KWIHANA BIJYANA NO GUHINDUKA.
Ibyakozw 3:19
[19]Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana,
◇KWIHANA NI UGUHINDURA IBITEKEREZO, UGAFATA UMWANZURO WO KUREKA IKIBI, UKUBAHIRIZA AMATEGEKO Y'IMANA.
◇KWIHANA NI UGUHINDUKIRA, UKAREKA INZIRA ZA SATANI, UGAKURIKIRA YESU, NI UKUVA MU MWIJIMA UKAJYA MU MUCYO, UKAVA MU GUCIRWAHO ITEKA UKACYIRA AGAKIZA.
◇GUHINDUKIRA NI IGIKORWA GITERWA NO GUSOBANUKIRWA N'IJAMBO RY'IMANA, KUKO NIRYO RYONYINE RIBASHA KURONDORA UMUNTU, RIKAMWEMEZA ICYAHA.
◇INTAMBWE ZO KWIHANA:
1.KWEMERA KO INZIRA URIMO ARI MBI KOKO.
2.GUTERWA AGAHINDA NIBYO UKORA.
3.KWATURA.
4.GUSABA IMBABAZI.
5.KWIZERA KO UBABARIWE.
6.GUHINDUKIRA RWOSE, UGAHINDURA IMIBEREHO.
◇KWIHANA NTIBIGARAGAZWA NUKO WARIZE CYANE, AHUBWO BIGARAGARIRA MU GUHINDUKA.
◇KWIHANA BIGIRA UMUMARO IGIHE UDASUBIYE MUBYO WIHANYE.
◇UZATERWE ISONI N'IBYAHA BYAWE, ARIKO NTUZATERWE ISONI NO KWIHANA.
◇UMUGISHA UKOMEYE TWAHAWE NI UGUHABWA AMAHIRWE YO KWIHANA.
◇NTA MAHORO Y'UMUNYABYAHA, CA BUGUFI, WIHANE, NIBWO IBYIZA BIZAKUZAHO. YESU YITEGUYE KU KUBABARIRA, AHORA ATEZE AMABOKO.
BY.EV.KING NDIZEYE.
Imana idushoboze kwihana no guhinduka by'ukuri, be Blessed EV.KING
ReplyDelete