IMBARAGA Z'AMASENGESHO.
Bible. Yak 5:16
[16]Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.
GUSENGA NI IKI? :
GUSENGA NI UKUGANIRA N'IMANA, UKAGIRANA UBUSABANE NAYO.
▪︎GUSENGA NI UGUHA UMWANYA WAWE IMANA.
▪︎GUSENGA NI UKUGIRA UMUTIMA UCIYE BUGUFI WIHANYE.
▪︎GUSENGA NI UKUBWIRA IMANA, NAWE UKAYITEGA AMATWI.
AKAMARO K'AMASENGESHO:
◇AMASENGESHO ATUMA TUGIRA AMAHORO YO MU MUTIMA(ABAFILIPI 4:6_7).
◇AMASENGESHO ATUMA TUBONA IHUMURE RIVA KU MANA.
◇AMASENGESHO ATUMA TUGIRA UBWENGE BW'IMANA.(YAKOBO 1:5).
◇AMASENGESHO ATURINDA IBISHUKO BY'UMWANZI.
◇AMASENGESHO ATUMA TUBABARIRWA IBYAHA(2INGOMA 2:14).
■IBINTU 7 BIRANGA UMUNTU WASENZE MUKURI NO MU MWUKA:
1. AGIRA UBUDAHANGARWA.
2.AGIRA UMUTIMA UNYUZWE.
3.AGIRA ICYEREKEZO AGAHISHURIRWA N'IBYENDA KUBAHO.
4.AGIRA UMUTIMA UCIYE BUGUFI.
5.AGIRA UMUTIMA UBABAZWA NABARIMBUKA.
6. AGIRA UMUTIMA W'UBWENGE.
7. ARANGWA N'URUKUNDO.
◇NIBA WARAMENYE IMANA, UKABA UDAKUNDA IJAMBO RY'IMANA NO GUSENGA UZA SUZUME KO WAKIRIYE YESU,KUKO IYO WAMAZE KU MWAKIRA, UBA UGOMBA KUGERA IKIRENGE MUCYE, UBUZIMA BUTARIMO IMANA, UMUNTU ABA YIRWANAHO AKAGERAHO AKANANIRWA.
◇NDAKWIFURIZA KUBA MU BUZIMA BUKUNDA GUSENGA KUGIRA NGO UTAZARWA MU MOSHYA.
BY EV.KING NDIZEYE.
Amen
ReplyDeleteAmen
ReplyDelete