Skip to main content

Posts

Showing posts from August, 2020

UBUBYUTSE BUZA MU MUTIMA WEJEJWE

UBUBYUTSE BUZA MU MUTIMA WEJEJWE Ezayi 57:15 [15]Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti “Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n'ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y'abicisha bugufi, mpembure n'abafite imitima imenetse. ◇UBUBYUTSE SI UGUHARARA IMANA IGIHE GITO BIGASHIRA, UBUBYUTSE NI UGUHORANA UBUSABANE N'IMANA, GUSOMA IJAMBO, GUKIRANUKA, BIGATUMA URUSHAHO GUKURA NO MU MWUKA. ◇IKINTU CYONYINE KIJYA KIBASHA KUDUKURA MU NTEGE NKE NI UBUBYUTSE. ◇IMPAMVU DUKENEYE UBUBYUTSE: 1.TUGEZE MU MINSI YA NYUMA AHO SATANI AHORA ATEGEREJE ABO YIBA. 2.TURUHIJWE N'IBYAHA. 3.DUKENEYE GUTABARWA N'IMANA. ◇INTEGO Y'UBUBYUTSE NI UKUGIRA NGO TUZANE BENSHI BABABAYE N'ABAZIMIYE KURI YESU. ◇NI RYARI UBUBYUTSE BUZA KU MUNTU: 1.IYO UMUNTU AFITE ISHYAKA RY'IMANA, YITEGUYE KWAKIRA UBUSHAKE BW'IMANA.  2.IYO UMUNTU YATEWE AGAHINDA N'IBYAHA BYE.  3.IYO UMUNTU ACIYE BUGUFI, AKICUZA, AKIHANA IB...

KUBA UMUKRISTU NI UGUHARANIRA KUBA MU BUZIMA BWEJEJWE.

KUBA UMUKRISTU NI UGUHARANIRA KUBA MU BUZIMA BWEJEJWE 1 Tes 4:7-8 [7]Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa. [8]Ni cyo gituma uwirengagiza ibyo ataba ari umuntu yanze, ahubwo aba yanze Imana iha mwebwe Umwuka wayo wera. ◇KWEZWA NI UMURIMO WO  GUHINDUKA UKAVA MU GUKIRANIRWA UKAJYA MU GUKIRANUKA. ◇KWEZWA NI IMBUTO YO KUMVIRA. ◇KWEZWA NI UMURIMO UHORAHO. ◇GUTSINDISHIRIZWA NIBYO BITUMA TWITWA ABAKIRANUTSI, TUKABIGERAHO IYO TUMAZE KWEZWA. ◇KWEZWA NI ISEZERANO IMANA YAGIRANYE N'UMUNTU WESE UHITAMO KUGERA IKIRENGE MU CYA YESU. ◇KUGIRA NGO UBARWE MU BWOKO BW'IMANA UGOMBA KUBA WEJEJWE.(1pet 1:14-16). ◇ICYAHA NI IKINYURANYO CYO KWERA. ◇IBIMENYETSO BY'UMUTIMA N'IMIBEREHO  BYEJEJWE: 1.GUTINYA ICYAHA NIGISA NACYO. 2. GUKUNDA IJAMBO RY'IMANA NO GUSENGA.  3.KUBABARIRA. 4.GUCA BUGUFI IMBERE Y'IMANA. ◇HARANIRA KUGIRA WA MUTIMA WARI MURI KRISTO YESU, KUKO NIBWO UZABONA IMANA. BY EV.KING NDIZEYE.

YESU NIWE BWIHISHO BUZIMA

 "SAHA GUSA HARI NAHANDI TUGOMBA KUGERA" Zab 91:1-4 [1]Uba mu rwihisho rw'Isumbabyose,Azahama mu gicucu cy'Ishoborabyose. [2]Ndabwira Uwiteka nti“Uri ubuhungiro bwanjye n'igihome kinkingira,Imana yanjye niringira.” [3]Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy'umugoyi,Na mugiga irimbura. [4]Azakubundikiza amoya ye,Kandi uzajya uhungira munsi y'amababa ye,Umurava we ni ingabo n'icyuma kigukingira. ◇KURINDWA N'ISHOBORABYOSE NI UMUGISHA UTABONWA NA BOSE, KERETSE ABAGENDERA MU GUSHAKA KW'IMANA. ◇NIWEMERA KO IMANA IGUHISHA, NTUZAKORWA N'ISONI, UZAGIRIRA AMAHORO MU NTAMBARA ZOSE UZACAMO. ◇ESE NINDE WIHISHEMO? YESU NIWE UFITE UBWIHISHO BUTAVOGERWA, FATA ICYEMEZO UMUSANGE, ARAKURENGERA. BY EV.KING NDIZEYE

