UBUBYUTSE BUZA MU MUTIMA WEJEJWE
Ezayi 57:15
[15]Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti “Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n'ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y'abicisha bugufi, mpembure n'abafite imitima imenetse.
◇UBUBYUTSE SI UGUHARARA IMANA IGIHE GITO BIGASHIRA, UBUBYUTSE NI UGUHORANA UBUSABANE N'IMANA, GUSOMA IJAMBO, GUKIRANUKA, BIGATUMA URUSHAHO GUKURA NO MU MWUKA.
◇IKINTU CYONYINE KIJYA KIBASHA KUDUKURA MU NTEGE NKE NI UBUBYUTSE.
◇IMPAMVU DUKENEYE UBUBYUTSE:
1.TUGEZE MU MINSI YA NYUMA AHO SATANI AHORA ATEGEREJE ABO YIBA.
2.TURUHIJWE N'IBYAHA.
3.DUKENEYE GUTABARWA N'IMANA.
◇INTEGO Y'UBUBYUTSE NI UKUGIRA NGO TUZANE BENSHI BABABAYE N'ABAZIMIYE KURI YESU.
◇NI RYARI UBUBYUTSE BUZA KU MUNTU:
1.IYO UMUNTU AFITE ISHYAKA RY'IMANA, YITEGUYE KWAKIRA UBUSHAKE BW'IMANA.
2.IYO UMUNTU YATEWE AGAHINDA N'IBYAHA BYE.
3.IYO UMUNTU ACIYE BUGUFI, AKICUZA, AKIHANA IBYAHA BYE.
4.IYO UMUNTU YITEGUYE GUKORA ICYO YAHAMAGARIWE.
◇UBUBYUTSE BURAHARANIRWA, NI IGISUBIZO CY'ICYEMEZO UFATA, NI UKWIYAMBURA IMIGOZI SATANI AGUSHUKISHA UGAHITAMO GUKORERA IJURU.
BY.EV.KING NDIZEYE
True
ReplyDeleteThis comment has been removed by the author.
ReplyDeleteKweli barikiwa Legale
ReplyDelete