GIRA NEZA WIGENDERE
Intu 20:35
[35]Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ”
◇KWITANGA KU MUKRISTU NI IGISHORO, NI UKUBIBA.
◇KWITANGA NI UGUKEMURA IKIBAZO AHO BIKENEWE, UKABIKORA UDATEGEREJE INYITURANO.
◇ICYO UBIBYE NICYO USARURA.
◇GUTANGA NI IBANGA RITAMENYWA NA BENSHI, RIFUNGURA IMIGISHA MU BURYO BYOSE.
◇GUTANGA SI UKO UBA UFITE BYINSHI, AHUBWO NI UKUMENYA INYUNGU N'AKAMARO KO GUSANGIRA N'ABANDI.
◇UMUKRISTU NI UBONA IBYO ABANDI BATABONYE AGAHORANA IGIHE CYO GUTEKEREZA KUBANDI, AKUNDA KANDI GUHORANA ICYO ATANGA KUKO SI UBUKIRE BUTUMA ATANGA AHUBWO NI UMUTIMA UKUNDA ABANTU.
◇NDAKWIBUTSA KO INEZA WAGIRIYE UNDI ITAJYA IHERA, UKO BYAGENDA KOSE IRAKUGARUKIRA.
◇BIKORE UBIKUNZE, UBISHAKA, BIMENYWE N'IMANA YAWE, UZUNGUKA CYANEEE.
EV.KING NDIZEYE
Comments
Post a Comment