ISHYAKA RYO GUKUNDANA N'IMIRIMO MYIZA

"SAHA GUSA HARI NAHANDI TUGOMBA KUGERA " Heb 10:24 [24]kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n'iry'imirimo myiza. ◇INSHUTI NZIZA ZITERANA ISHYAKA RYO GUKORA NEZA. ◇MBWIRA UWO MUGENDANA NDAKUBWIRA UWO URI WE. ◇ESE NI IKI UMARIYE ABO MUGENDANA? NI IKI BAKWIGIRAHO? NI IKI BAZAKWIBUKIRAHO? ◇IMIRIMO YACU N'URUKUNDO TWAGARAGARIJE ABANDI NIBYO TUZAHEMBERWA. ◇INSHUTI NZIZA IRAGUKOSORA, IRAGUHANA, IKUGIRA INAMA KANDI IKAGUSHISHIKARIZA GUKUNDA IJAMBO RY'IMANA NO GUSENGA , IRYO NIRYO SHYAKA RIKWIYE ABANA B'IMANA. ◇MUBE MASO KUKO ICYO UKORA ARICYO USA NACYO. ◇YESU ADUSHOBOZE KUBA ABO YIFUZA KO TUBA BO.  BY.EV.KING NDIZEYE.

YESU N'INSHUTI ITAJYA IDUTERERANA.

 YESU N'INSHUTI ITAJYA IDUTERERANA. 2 Tim 4:16-17 [16]Mu iburana ryanjye rya mbere nta wampagarikiye, ahubwo bose barampānye. Ntibakabibarweho! [17]Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe  n'akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k'intare. ◇IYO URUGAMBA RWAKOMEYE, ABO WARI WIRINGIYE BOSE URABABURA. ◇IBIMENYETSO BYUKO URI HAFI GUTABARWA N'IMANA: 1. INSHUTI ZIKUVAHO.  2.AMAGAMBO ABA MENSHI.  3.ABAKURWANYA BARIYONGERA. 4.INZIRA ZOSE ZIRAFUNGWA. ◇NTABWO ABANZI BACU BAJYA BANESHA IMANA YACU (Zab 41:12). ◇UZIRINDE KURAKARIRA UMUNTU WAGUTERERANYE URI MU KIBAZO, KUKO UMURENGEZI  UKWIYE, AKUGERAHO IGIHE GIKWIYE,NTAWUNDI NI YESU, INSHUTI NYANSHUTI. ◇IHANGANE, UKOMERE, UZAHABWA INGORORANO (Ibyah 21:7). ◇IBINTU BIJYA BITUMA IMANA IDUHAGARARAHO: 1.KUGIRA NGO ISOHOZE ICYO YATUVUZEHO. 2.KUGIRA NGO TUZABE UBUHAMYA. 3.KUGIRA NGO HAZAKIZWE BENSHI KU BWACU. 4.KUGIRA NGO ITWEREKE KO ARI IMANA ISHOBOYE BYOSE....

UMUTI W'UBWOBA NI UKWIZERA

 UMUTI W'UBWOBA NI UKWIZERA. 2 Tim 1:7 [7]Kuko Imana itaduhaye umwuka w'ubwoba, ahubwo yaduhaye uw'imbaraga n'urukundo no kwirinda. ◇UBWOBA NTIBUHAGARIKA URUPFU AHUBWO BUKUBUZA KUBAHO NEZA. ◇UBWOBA NI  UBW'IGIHE GITO, ARIKO INGARUKA BUGUTEZA ZIGUKURIKIRANA UBUZIMA BWOSE. ◇UMUKRISTU UKUZE NTARANGWA N'UBWOBA KUKO ABA AGOMBA KUBA AFITE KWIZERA. ◇UBWOKO 2 BW'UBWOBA: 1.UBWOBA BW' INGARUKA:UBU BUKUBUZA KUGIRA ICYO UTANGIRA GUKORA. 2.UBWOBA BWO  KUNESHWA:UBU BUKUBUZA KUGIRA INDI NTAMBWE UTERA. ◇UBWOBA UTABASHIJE KURENGA NIBWO BUHINDUKA INZITIZI. ◇INGARUKA Z'UBWOBA: 1.BUKUBUZA GUTERA IMBERE. 2.BUKUBUZA KWIGIRIRA ICYIZERE. 3.BUKUBUZA AMAHORO YO MU MUTIMA. 4.BUKUBUZA UBUSABANE N'IMANA. 6.BUGUTERANYA N'INSHUTI. ◇INGERO Z'IBYO UBWOBA BWAGIYE  BUKORESHA ABANTU MURI BIBILIYA: 1.PETERO YIHAKANYE YESU(Marik14:70). 2.ABURAHAMU YAVUZE KO SARA ARI MUSHIKI WE (Itang 20:2).  3.SAWULI YAMBITSE DAWIDI IMYAMBARO Y'URUGAMBA KUBWO GUTINYA GOLIYATI(1Sam 17:38)....

