TANGA IMBABAZI KUKO NAWE UZAZIGIRIRWA.
Lk 11:4
[4]Utubabarire ibyaha byacu,Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose,Kandi ntuduhāne mu bitwoshya.’
◇KUBABARIRA NI UKUZIRIKANA KO NAWE UJYA UKOSA, KANDI UKIFUZA GUHABWA ANDI MAHIRWE.
◇KUBABARIRA NI UGUHITAMO KUREKURA KUGIRA NGO WOWE WIHESHE AMAHORO, KANDI WUBAHIRIZE ITEGEKO RY'IMANA.
◇NTABWO KUBABARIRA :
1.ARI UKWEMERA KO BAKURENGANYA.
2.ARI UKO UTESHEJE AGACIRO IKOSA WAKOREWE.
3.ARI UKO NTACYO WARUFITE CYO GUSHINGIRAHO.
4.ARI UKUREBERERA IKIBI.
◇AHUBWO KUBABARIRA NI UBURYO BWO KURANGIZA IKIBAZO.
◇KUBABARIRA SI INYUNGU Y'UWAKOSHEJE, AHUBWO NI INYUNGU Y'UWAKOSHEREJWE.
◇NINDE UBASHA KUBABARIRA:
1.UMUNTU UZIRIKANA AGACIRO K'IMBABAZI NAWE YAGIRIWE.
2.UMUNTU WUBAHA AMATEGEKO Y'IMANA.
3.UMUNTU UHA AGACIRO ABANDI.
4.UMUNTU UKUNDA AMAHORO KANDI AKAYATANGA.
5.UMUNTU UHARANIRA GUTERA IMBERE.
◇ESE WIFUZA KUBABARIRWA? BANZA WISUZUME UREBE NIBA WOWE UBWAWE NTAWE UKWIYE KUBABARIRA, KUKO ICYO WIFUZA GUKORERWA BIBA BYIZA CYANEEE IYO UBANJE KUGIKORERA ABANDI, NIKO GUHINDUKA KWIZA.
BY.EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment