IMANA YANGA UBURYARYA
Lk 12:56
[56]Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura isi n'ijuru, ni iki kibabuza kugenzura iby'iki gihe?
◇INRYARYA IGARUKIRA KU KARIMI KEZA GUSA, IKUZUZA IMIHANGO YOSE Y'IDINI ARIKO NTA MBUTO ZIMUGARAGARAHO.
◇INYANGAMUGAYO NTIGIRA UBURYARYA KANDI NIYO IMANA YISHIMIRA.
◇KUREKA UBURYARYA NI AMAHITAMO Y'UMUNTU.
◇GUHITAMO NEZA RERO BIZAGUFASHA KUDACUMBIKIRA UBURYARYA AHUBWO UKIMIKA URUKUNDO NYAKURI MURI WOWE.
◇IBINTU BIRANGA INRYARYA:
1.IKUNDA KWIBONEKEZA
(Mat 6:2).
2.IKUNDA KUBONA AMAKOSA Y' ABANDI
(Mat 7:5).
3.IGIRA IMIGAMBI MIBI, IGAKUNDA KWISHUSHANYA.
(Mat 22:18).
4.NTA RUKUNDO IGIRA
(1Pet 1:22).
◇INRYARYA ZO MW'ITORERO NIZO ZIMENYA IBITAGENDA NEZA BYOSE, NIZO ZIMENYA ABANYABYAHA, NYAMARA NTACYO ZIKORA NGO ZIGIRE ICYO ZIBIHINDURAHO.
◇NDAGUSHISHIKARIZA KWIRINDA UBURYARYA, KUKO ARI WE MUTURANYI MUBI W'URUKUNDO, AHARI KIMWE, IKINDI KIRAHAHUNGA.
AMAHITAMO NI AYAWE,YESU YADUSIGIYE ITEGEKO RYO GUKUNDANA, NURYUBAHIRIZA RUZAGUFASHA KUBANA N'ABANDI AMAHORO.
BY.EV.KING NDIZEYE
Comments
Post a Comment