IMANA YANGA UBURYARYA

 IMANA YANGA UBURYARYA Lk 12:56 [56]Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura isi n'ijuru, ni iki kibabuza kugenzura iby'iki gihe? ◇INRYARYA IGARUKIRA KU KARIMI KEZA GUSA, IKUZUZA IMIHANGO YOSE Y'IDINI ARIKO NTA MBUTO ZIMUGARAGARAHO. ◇INYANGAMUGAYO NTIGIRA UBURYARYA KANDI NIYO IMANA YISHIMIRA. ◇KUREKA UBURYARYA NI AMAHITAMO Y'UMUNTU. ◇GUHITAMO NEZA RERO BIZAGUFASHA KUDACUMBIKIRA UBURYARYA AHUBWO UKIMIKA URUKUNDO NYAKURI MURI WOWE. ◇IBINTU BIRANGA INRYARYA: 1.IKUNDA KWIBONEKEZA (Mat 6:2). 2.IKUNDA KUBONA AMAKOSA Y' ABANDI (Mat 7:5). 3.IGIRA IMIGAMBI MIBI, IGAKUNDA KWISHUSHANYA. (Mat 22:18). 4.NTA RUKUNDO IGIRA (1Pet 1:22). ◇INRYARYA ZO MW'ITORERO NIZO ZIMENYA IBITAGENDA NEZA BYOSE, NIZO ZIMENYA ABANYABYAHA, NYAMARA NTACYO ZIKORA NGO ZIGIRE ICYO ZIBIHINDURAHO.  ◇NDAGUSHISHIKARIZA KWIRINDA UBURYARYA, KUKO ARI WE MUTURANYI MUBI W'URUKUNDO, AHARI KIMWE, IKINDI KIRAHAHUNGA. AMAHITAMO NI AYAWE,YESU YADUSIGIYE ITEGEKO RYO GUKUNDANA, NURYUBAHIRIZA RUZAGUFASHA KUBANA N'A...

UJYE UTANGA IMBABAZI KUKO NAWE UZAZIGIRIRWA

 TANGA IMBABAZI KUKO NAWE UZAZIGIRIRWA.  Lk 11:4 [4]Utubabarire ibyaha byacu,Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose,Kandi ntuduhāne mu bitwoshya.’ ◇KUBABARIRA NI UKUZIRIKANA KO NAWE UJYA UKOSA, KANDI UKIFUZA GUHABWA ANDI MAHIRWE. ◇KUBABARIRA NI UGUHITAMO KUREKURA KUGIRA NGO WOWE WIHESHE AMAHORO, KANDI WUBAHIRIZE ITEGEKO RY'IMANA. ◇NTABWO KUBABARIRA : 1.ARI UKWEMERA KO BAKURENGANYA.  2.ARI UKO UTESHEJE AGACIRO IKOSA WAKOREWE. 3.ARI UKO NTACYO WARUFITE CYO GUSHINGIRAHO. 4.ARI UKUREBERERA IKIBI.  ◇AHUBWO KUBABARIRA NI UBURYO BWO KURANGIZA IKIBAZO. ◇KUBABARIRA SI INYUNGU Y'UWAKOSHEJE, AHUBWO NI INYUNGU Y'UWAKOSHEREJWE. ◇NINDE UBASHA KUBABARIRA: 1.UMUNTU UZIRIKANA AGACIRO K'IMBABAZI NAWE YAGIRIWE. 2.UMUNTU WUBAHA AMATEGEKO Y'IMANA. 3.UMUNTU UHA AGACIRO ABANDI. 4.UMUNTU UKUNDA AMAHORO KANDI AKAYATANGA. 5.UMUNTU  UHARANIRA GUTERA IMBERE. ◇ESE WIFUZA KUBABARIRWA? BANZA WISUZUME UREBE NIBA WOWE UBWAWE NTAWE UKWIYE KUBABARIRA, KUKO ICYO WIFUZA GUKORERWA BIBA BYIZA ...

GUKURA NO KUGWIZA IMBARAGA.

