*KWIGIRIRA ICYIZERE NI UMWAMBARO W'UMUKRISTU*
Zab 27:3
[3]Naho ingabo zabambira amahema kuntera,Umutima wanjye ntuzatinya,Naho intambara yambaho,No muri yo nzakomeza umutima.
<>KWIGIRIRA ICYIZERE NI URUFUNGUZO RWA MBERE RW'UBUTSINZI.
<>KWIGIRIRA ICYIZERE NTABWO UBIBYUKANA UMUNSI KU MUNSI, NI URUGENDO, BISABA IGIHE, N'UBURYO WITWARA MU BIGERAGEZO CG MU MAHIRWE UHURA NABYO.
*<>IBINTU BIJYA BITUBUZA KWIGIRIRA ICYIZERE:*
1.UBWOBA.
2.KUTIZERA.
3.IBICANTEGE.
4.GUSHIDIKANYA.
<>MU BUZIMA UJYE WIRINDA KWIGERERANYA N'ABANDI KUKO URIHARIYE, NTAWE UHUYE NAWE, SENGA , WIZERE, UFATE IBYEMEZO BYAWE UTAGIZE UNDI WIPIMIRAHO URETSE WOWE WEJO HASHIZE GUSA.
*<>IBIGARAGAZA IGIPIMO UGEZEHO CYO KWIGIRIRA* ICYIZERE:
1.IBYEMEZO UFATA.
2.AMAHITAMO YAWE.
3.IMYITWARIRE MU KIGERAGEZO.
4.KWIZERA UGIRA.
◇IBANGA RYO GUTSINDA NI UKUTAMARA IMBARAGA URWANA N'IBYAHISE UJYE UKORESHA IMBARAGA NYINSHI WUBAKA IBISHYA.
<>UBWENGE, UBUSHOBOZI NA MWUKA WERA BYAWE BIRAHAGIJE KU GUHEREKEZA MU RUGENDO, NUBYONGERAHO KWIZERA, UZAGERA AHO IMANA YIFUZA KO UGERA.
*BY.EV.KING NDIZEYE*
Comments
Post a Comment