKIRI KU MANYWA.
EV.KING NDIZEYE
Comments
Post a Comment