 GUKURA NO KUGWIZA IMBARAGA. . Lk 2:40 [40]Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge kandi ubuntu bw'Imana bwari muri we. ◇NKUKO MU BUZIMA BW'UMUBIRI UMUNTU AGENDA AKURA AGWIZA IMBARAGA NIKO NO MU BUZIMA BW'UMWUKA BIKENEWE KO UKURA UKAGWIZA IMBARAGA. ◇IBINTU BITUMA TUTAGIRA IMBARAGA Z'IMANA. 1.IBYAHA  2.KWISHYIRA HEJURU. 3.URWANGO N'ISHYARI. 4.KUTAGIRA IBIHE BYO GUSENGA NO GUSOMA IJAMBO RY'IMANA. ◇IBANGA RYO KUGIRA IMBARAGA Z'IMANA NI UKUTAMARA IMBARAGA URWANA N'IBYAHISE AHUBWO UJYE USHYIRA IMBARAGA MU KUBAKA AMATEKA MASHYA. ◇DORE IBITUMA TUGWIZA IMBARAGA. 1.KWIHANA IBYAHA NO KUBYIRINDA. 2.KUGIRA URUKUNDO  3.KUGIRA UMUTIMA UBABARIRA. 4.GUKUNDA GUSENGA NO GUKUNDA NO KUMVIRA IJAMBO RY'IMANA. 5.KWIHANGANA 6.KWIZERA ◇NSOZA NDAKWIFURIZA KUGIRA IMBARAGA,UBWENGE,KWIHANGANA,KWIRINDA NO KWIZERA MW'IZINA RYA YESU. BY.EV.KING NDIZEYE.

KWIGIRIRA ICYIZERE NI UMWAMBARO W'UMUKRISTU

*KWIGIRIRA ICYIZERE NI UMWAMBARO W'UMUKRISTU*  Zab 27:3 [3]Naho ingabo zabambira amahema kuntera,Umutima wanjye ntuzatinya,Naho intambara yambaho,No muri yo nzakomeza umutima. <>KWIGIRIRA ICYIZERE NI URUFUNGUZO RWA MBERE RW'UBUTSINZI. <>KWIGIRIRA ICYIZERE NTABWO UBIBYUKANA UMUNSI KU MUNSI, NI URUGENDO, BISABA IGIHE, N'UBURYO WITWARA MU BIGERAGEZO CG MU MAHIRWE UHURA NABYO.  *<>IBINTU BIJYA BITUBUZA KWIGIRIRA ICYIZERE:*  1.UBWOBA.  2.KUTIZERA.  3.IBICANTEGE.  4.GUSHIDIKANYA. <>MU BUZIMA UJYE WIRINDA KWIGERERANYA N'ABANDI KUKO URIHARIYE, NTAWE UHUYE NAWE, SENGA , WIZERE, UFATE IBYEMEZO BYAWE UTAGIZE UNDI WIPIMIRAHO URETSE WOWE WEJO HASHIZE GUSA.  *<>IBIGARAGAZA IGIPIMO UGEZEHO CYO KWIGIRIRA* ICYIZERE: 1.IBYEMEZO UFATA.  2.AMAHITAMO YAWE.  3.IMYITWARIRE MU KIGERAGEZO. 4.KWIZERA UGIRA.  ◇IBANGA RYO GUTSINDA NI UKUTAMARA IMBARAGA URWANA N'IBYAHISE UJYE UKORESHA IMBARAGA NYINSHI WUBAKA IBISHYA. <>UBWENGE, UB...

NIMBA IMFATIRO ZISENYUTSE UMUKIRANUTSI YAKORA IKI?

 NIMBA IBYO WARI WIZEYE BISENYUTSE ESE WAKORA IKI? ◇MUGIHE IBYO WARI WISHINGIKIRIJE BIVUYEHO WAKORA IKI? ◇MUGIHE IBYO WARI WUBATSEHO BISENYUTSE WAKORA IKI? ◇MUGIHE MUGIHE,URUSHAKO,INSHUTI,ABAVANDIMWE,UBAYE IMPFUBYI,UMUGORE,UMUGABO, AKAZI,MWITORERO,BYOSE IBYO WARI WINGIYE BIHINDUTSE URI UMUKRISTU WAKORA IKI?  Zab 11:3 [3]Niba imfatiro zishenywe,Umukiranutsi yakora iki? ◇URUFATIRO NI IKINTU CYOSE UMUNTU ABA ATEGEMEYO AMASO. ◇YESU KRISTU, UMWANA W'IMANA, INSHUTI IDAHEMUKA, NI WE WENYINE TUJYA DUSIGARANA IYO IBINDI BYOSE TWARI TWUBAKIYEHO BISENYUTSE. MUGIHE UBUZIMA BUHINDUTSE WAKORA IKI UBURYO 2 ABANTU BAKUNZE KWITWARAMO  1.HARI ABAHITAMO KWIVOVOTA 2.HARI ABAHITAMO KWIDROGA,BAMWE BAGAHITAMO KUJYA MUKABALI,ABANDI BAGATANGIRA KWIGA KUNYWA IBIYOBYABWENGE. 3.HARI ABAHITAMO  KWEGERA IMANA. EX:ABANTU 2 NIFASHISHA BAHUYE NIBIBAZO  1.NAOMI (BISOBANURA MWIZA WIGIKUNDIRO) UMUGABO WE YITWAGA ELIMEREKI.BARI BAFITE ABAHUNGU 2  BARI BATUYE MUMUGI WITWA BETHERHMU BISOBANURA A...