YESU N'INSHUTI ITAJYA IDUTERERANA.
2 Tim 4:16-17
[16]Mu iburana ryanjye rya mbere nta wampagarikiye, ahubwo bose barampānye. Ntibakabibarweho!
[17]Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe n'akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k'intare.
◇IYO URUGAMBA RWAKOMEYE, ABO WARI WIRINGIYE BOSE URABABURA.
◇IBIMENYETSO BYUKO URI HAFI GUTABARWA N'IMANA:
1. INSHUTI ZIKUVAHO.
2.AMAGAMBO ABA MENSHI.
3.ABAKURWANYA BARIYONGERA.
4.INZIRA ZOSE ZIRAFUNGWA.
◇NTABWO ABANZI BACU BAJYA BANESHA IMANA YACU
(Zab 41:12).
◇UZIRINDE KURAKARIRA UMUNTU WAGUTERERANYE URI MU KIBAZO, KUKO UMURENGEZI UKWIYE, AKUGERAHO IGIHE GIKWIYE,NTAWUNDI NI YESU, INSHUTI NYANSHUTI.
◇IHANGANE, UKOMERE, UZAHABWA INGORORANO
(Ibyah 21:7).
◇IBINTU BIJYA BITUMA IMANA IDUHAGARARAHO:
1.KUGIRA NGO ISOHOZE ICYO YATUVUZEHO.
2.KUGIRA NGO TUZABE UBUHAMYA.
3.KUGIRA NGO HAZAKIZWE BENSHI KU BWACU.
4.KUGIRA NGO ITWEREKE KO ARI IMANA ISHOBOYE BYOSE.
◇TUBE MASO, TUNESHE IBYAHA, TUNESHE IBITUGERAGEZA, TUREKE KWIHANGANA GUSOHOZE UMURIMO WAKO(Yak 1:4).
BY EV.KING NDIZEYE.
Comments
Post a Comment